ICYUMWERU CY’UMURYANGO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI

Kuri uyu gatanu tariki 14/02/2025 muri Paruwasi ya Regina Pacis REMERA, niho hasorejwe icyumweru cy’umuryango ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.

Iki cyumweru cy’umuryango gisojwe cyari cyaratangirijwe muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA/NYAMIRAMBO, ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI. Aho cyanatangijwe kandi na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu gitambo cya Misa yahaturiye.

Ni ibirori byanitabiriwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi, akaba n’umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Musenyeri Casmir UWUMUKIZA, n’abandi basaseridoti batandukanye n’abiyeguriye Imana banyurange, abafite aho bahuriye n’icyenurabushyo ry’umuryango muri Arkidiyosezi ya KIGALI ndetse n’imbaga y’abakristu.

Muri ibi birori, imiryango isaga 167, irimo ibyiciro binyuranye birimo: Couples (abahanye isakramentu cy’ugushyingirwa bakiri kumwe), n’abibana batakiri kumwe n’abo bahanye isakaramentu ry’ugushyingirwa ku bw’impamvu zo gutandukanywa n’urupfu, bizihije Yubile y’imyaka 25, isabukuru y’imyaka itandukanye ishize bahanye iryo sakaramentu, basubira mu masezerano yabo ndetse banahabwa Certificats z’ishimwe. Arkiyepiskopi aboneraho n’umwanya wo kubifuriza gukomeza kugira urugo ruhire, nk’urugero rw’urugo rutagatifu rw’i NAZARETI rugizwe na Yezu, Mariya na Yozefu.

Muri iki cyumweru cyose cyahariwe umuryango gisojwe, muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, kimwe no muri Arkidiyosezi ya KIGALI, bimwe mu bikorwa byakiranze, hibanzwe mu kuzirikana ku byiza by’umuryango, agaciro kawo n’inshingano zawo, indangagaciro zinyuranye zubaka umuryango, ziherekejwe n’ubuhamya bw’ingo zigerageza.

Hanatanzwemo kandi, ibiganiro binyuranye bigenewe ibyiciro byose bigize umuryango : abashakanye, abapfakazi, ababyariye iwabo, urubyiruko, abiga muri kaminuza, abana n’abanyeshuri. Aho iki cyumweru cy’umuryango cyanabaye n’umwanya wo gushishikarira gusabira urugo rwabo n’izindi ngo zose, cyane cyane izo bazi ko zifite ibibazo bikomeye.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba na president wa Komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa bwe, yavuze ko mu butumwa bwabo bifuje gushingira ubutumwa bwabo ku rugo, ku muryango, kuko ari yo Kiliziya y’ibanze.

“Muri iki gihe, mu butumwa bwacu twifuje gushingira ubutumwa bwacu ku rugo, ku muryango, niyo Kiliziya y’ibanze. Kuko iyogezabutumwa rya mbere niho rikorerwa, niho umwana amenyera Imana, akamenya gukunda Imana, kuyiyambaza, kuyiringira, kuyubaha, icyo gihe umwana ukaba umuhaye umusingi w’ubuzima”.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko imiryango ifite uruhare rukomeye cyane mu gutoza umwana hakiri kare gukura azi agaciro n’uruhare by’Imana mu buzima bwe.

“Ejo azashobora kuba ahagaze neza (Avuga umwana), afite icyerekezo mu buzima bwe, kuko inyanja y’isi irimo imivumba myinshi, iyo abantu bagenda mu bwato hari agakoti bambara (Life Jacket), bambara kugira ngo nutazi koga narohama, ubwato nibwibirandura, cyangwa umuvumba nubutwara nutazi koga atarohama. Cyangwa niba ari mu nyajya hagati nubizi yananirwa ntarohame, akareremba. Mu buzima rero kwizera Imana, gukunda Imana no kuyubaha ni life jacket (Jullet de Sauvetage), izakurohora……Ubwo rero miryango iri hano ni ugutoza umwana hakiri kare, agakura azi agaciro n’uruhare rw’Imana mu buzima bwe, ubwo ni nabwo buryo bwo gutegura ingo nziza z’ejo”.

Ibi bibaye mu gihe, n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisko, mu nyandiko ye “AMORIS LAETITIA” isoza Sinodi iherutse ku muryango, yasohotse muri 2016, yongeye gukangurira abantu batuye isi gushimangira urukundo nyarwo mu muryango, kubaha ugushyingirwa k’umugabo n’umugore, no kuba hafi y’imiryango idafite amahoro. Yavuze ko buri wese agomba kuba ikimenyetso cy’impuhwe no kuba hafi y’imiryango idafite amahoro, kuko ibyishimo by’urukundo nyarwo mu muryango ari n’ibyishimo bya Kiliziya, inkuru nziza muri iki gihe.

Muri iyo nyandiko ye “AMORIS LAETITIA”, kuri nomero 208, Papa Fransisko asaba Kiliziya guhanga udushya mu ikenurabushyo ry’umuryango mu gihe cya Saint Valentin, kuko ngo muri iki gihe usanga abantu benshi muri iyi si, na hano mu RWANDA, baba batwawe n’ibikorwa shimishamubiri, ibikorwa by’ubucuruzi, ibikorwa biyobya cyangwa bijijisha mu byerekeye ukuri k’urukundo.

Papa agira ati :“Koko rero, kwiga gukunda undi muntu, ntabwo ari ibintu byizana ku buryo butunguranye, cyangwa byigishwa mu isomo rigufi rishobora gutangwa mbere yo gushyingirwa. Mu by’ukuri, buri muntu atangira kwitegura gushyingirwa akivuka. Ibintu byose umuryango avukamo uba waramugiriye, byagombye gutuma yigira ku mateka ye bwite, bikamwigisha kwitanga atizigama, ku buryo budasubirwaho”.

Agakomeza avuga ko bishoboka ko hari abagera igihe cyo gushyingirwa barabyiteguye neza ari abahawe urugero n’ababyeyi babo bwite, bakamenya neza icyo gushyingirwa gikristu ari cyo, aho abashakanye bombi, umwe ahitamo kubana n’undi ntacyo amuca, kandi bagakomeza kuvugurura buri gihe iryo sezerano bagiranye.

Ni muri ubwo buryo, ibikorwa byose by’ikenurabushyo bigamije gufasha abashakanye kurushaho kujya mbere mu rukundo no gushyira Ivanjili mu buzima bw’umuryango wabo, ari ingenzi kuko bifasha abana babo kwitegura hakiri kare, ubuzima bw’abashakanye bw’ejo hazaza.

Papa Francisco ati “Nanone ntitugomba kwibagirwa na rimwe imbaraga n’agaciro kanini by’ikenurabushyo rya rubanda muri rusange. Kugira ngo dufate urugero rworoshye kandi rwa hafi, ndibuka ko mu bihugu bimwe na bimwe, guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Valantini, byungukira abacuruzi aho kungura abashumba ba Kiliziya mu guhanga udushya tujyanye n’uwo munsi”.

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu RWANDA bashyiraho iki cyumweru, guhera muri 2017, bashingiye kuri icyo cyifuzo cya Papa, no kuba ibyonnyi by’urukundo nyakuri mu ngo, bigenda bikaza ubukana. Ni ngombwa rero kongera kwibutsa, ihame ry’umuryango, amahirwe n’ibyiza by’umuryango.

Muri iki gihe cya Yubile y’Impurirane, ingo z’abakristu zihamagariwe kurushaho, kuba ikimenyetso gifatika cy’urukundo n’ubudahemuka by’Imana, ahantu harererwa kandi hitorezwa abahamya b’ukwemera, amizero, ubuvandimwe no kubaha ubuzima.

Insanganyamatsiko iherecyeza iki cyumweru cyahariwe umuryango yagiraga iti “URUGO RUBE KOKO IGICUMBI CY’UBUVANDIMWE, AMAHORO NO KURENGERA UBUZIMA”.