Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31/01/2025, Ababikira b’Abakarmelita ba Mutagatifu Tereza (Soeurs Carmélites de Sainte Thérèse) bo muri Paruwasi ya NYAMIRAMBO, n’Ababikira b’Ishengerera rihoraho ry’Isakramentu ritagatifu (Les Soeurs Adoratrices Perpétuelles du Saint Sacrement) bo muri Paruwasi ya KACYIRU-KAGUGU, bizihije Yubile y’Ukwiyegurira Imana, mu cyiciro cy’abiyeguriye Imana badasohoka (Moines et moniales), mu rwego rwo gukomeza guhimbaza ku rwego rwa Arkidiyosezi Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu aje ku isi n’125 Ivangiji igeze muri uru RWANDA.
Arkidiyosezi ya KIGALI yazirikanye uruhare rw’abihaye Imana badasohoka basabira ubutaretsa Kiliziya n’isi, yifuza kubasangiza Yubile y’Ukwiyegurira Imana mu ngo zabo ziri muri Arkidiyosezi, banafatanya gushimira Imana kubw’iyo ngabire, nka bimwe mu byo bakesha Ivangili igeze mu RWANDA, harimo n’iyi ngabire y’umuhamagaro w’abiyeguriye Imana badasohoka. Kwizihiza iyi Yubile byabereye mu ngo zabo uko ari ebyiri, bigatangizwa n’Igitambo cya Misa bagituriwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, ari kumwe n’abandi basaseridoti banyuranye.
Umuryango wa Karmeli ni imbuto y’iyogezabutumwa mu RWANDA. Ukaba nawo ufite umwihariko ko ari uw’abiyeguriye Imana badasohoka. Ubutumwa bwabo ni ukurangamira Imana kubera agakiza k’isi yose mu isengesho na Misa, gusenga bifashishije zaburi incuro 7 ku munsi no gusenga masaha 2 y’isengesho ya bucece (Oraison) n’ibindi…
Umuhamagaro wa Karumeli wisunze abatagatifu Tereza wa AVILA na Yohani w’umusaraba. Mu kinyejana cya XVI, Mutagatifu Tereza wa Yezu nibwo yavuguruye Karumeli, ayiha isura nshyashya, ishingiye ku mushyikirano wa gicuti n’Imana mu isengesho rihozaho, baturira Kiliziya n’abashumba bayo, abogezabutumwa, n’abigisha Tewologiya, kugira ngo bakomere, kandi bakomeze Roho zigere ku gakiza k’Imana.
Umuryango w’abiyeguriye Imana wa karmeli ni imbuto y’iyogezabutumwa mu RWANDA. Yatangiriye ibikorwa byawo muri Paruwasi ya ZAZA, iherereye muri Diyosezi Gatolika ya KIBUNGO mu mwaka 1952, itangijwe n’ababikira batanu b’abazungu, baturutse i KABWE muri CONGO.
Nyuma yaho uyu muryango wakomeje kugenda ugaba amashami hirya no hino mu myaka itandukanye.
Mu mwaka 1962 Karumeli y’i ZAZA yashinze Karmeli ya KINSHASA na Karmeli ya KIGALI. Muri 1974 yimukira I KIGALI biba urugo rumwe. Urugo rw’i NYAMIRAMBO rugaba amashami: mu mwaka 1978 ibyara Karmeli ya REMERA – RUHONDO muri Diyosezi Gatolika ya RUHENGERI, baza kuba abamisiyoneri muri COTE D’IVOIRE. Mu mwaka 1991 Karumeli ya KIGALI yongera kwibaruka iya CYANGUGU. Iyi nayo yashinze Karumeli y’i GITEGA mu gihugu cy’u BURUNDI.
Umuryango wa Karmeli ufite abiyeguriye Imana b’ababikira n’abiyeguriye Imana b’abafurere (Abakarmelita n’Abakarme), bafite ingo zabo hirya no hino.
Uretse ingo z’abihaye Imana, hari n’amatsinda y’abalayiki bagendera ku matwara ya Karumeli: OCDS, Fraternité du Scapulaire, Fasthel, les amis du Carmel.
Ababikira b’ishengerera rihora ry’Isakramentu ry’Ukaristiya (Les Soeurs Adoratrices Perpétuelles du Saint Sacrement), nabo nti basohoka mu rugo rwabo, bahora imbere y’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukarisitiya bashengerera Yezu uririmo , amasaha 24 kuri 24, umunsi n’ijoro, amezi yose n’umwaka wose, bagafata undi.
Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yasabye abiyeguriye Imana badasohoka gukomeza iyi ngabire yabo yihariye yo gushengerera Yezu mu Ukarisitiya Ntagatifu ubutaretsa no gusabira Kiliziya ndetse n’isi yose.
“Ubutumwa nabagenera ni ubujyane n’umuhamagaro wabo, ni uko basabira Kiliziya bagasabira n’iyi si yacu imbere y’isakaramentu, basabira abasenga nabi n’abadasenga, kugira ngo iyi si yacu habe hari ijwi n’isengesho rizamuka hano risingiza Imana”.
Arkiyepiskopi yongeyeho ko abashimira uko bakira abakobwa bashya binjiye muri uyu muhamagaro wihariye, bakabatoza uwo muhamagaro mwiza.
“Kandi nkabashimira uko bakira abakobwa bacu bakabatoza kandi nanashishikariza n’abato gukunda Imana no kuyitura. Gukunda Imana bituma tubaho dufite amizero nk’uko insanganyamatsiko ya Yubile ibivuga “ABIYEGURIYE IMANA ABAHAMYA B’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO MU BANTU”.
Mu RWANDA, imfura (aba mbere) muri uyu muhamagaro w’abiyeguriye Imana badasohoka ni Abakarmelita, bageze mu RWANDA 1952, nyuma hakurikiraho abandi bari Ababedigtine baherereye i SOVU muri Diyosezi ya BUTARE, hakaba n’Ababenedigtini b’i GIHINDAMUYAGA, Abaklarisa bo ku KAMONYI muri Diyosezi Gatolika ya KABGAYI, aba Vizitandine b’i SAVE, Abatrapistine b’ i KIBUNGO, n’Abadoratrices.










