Mu ishuri ryisumbuye rya IFAK ryaragijwe Mutagatifu Yohani Bosco riherereye muri Paruwasi ya KIMIHURURA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2025, hahimbarijwe umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ukaba n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosco, umurinzi w’urubyiruko, mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko bari kugenderaho bahawe na Nyirubutungane Papa Fransisco iragira iti “ABIRINGIYE UHORAHO NTIBADOHOKA MU RUGENDO”.
Ibi birori byanitabiriwe na Musenyeri Shawn McKnight, umwepiskopi wa Diyosezi ya Jefferson / Missouri, muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA), abasaseridoti bashinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko mu ma Paruwasi atandukanye yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, n’abandi basaseridoti batandukanye, abihaye Imana batandukanye, urubyiruko n’imbaga y’abakristu baje kwifatanya nabo guhimbaza uyu munsi.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yatanze yavuze ko kubera ko umubare w’urubyiruko muri Kiliziya no mu RWANDA muri rusange ari wo munini, bivuze ko mu butumwa bakora bagomba guha umwanya uhagije ndetse umwanya munini ku rushaho w’ibanze mu rubyiruko.
“Ndagira ngo mbashimire cyane uyu munsi uko mwawuteguye, muri iri soza ry’ukwezi k’urubyiruko mu rwego rw’iyogezabutumwa, urubyiruko ni mwebwe mugize hafi 70 ku ijana (70%) by’abaturarwanda, bivuga rero ko ubutumwa bwacu tugomba guha umwanya uhagije ndetse umwanya munini ku rushaho w’ibanze mu rubyiruko. Kuko ntabwo twajya kwita kuri 30 ku ijana (30%), barenga, ngo twibahirwe hafi 70 ku ijana (70%) by’abo dushinzwe by’abaturarwanda, by’abanyarwanda”.
Cardinal KAMBANDA, yakomeje avuga ko kuko uyu mubare munini w’urubyiruko ari nabo bagize Kiliziya y’ubu ng’ubu n’u RWANDA rw’ubu ng’ubu, ibi byose bibagaragariza ko bagomba kubaha umwanya uhagije mu iyogezabutumwa ryabo.
“Ikindi kandi urubyiruko rufite igihe kirekire imbere yabo, nibo bagize Kiliziya y’ejo n’u RWANDA rw’ejo, kandi kuko ari nabo benshi ninabo bagize na Kiliziya y’ubu ng’ubu n’u RWANDA rw’ubu ng’ubu. Ibi rero byose ni ibintu bitugaragariza ko tugomba kubaha umwanya uhagije mu iyogezabutumwa ryacu. Nkaba ngira ngo nshimire urubyiruko kuko umwana uzi ubwenge bamusiga yonogereza, turabashimira imigambi myiza tumaze kumva mutugejejeho”.
Umunsi mukuru w’urubyuruko Gatolika washyizweho na Nyirubutungane Papa Yahani Pawulo wa II ukaba witwa JMJ (Journée Mondiale de la Jeunesse). Uyu munsi mukuru ukaba uhimbazwa ku rwego rw’isi ku munsi mukuru wa Kristu Umwami.
Inama y’abepiskopi Gatolika mu RWANDA, ku wa 7 Gicurasi 2005 yifuje ko uyu munsi mukuru mu RWANDA wajya uhimbazwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka. Ibi bikanaba bifitanye isano kuko haba hitegura kandi hanahimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani Bosco, umurinzi w’urubyiruko uhimbazwa ku wa 31 Mutarama.
Muri uyu mwaka 2025 mu RWANDA hose, uyu munsi mukuru w’urubyiruko wahimbajwe ku cyumweru tariki ya 26/01/2025 mu ma paruwasi yose. Ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, ukaba wahimbajwe none, muri Paruwasi ya KIMIHURURA, aho bawuhimbaje banifatanyije n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya IFAK DON BOSCO ryaragijwe mutagatifu Yohani Bosco, aho bawuhimbaje banasoza ukwezi kwa Mutarama kwahariwe ibikorwa by’ikenurabushyo ry’urubyiruko mu buryo bwihariye.
Mu birori byo guhimbaza uyu munsi kandi, byanitabiriwe na Ministeri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, yahagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa muri iyi Ministeri, Bwana Olivier Ngabo Brave.
Uku kwezi kwa Mutarama kwahariwe icyenurabushyo ry’urubyiruko gusojwe kwaranzwe n’ibikorwa binyuranye by’icyenurabushyo ry’urubyiruko. Urubyiruko rwagize umwanya wo kwitagatifuza, kwidagadura ndetse no gushaka ibyabafasha gutera imbere ku mubiri no kuri roho banazirikana ko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Kubera ko Kiliziya Gatolika yo ku isi no mu RWANDA muri rusange iri mu mwaka wa Yubile y’impurirane, ububyiruko ngo rwanakoze ubutumwa kuri bagenzi babo batahawe amasakaramentu kugira ngo babashe kuyahabwa muri iki gihe cya Yubile; aho muri Arkidiyosezi ya KIGALI hari urubyiruko rwinshi ruri rugenda rutegurirwa guhabwa amasakaramentu ndetse bamwe bakaba baratangiye no kuyahabwa.
Ni muri urwo rwego, mu kwizihiza ibi birori byo gusoza ukwezi k’urubyiruko, Arkiyepiskopi yanaboneyeho guha amasakramentu urubyiruko rwabyiteguye.
Kuri uyu munsi kandi yanahaye ibihembo urubyiruko 39 babaye indashyikirwa mu marushanwa ya Bibiliya bo mu maparuwasi ya Arkidiyosezi ya KIGALI atandukanye.