SERVICE Y’UBUSUGIRE BW’INGO YAHIMBAJE ISABUKURU Y’IMYAKA 40 IMAZE ISHYIZWEHO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI

‎Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/03/2025, servise y’ubusugire bw’ingo muri Arkidiyosezi ya KIGALI yahimbaje isabukuru y’imyaka 40 iyi servise imaze ishyizweho n’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA (CEPR), kuva mu mwaka 1985, yahimbarijwe muri Paruwasi yaragijwe Mt Visenti Palloti/GIKONDO.

‎Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Musenyeri Casmir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi, wamuhagarariye muri ibi birori byo guhimbaza iyi sabukuru. Ni ibirori byitabiriwe n’abakuriye iyi service mu nzego zinyuranye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, n’abandi batandukanye baje kwifatanya nabo.

‎Ibirori byo guhimbaza iyi sabukuru byabimburiwe n’ibiganiro byahuje impugucye ku mikorere y’iyi service zinyuranye  iri mu nsanganyamatsiko igira iti “Inshingiro ry’ubusugire bw’ingo mu mbone za Kiliziya ibyiza, imbogamizi n’imibare uko bihagaze”.

‎Hiyongeraho ubuhamya bw’ingo zimaze igihe kinini n’igihe gito zikoresha ubu buryo bwo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, ibiganiro mpaka, kubaza, no kumva ubutumwa bunyuranye na Misa isoza. Byose bikaba byari bigamije gufatira hamwe umwanzuro no gutegura ejo hazaza.

‎Ubusugire bw’ingo ni igikorwa “NSHYIGIKIRARUGO”. Ni serivisi yashyizweho  kugira ngo ifashe ingo:
‎Kumenya no gukoresha uburyo bwa kamere  bwo guteganya imbyaro. (Planification Familiale Naturelle) no kuvugurura urukundo n’umushyikirano hagati y’abatuye ingo (Education aux Valeurs Familiale).

‎Servise y’ubusugire bw’ingo, ishinzwe kandi gutanga uburere bugenewe abubatse, n’abitegura kuzashinga urugo, ku birebana n’agaciro gakomeye k’umubano w’abashakanye no gutoza abashakanye guteganya imbyaro, bakoresheje uburyo bwa kamere, hubahirijwe icyemezo cyifatiwe nabo ubwabo, ndetse n’agaciro gakwiye ikiremwa muntu n’ak’umubano w’abashakanye.

‎Ubusugire bw’ingo  bwakomotse ku nama mpuzamahanga yabereye i Meliburune (Melboulne) muri OSTRALIYA (Australie) muri 1978, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka icumi, y’urwandiko “Humanæ Vitae”, rwa Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI, ruvuga ku byerekeye icyubahiro gikwiye ubuzima bwa muntu, n’impamvu uburyo bwa kamere ari bwo bwonyine Kiliziya Gatolika yemera, ko  bwakoreshwa  mu guteganya imbyaro.

‎Muri icyo gihe, abari mu nama bibukijwe amahame shingiro y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, yerekeranye no guteganya imbyaro “Humanæ Vitæ” yibutsa abantu. Banahuguwe kandi  birambuye mu byerekeye uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, bushingiye ku kugenzura ururenda (Méthode Billings ou méthode de l’ovulation).

‎Musenyeri Henri Hoser, umupalotini (pallottin) w’umuganga, wari umwe mu ntumwa za Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri iyo nama, nawe wari woherejwe muri izo ntumwa, bahindukiye, yahise atangira kwigisha uburyo bwa kamere bushingiye ku kugenzura ururenda (méthode Billings ou méthode de l’ovulation), mu  kigo nderabuzima cy’i GIKONDO yayoboraga. Abayobozi b’ibindi bigo nderabuzima cyangwa mbonezamirire bya Kiliziya Gatolika, bamenye ko i GIKONDO bigisha uburyo bwa kamere, bamwe muri bo babitangira iwabo, babifashijwemo  n’ab’i GIKONDO. Bityo ubwo buryo bwa kamere bumenyekana mu turere tunyuranye tw’igihugu.


‎Mu mwaka wa 1985, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA (Conférence Episcopale du RWANDA: CEPR) ishingiye ku  mbuto z’uwo murimo wakorerwaga muri ibyo bigo, no ku bibazo igihugu cyari gifite, ishyiraho igikorwa “NSHYIGIKIRARUGO” kigamije ubusugire bw’ingo, nk’umuganda ihaye igihugu mu gusubiza ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, kandi u RWANDA rukubakwa n’ingo zishingiye ku rukundo rw’abashakanye.

‎Kugeza ubu, Service y’ubusugire bw’ingo ni service ya Kiliziya Gatolika ndetse ikaba yemewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima(OMS). iboneka mu bigonderabuzima byayo binyuranye.

‎Service y’ubusugire bw’ingo igitangira mu RWANDA mu mwaka 1985, yatangiriye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Visenti Pallotti/GIKONDO, bigizwemo uruhare n’abapadiri b’Abapalotini, bagize uruhare rukomeye mu kiyitangiza no kuyimenyekanisha, nyuma itangira kugenda ihabwa izindi mbaraga ndetse igenda yaguka.

‎Hishimirwa ko iyi service y’ubusugire bw’ingo imaze kugera mu ma Diyosezi Gatolika yose yo mu RWANDA. Muri Arkidiyosezi ya KIGALI imaze kugera mu maparuwasi 21 gusa muri Paruwasi 42. Mu turere tw’icyenurabushyo uko ari 6 tugize Arkidiyosezi ya KIGALI, mu karere k’icyenurabushyo ka Saint MICHEL, iboneka muri Paruwasi 3 muri 10, KICUKIRO ni 4 muri 6, muri MASAKA ni 4 muri 7, muri NYAMATA ni 3 muri 7, muri RULINDO ni 3 muri 6 na RWANKUBA ni 4 muri 6. Hakaba hifuzwa ko bazashyiramo imbaraga service y’ubusugire bw’ingo ikagera mu ma Paruwasi yose.

‎Muri iki gihe, serivisi y’Ubusugire bw’Ingo iri muri buri diyosezi, ndetse bafite intumbero ko yagera muri paruwasi zose, mu ma santarari, ndetse no mu miryango remezo, kugira ngo yegere abo igezaho ibikorwa byayo. Ubusugire bw’ingo bubarizwa muri komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango (Pastorale Familiale).

‎Imibare igaragaza ko guhera mu mwaka 2013 kugeza ubu, ingo 1124 zikoresha ubu buryo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, zageze ku kiciro cy’ababimenye, hakaba kandi n’ingo 181 zicyirimo kwiga.

‎Insanganyamatsiko igira iti “TWUBAKE UMURYANGO TURENGERA UBUZIMA, KANDI TUBYARA ABO TWISHINGIYE”. Ni Insanganyamatsiko yatanzwe na Prezida wa Komisiyo w’umuryango, akaba na Prezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, akaba kandi na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA. Kugira ngo ibafashe kwinjira neza mu butumwa bashinzwe. Ikaba izakomeza kugenderwaho umwaka wose ndetse no mu gihe kizaza.

‎Biteganyijwe ko guhimbaza iyi sabukuru y’imyaka 40 iyi servise imaze ishyizweho n’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA (CEPR), ku rwego rw’igihugu tariki ya 25/06/2025 (niho izizihizwa ku rwego rw’igihugu).