UBUTUMWA ABEPISKOPI BAGIZE INAMA Z’ABEPISKOPI ZO MU KARERE KA AFRIKA YO HAGATI (ACEAC) BAGENEYE ABATUYE AKARERE K’IBIYAGA BIGARI.

“Hahirwa abatera amahoro” (Mat 5, 9).

1. Kuva mu myaka mirongo itatu ishize, akarere kacu karemerewe n’ihungabana ry’amahoro mu nzego zitandukanye ndetse inshuro nyinshi ibi biba hagati y’imiryango yacu kugeza ku makimbirane agenda agaruka hagati ya Leta zacu. Akarere ibihugu byacu biherereyemo karerekeza mu ikwirakwira ry’ibibazo bishobora gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

2. Iki kibazo kiri ahantu henshi, ibi bigaragazwa no gutakaza abantu ku buryo bukabije, imfubyi, abapfakazi, abavanywe mu byabo n’impunzi, nabo bakiyongera ku buryo buhangayikishije. Nta kindi twakora uretse kwamagana ibituma habaho ayo mahano ndetse n’ingengabitekerezo ziganisha kuri ibyo bibazo.

3. Kubera kugirwaho ingaruka n’ibyo byose no kubabazwa na byo, dukurikije n’ikigero aya makimbirane tubona agezeho, twebwe Abakaridinali n’Abepiskopi Gatolika b’ibihugu bitatu byo mu Karere Bigari – Uburundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda – twahuriye i Dar-es-Salaam mu murwa mukuru wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, kugira ngo twongere dushimangire intego yacu yo guharanira amahoro mu miryango yacu ndetse no mu bihugu byacu.

4. Turagira inama abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo kugira ngo bashyire mu bikorwa imyanzuro yavuye mu nama yabahurije i Dar-es-Salaam. Twakiriye neza mu kwemera no mu kwizera ishyirwaho ry’abafashamyumvire mu masezerano ya Nairobi na Luanda, aya masezerano akaba yaramaze guhurizwa hamwe. Turabizeza umwanya wacu n’umusanzu wacu mu kubaka amahoro twese dufitemo uruhare binyuze mu butumwa bwacu bwo kogeza Ivanjili. Turifuza ko ibihugu byacu byahindura amacumu yica agakorwamo amasuka, kugira ngo tugere ku iterambere ry’aka karere. (reba Iz 2,4).

5. Twifatanyije n’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo (CENCO) na Kiliziya ya Kristu muri Kongo (ECC), biyemeje kwimakaza igihango cy’amahoro n’imibanire y’abantu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere, ibyo bikaganisha ku nzira y’amahoro mu Nama zihuza Abepisikopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC). Turahamagarira abakristu bose bo muri aka karere kubiharanira. Mu kwemeza na none ibyavuye mu nama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari, turabasaba cyane gufata iki gihe cy’igisibo nk’amahirwe tubonye kugira ngo turusheho gusenga, gushengerera, gukora ingendo nyobokamana, gusiba, gukora isengesho ry’inzira y’umusaraba, hagamijwe gusaba amahoro n’ubutabera. 

6. Ku bihugu, ku miryango itegamiye kuri Leta no ku bigo mpuzamahanga, turagira ngo twongere tubasubiriremo amagambo Papa Fransisko yavugiye mu ruzinduko rwa gitumwa ubwo yari  i Kinshasa kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare 2023 ubwo yagiraga ati:”Mukure ibiganza byanyu   kuri Kongo, mukure ibiganza byanyu kuri Afurika”. Akarere kacu ntikagomba kuba ahantu isi yose yifuza ikuruwe n’inyungu zitandukanye zihora ari uruhurirane maze zigakenesha abaturage bacu.

7. Akarere kacu kabaye ahantu hahora ubwoba n’urwikekwe hagati y’abantu. Twamaganye ingengabitekerezo ziganisha ku rupfu zikwirakwizwa ahantu henshi kandi turasaba ko habaho iperereza ricukumbuye ku birego by’ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko-muntu byahitanye abantu muri aka karere kandi buri wese agahabwa ubutabera, abahekuwe n’abahuye n’akaga bose bagasubizwa agaciro nta vangura iryo ari ryo ryose. 

8. Imitwe yitwaje intwaro  ikomeje kwiyongera  mu karere ibihugu byacu  biherereyemo. Turasaba iyo mitwe kureka gusaba ibyo ikeneye binyuze mu ntambara zica abavandimwe babo. Turasaba ko buri Leta yashyiraho uburyo bufatika bwo kuganira no kumva ibitekerezo by’abandi.

Bikira Mariya Mutagatifu nakomeze arinde aka karere kacu!

Bikorewe i Dar-es-Salaam ku 26 Gashyantare, 2025

Abakaridinali, Abarikiyepiskopi n’Abepiskopi bahagarariye ACEAC:

  1. + Fridolin Karidinali AMBONGO, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, akaba na Perezida wa SCEAM. 
  2. + Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).
  3. + José MOKO, Umwepiskopi wa Idiofa akaba na Perezida wa ACEAC.
  4. + Fulgence MUTEBA, Arikiyepiskopi wa Lubumbashi akaba na Perezida wa CENCO.
  5. + Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba na Visi-Perezida wa CEPR.
  6. + Joachim NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Muyinga.
  7. + Félicien MWANAMA, Umwepiskopi wa Luiza, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo (CENCO).
  8. + Georges BIZIMANA, Umwepiskopi wa Ngozi, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri ACEAC na CECAB.
  9. + Salvator NICITERETSE, Umwepiskopi wa Bururi, akaba na Visi-Perezida wa CECAB.