Mu mwaka wa Yubile wa 2025, Imiryango ine y’Impuhwe yafunguwe i ROMA.
Ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byatanze igisubizo Ku Kibazo cyakunze kubazwa niba Bishoboka ko Hirya no Hino ku isi muri za Kiliziya nkuru z’amadiyosezi hafungurwa naho umuryango w’impuhwe muri ikigihe Kiliziya y’isi yose irimo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo y’igize Umuntu.
Ku kicaro cy Kiliziya nkuru gusa niho hemerewe gufungurwa umuryango w’impuhwe kugira ngo abakristu bajye bahakorera ingendo nyobokamana, bahasengera, bahaturira Igitambo cy’Ukarisitiya bityo bakironkera banaronkera abandi indurugensiya ishyitse.
Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa byatangaje ko muri za Kiliziya nkuru( Cathedrales, sanctaires) z’ibihugu cyangwa mpuzamahanga ndetse n’ahandi hakunze guhurira Abakirisitu benshi bahasengera hemerewe kukingurwa umuryango w’impuhwe.
Hashingiwe ku mpamvu z’iyogezabutumwa no kwiya ku bayoboke b’Imana, Ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byatanze amabwiriza ngenderwaho kugira ngo kuri Kiliziya runaka habe hafungurwa umuryango w’impuhwe. Ni amabwiriza yatanzwe na Nyirubutungane Papa Fransisko mu rwandiko yise: ” SPES NON CONFUNDIT” Ubwo yatangazaga umwaka wa Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Muri urwo rwandiko yatangaje Kiliziya nkuru 4 zahise zifungurwamo umuryango w’impuhwe arizo:
1. BAZILIKA NKURU YA MUTAGATIFU PETERO I ROMA
2. BAZILIKA SAINT JEAN DE LATRAN
3. BAZILIKA SAINTE MARIE MAJEURE
4. BAZILIKA SAINT PAUL HORS LES MURS.
Nyirubutungane Papa Francisco muri urwo rwandiko kandi yashyizemo umwihariko wo Kuba hajya hafungurwa unuryango w’impuhwe muri za Gereza kugira ngo infungwa n’abagororwa nabo babone aho bazajya baronkera imbabazi n’impuhwe by’Imana na indulgensiya zihariye dukesha iyi Yubile.
Papa akomeza avuga ko Indulgensiya ishyitse ironkwa n’uwaje agasenga kandi akanyura mu muryango w’impuhwe ni ikimenyetso cy’umusendero w’inema z’Imana zitagira Umupaka.
Ni ngombwa ko uwitegura wese gukora urugendo nyibokamana ajya kunyura mu muryango w’impuhwe yabanza guhabwa isakaramentu rya Penetensiya agakora n’ibikorwa by’urukundo byongera ukwemera n’ukwizera dufitiye Imana.
Ubu nibwo buryo bwiza bwo kwitagatifuza muri uyu mwaka mutagatifu twatangiye.
Indulgensiya dukeneye ni Imbabazi umukristu wicujije aronka ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze kubabarirwa muri Penetensiya.



