Muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa / NYAMATA, ku cyumweru tariki ya 12/01/2025 hizihirijwe Yubile y’Ukwiyegurira Imana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo RUKAMBA wahagariye Arkiyepiskopi utarabashije kuboneka. Insanganyamatsiko y’ibirori bya Yubile yari: “ABIYEGURIYE IMANA, ABAHAMYA B’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO MU BANTU”.
Mu kwizihiza Yubile y’Ukwiyegurira Imana, Arkidiyosezi ya KIGALI ibikoze nk’indi ntambwe mu rugendo Kiliziya y’u RWANDA ndetse n’iy’isi yose yatangiye rwo guhimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’imyaka 125 ishize Ivangili igeze mu RWANDA.
Yubile y’Ukwiyegurira Imana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI yahuriranye n’ umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Mu byaranze ihimbazwa ry’iyi Yubile harimo no guhimbaza Yubile y’imyaka 25 na 50 y’ukwiyegurira Imana ku bihayimana 14, na Yubile y’Imyaka 25 y’ubusaserdoti ya padiri Emmanuel NGENDAHORURI.
Ibi birori byitabiriwe ku bwinshi n’imiryango y’Abihayimana ikorera ubutumwa ku butaka bwa Arkidiyosezi ya KIGALI. Byitabiriwe kandi na Myr Jérôme GAPANGWA, umwepiskopi wa Diyosezi ya UVIRA uri mu kiruhuko cy’iza bukuru, Richard MUTABAZI, umuyobozi w’akarere ka BUGESERA, abasaserdoti baturutse mu ma Diyosezi anyuranye, ndetse n’abakristu muri rusange.
Abiyeguriye Imana bafite uruhare rukomeye mu kuba abahuza b’Imana n’abantu, no gukomeza ibikorwa bya Kristu byo kwamamaza Ijambo ry’Imana. Abiyeguriye Imana kandi banakora ibikorwa bitandukanye bifasha abantu b’ingeri zose gutera imbere kuri roho no ku mubiri, babinyujije muri “charisme” y’umuryango wabo, bagakorera hirya no hino mu ma Paruwasi, mu ngo baherereyemo, n’ahandi.
Biteganyijwe ko kwizihiza Yubile y’ukwiyegurira Imana ku rwego rw’igihugu (rwa kiliziya y’u RWANDA) bizabera ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i KIBEHO tariki ya 02/02/2025, ikazitabirwa n’Abihayimana bose bakorera ubutumwa mu ma Diyosezi Gatolika yose yo mu RWANDA uko ari 9 .
MENYA IMIRYANGO Y’ABIYEGURIYE IMANA IKORERA UBUTUMWA MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI
⦁ Congrégations religieuses masculines des clercs et non clercs:
- Frères de l’Instruction Chrétienne
- Frères de la Charité
- Frères de Saint Gabriel
- Frères Ecoles Chrétienne
- Frères Joséphites
- Frères Maristes
- Frères Missionnaires de la Paix
- Pères Blancs (Missionnaires d’Afrique)
- Pères Dominicains
- Pères Franciscains
- Pères Jésuites Compagnie de Jésus (Jésuites)
- Pères Pallottins/Frères Pallottins
- Pères Rogationistes
- Pères Salésiens de Don Bosco
- Vincentians Congregation
⦁ Congrégations religieuses féminines et Instituts séculiers:
- Auxiliaires de l’Apostolat
- Caritas Christ
- Carmelite Apostolique
- Destitutes sisters
- Deus Caritas
- Filles de la Charité (Compagnie des Filles de la Charité de Saint Vincent de Paul)
- Filles de la resurrection
- Fransiscaine du Reigne du Christ
- Fransiscaine-Clarist-Congregation
- Fraternité des Petites Sœurs de Jésus
- Institut Missionnaire Royauté du Christ
- Institut Saint Boniface
- Institut séculier des Oblates du Christ Roi
- Little daughter
- Our Lady Queen of Africa (SOLQA)
- Petites soeurs de Jesus
- Sœurs Abizeramariya
- Sœurs Adoratrices perpétuelles du Saint Sacrement
- Sœurs Assomptions (Religieuses de l’Assomption)
- Soeurs Auxiliatrices des Âmes Purgatoire
- Soeurs Benebikira
- Sœurs Bernardines
- Soeurs Bon Pasteur devenue Fraternité des Sœurs du Bon Pasteur
- Soeurs Carmel Apostolique
- Soeurs Carmélites de Sainte Thérèse Nyamirambo
- Soeurs de Charité de Jésus et de Marie
- Soeurs de l’Anfant Jesus
- Sœurs de la Charité Maternelle
- Soeurs de la Visitation
- Soeurs de Saint Joseph de Gerone
- Sœurs de Saint Vincent de Paul de Roeselare
- Sœurs de Sainte Famille d’Helmet
- Sœurs de Sainte Famille de Bordeaux
- Soeurs de Sainte Marthe
- Soeurs des Anges
- Soeurs Disciples de Jésus Eucharistique
- Soeurs Dominicaines de l’Annunciata
- Soeurs Dominicaines Missionnaires d’Afrique
- Soeurs du Sacre-coeurs de Jesus et de Marie
- Soeurs Franciscaines de Notre Dame du Mont
- Soeurs Fransiscaines Clarist Congregation
- Soeurs Inshuti z’Abakene
- Sœurs Missionnaires de la Charité (Calcutta)
- Soeurs Oblates de l’Assomption
- Soeurs Oblates du Saint Esprit
- Soeurs Pallottines
- Soeurs Pénitente de Saint Fancois d’Assise
- Soeurs Sainte Marie de Namur
- Soeurs Salésiennes des Sacrés Cœurs (Smaldones)
- Souers de Sainte Marie
- Souers Missionnaires de la Charité (Calcultta)
- Telesian Carmelites
- Vierge Marie du Mont Carmel
- Vierges consacrées
- Vita & Pax
⦁ Associations pieuses en cours de reconnaissance dans l’Archidiocèse:
- Abaja ba Mariya
- Abajambo
- Abambari ba Jambo
⦁ Communautés nouvelles:
- Communauté Chemin Néo Catéchuménat
- Communauté de l’Emmanuel / Emma Rwanda
- Communauté de Sant’Egidio
- Communauté de Vie Chrétienne (CVX)
- Communauté du Pain de Vie
- Famille Espérance
- Mouvement Focolari
- Foyer de Charité Sainte Trinité /Rebero
- Fraternité Chrétienne des personnes malades chroniques et handicapés physiques
- Jeunes Témoins du Christ (JTC)
- Mission de la Croix Glorieuse















