Inkomoko y’izina « Mugote ». Paruwasi ya 41 ya Arkidiyosezi ya Kigali izashingwa kuri iki  Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

“Mugote biva ku nshinga kugota. Umusozi wa mugote niwo wateguriweho urugamba rwo gutsinda Abanyoro bari bamaze imyaka irenga 11 barigaruriye igice cy’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1630 ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi. Icyo gihe umupfumu w’umwami witwaga Rubimbura niwe wahanuye ko murumuna wa Forongo agomba kuba umucengeri, Forongo we yari umutware w’ingabo zagombaga gutera ibirindiro by’Abanyoro. Niko byagenze Abanyoro batsindirwa ku musozi wahise witwa Ngabitsinze. Abanyoro bamaze gutsindwa ingabo z’umwami ziyobowe na Forongo zaje kuvuga amacumu ku  musozi wa Mugote. Forongo yagabanye inka zari ku musozi wahise witwa Nyakibyeyi, agabirwa n’umusozi wahise uturwaho n’abamukomokaho bose witwa Remera y’Abaforongo. Naho ahateguriwe urugamba hitwa Mugote kuko hagotewe umwanzi.

Mugote ni umusozi mwiza cyane, iyo uwuriho uba witegeye u Rwanda rwose mu Bugarura, Urukiga, Induga, Ubuganza, Kigali mu Bwanacyambwe, Ubugesera, witegeye Ibirunga na Mvuzo. Mbese muri make, uriho ubuzima bwose”.Ku Mugote, ni mu mbibi z’andi Maparuwasi agera muri 4 (Rulindo, Shyorongi, Rutongo na Muyanza) kandi yose ari kure no kuhagenda n’amaguru bitwara amasaha atari munsi y’atatu. Gutura kure ya Paruwasi byatumaga kwamamaza Ivanjili bigorana, ibi bigatuma abatuye aka gace bagira intege nke mu kwemera; dore ko na serivisi zitangirwa kuri Paruwasi bazibonaga bibavunnye. Nubwo hari kure, hari abakristu ba mbere babatirijwe Rulindo cyangwa Sainte Famille nka Ntamahungiro Roki, Kabano Joseph, Nyagahinga Deogratias, Mugaragu Désiré, Sehene Vincent, Kamana Jean Baptiste, Kangabo Michel,  ubu bitahiye kandi mu kwemera kwacu duhamya ko ari abavugizi bacu mu ijuru, bakomeje kudutakambira basaba ko imvune bagize zitakomeza kugirwa n’ababakomokaho.

Mu myaka 1948 ubwo hatekerezwaga kubaka Paruwasi shya baharaniye ko yakubakwa mu Mvuzo kuko ari ho babonaga ko ari hagati kandi hafite amateka yihariye n’uburanga buhebuje, ariko baza kuneshwa na SOMUKI. Paruwasi ijya Rutongo n’ubwo hari muri Paruwasi ya Sainte Famille kandi igitekerezo cyaraje kivuga ko ari Paruwasi Rulindo yari ku bise byo kubyara Paruwasi nshya.

Paruwasi Mugote igiye gushingwa ni umwuzukuru wa Paruwasi Sainte Famille yashinzwe kuwa gatanu tariki 21/11/1913, bikozwe n’Abapadiri bera mu misa y’umunsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa Imana mu ngoro, iragizwa Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti. Yashinzwe n’abapadiri bera aribo Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder. Bayiragije Umubyeyi Bikira Mariya mu magambo agira ati: “Turasaba Umubyeyi Mutagatifu ngo azarinde kandi arengere uyu muryango mutagatifu dutangije i Kigali.” Iyi Paruwasi ya Sainte Famille yashinzwe nyuma ya Misiyoni ya Save mu Bwanamukari (1900), Misiyoni ya Zaza mu Gisaka (1900), Misiyoni ya Nyundo mu Bugoyi (1901), Misiyoni ya Rwaza mu Burera (1903), Misiyoni ya Mibilizi mu Kinyaga (1903), Misiyoni ya Kabgayi mu Marangara (1906), Misiyoni ya Murunda mu Kanage (1909), Misiyoni ya Rulindo mu Bumbogo (1909), Misiyoni ya Kansi mu Mvejuru (1910). Inyinshi muri izi Misiyoni zari ku nkiko (hafi y’imipaka) z’u Rwaanda, naho Sainte Famille yo ikaba yarashinzwe hagati mu gihugu. Twibutse ko ijambo Paruwasi ryatangiye gukoreshwa guhera tariki 10/11/1959 risimbuye ijambo “Misiyoni”. Kuri iyo tariki nibwo Papa Yohani XXIII, mu rwandiko yise “Cum parvulum sinapis” yashyizeho ubuyobozi bwihariye muri Congo – Mbiligi n’ubundi bwihariye muri Rwanda – Urundi. Kuva ubwo ibyari Vikariyati byahindutse Diyosezi.

Mu mwaka wa 1955, nibwo Paruwasi Sainte Famille yibarutse imfura yayo ariyo Paruwasi ya Rutongo

ISHINGWA RYA PARUWASI RUTONGO

Ahagana mu 1927, nibwo Padiri mukuru wa Misiyoni ya Kigali, Sainte Famille, Padiri Quanonne, yashinze mu majyaruguru ya Paruwasi ye Santrale ya Rutongo, yoherezayo umwarimu (umukateshisite) wa mbere witwa Mariko Rwamabare azana n’umugore we. Yigishirije mu ishuri rya Santrale ryari ryubakishije ibyatsi. Iyo Santrale niyo yari ngali mu zindi zose. Icyo gihe umutware w’i Rutongo yari Bikuramuki. Iyi Santrale ya Rutongo yaje guhindura izina yitwa Masoro mu 1980. Mu 1927 hashinzwe kandi Santrale ya Rusasa yaje kuzabyara nayo iya Gitambi. Mu 1930, Abapadiri bavuye i Kigali (Sainte Famille) bari kumwe n’umukateshisite witwa Alexandre Sebarabona, bashinze ishuri i Marenge (ubu ni muri Santrale ya Masoro). Muri uyu mwaka hashinzwe kandi Sikirisali ya Murambi yaje guhinduka Santrali ya Mugambazi ahagana mu 1943. Mu 1931, Santrale ya Ngiryi yarashinzwe ishingwa umukateshisite witwa Fransisiko Niragire. Mu 1942, hashinzwe Santrale ya Kanyoni, yahoze ari iya Paruwasi ya Rulindo.

Paruwasi yiswe Rutongo yabanje gukorera i Mugambazi. Mu 1943, Umuzungu witwa Gosensi Baseno wari Diregiteri wa sosiyete Somuki yacukuraga amabuye y’agaciro, yubakishije ishuri na Shapeli i Mugambazi. Mu 1947 muri Santrale ya Mugambazi hoherejweyo Mariko Rwamabare, Sebarabona Alexandre amusimbura i Rutongo. Mu 1955, nibwo habayeho ishingwa rya Paruwasi Rutongo. Padiri Gérard Djvijvestin na Pierre Cattin baje gutura i Mugambazi, baherekejwe n’umukateshisite witwa Paul Ngerageze. Mu 1956, Mgr Andreya Perraudin nibwo yashyize ibuye ry’ifatizo rya Kiliziya ya Paruwasi Rutongo i Masoro. Ikibanza cyatanzwe n’Umusushefu witwa Bwankoko.Imirimo yo kubaka Kiliziya yabaye hagati y’umwaka 1956 – 1957, iyobowe na Furere Grasiyani. Mu Rwanda yashinzwe ari iya 49, ikaba iya 4 muri Kigali. Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya buri munsi (Diaire) yandikwaga n’abapadiri bayikoreyemo ubutumwa ku ikubitiro, yashinzwe  taliki 06/10/1955  ihabwa izina rya «  Vierge du Bon Secours » = Bikira Mariya utabara abakiristu, itangirira i Mugambazi. Santrale ya Mugambazi ikaba muri icyo gihe yari imwe mu masantrale agize Misiyoni ya Kigali yaragijwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille). Mu 1956 icyicaro cyayo cyaje kwimurirwa i Masoro. Mu 1957, nibwo inyubako ya Paruwasi yatashywe. Iki gihe yari igizwe n’amasantrale 16.

Iyi Paruwasi yashinzwe n’Abapadiri Bera, yagize amateka maremare kandi y’uruvangitirane. Abapadiri bayikoreyemo ubutumwa kandi bagikomeza kuyikoreramo ubutumwa, ni benshi. Barimo Abazungu baturutse mu bihugu binyuranye ndetse n’Abirabura.  Mu bapadiri bera bayibayemo kandi bagasigara cyane mu mitima y’Abanyarutongo, twavugamo Padiri Léopold Vermeech, wagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’inyubako z’ubu za Santrale za Karambo na Cyinzuzi zamwitiriwe. Na Padiri Roger Dépienne wayikoreyemo ubutumwa inshuro ebyiri agenda akagaruka (1962; 1981 – 1991). Paruwasi ya Rutongo yayimazemo imyaka 13 yose (1966-1979).  Umupadiri wa mbere w’umwirabura wayibayemo ni Nyakwigendera Musenyeri Nayigiziki Nicodème icyo gihe (1963) wari Padiri wungirije. Umupadiri wa mbere w’umwirabura wayoboye Paruwasi ya Rutongo asimbuye abazungu, ni Nyakwigendera Padiri Gakirage Jean Damascène (1992 – 1994). Mu 1980, i Rutongo hashinzwe Seminali nkuru ya Rutongo, ariho abashaka kuba Abapadiri batangirira. Yaragijwe Mutagatifu Yozefu. Paruwasi ya Rutongo ibarizwamo kandi imiryango y’Abihayimana 4 ariyo Abavizitasiyo, Incuti z’abakene, Ababikira bo mu Muryango w’Abiyeguriye Kiristu- Umwami n’Abaafurere b’Abaagabuzi b’Amahoro ya Kiristu Umwami.

Kimwe n’ahandi mu gihugu cyose cy’u Rwanda, mu mwaka wa 1994, Paruwasi ya Rutongo yatakaje abakiristu benshi bapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ababarizwaga muri Santrale za Gaseke na Rubingo, abandi benshi barahunga, abandi barafungwa, ndetse haboneka n’igice cy’abakiristu bahise bimukira ahandi, biturutse ku mpamvu z’ayo mateka.

Abakiristu ba Paruwasi ya Rutongo, n’ubwo kuva mu kuva Paruwasi yashingwa, kugeza ndetse n’ubu ; aribo ndetse n’Abapadiri batandukanye bagiye bahakorera ubutumwa bagiye bazitirwa n’ikibazo cy’ubwitabire bugoranye bitewe n’uko iri mu Karere kuzuyemo ibirombe by’amabuye y’agaciro, bagiye biyongera uko bwije n’uko bukeye ndetse kugeza ubwo itangiye kubyara Abihayimana ndetse n’Abapadiri, ndetse inabyara andi maparuwasi. Ubwo mumwaka wa 2002 yazaga gutanga Ubupadiri kuri Diyakoni Anastase Nzabonimana, uvuka muri Santrale ya Kanyoni, ari nawe wari ubaye umupadiri wa mbere uvuka muri Paruwasi ya rutongo, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali icyo gihe yabaye nk’ukomoza kuri iyo nzitizi agira ati: « Abanyarutongo mwakomeje guhugira mu mabuye y’agaciro, none aho agabanukiye mwibutse kubyarira Kiliziya Abapadiri ». ubu Paruwasi ya Rutongo ifite abapadiri bayivukamo n’Abihayimana baarenga 30.

Kugeza mu mwaka wa 2000, Paruwasi ya Rutongo yari igizwe n’amasantarale cumi n’atandatu ariyo Kanyoni, Mugambazi, Masoro, Sha, Kigarama, Ngiryi, Muhororo, Kirwa, Karambo, Cyinzuzi, Gitete, Gaseke, na Rubingo. Mu mwaka wa 2021, mbere y’uko Paruwasi Rutongo ibayara Paruwasi ya Rusasa ari nayo mfura yayo, ni yo yari nini mu maparuwasi yose agize Arikidiyosezi ya Kigali. Nk’uko byatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ubwo yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’Ubupadiri kuri Diyakoni Rukundo Adolphe Jean Pierre, kuwa 03/08/2019, agira ati: « Rutongo yatwihishe mu misozi », imisozi ya Rutongo ntiyatumaga umuntu apfa guhita ahishura ubunini bwayo.

Ku birebana n’imbibi za politiki, igice kinini cya Paruwasi Rutongo giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru (Province du Nord), Akarere ka Rulindo. Ikindi gice gito kibarizwa mu Mugi wa Kigali mu Karere ka Gasabo. Ubuso bwayo bufata Imirenge 8 ariyo Ntarabana, Burega, Murambi, Masoro, Cyinzuzi, Ngoma, Jabana na Jali. Ku birebana n’imbibi za Kiliziya, Paruwasi Rutongo ibarizwa mu Karere k’ikenurabushyo ka Buriza – Bumbogo. Ihana imbibi mu Majyaruguru na Paruwasi ya Muyanza yo muri Diyosezi ya Byumba, na Rusasa yo muri Kigali yabyawe na Rutongo mu 2021, mu majyepfo hari Paruwasi ya Kabuye na Sainte Famille, i Burasirazuba hari Paruwasi ya Gishaka, Iburengerazuba hakaba Paruwasi za Rulindo, na – Paruwasi ya Gitabage nayo yabyawe na  Paruwasi ya Rulindo.

Mu mwaka wa 2021, Paruwasi ya Rutongo yaje kwibaruka imfura yayo ariyo Paruwasi ya Rusasa, iherereye mu Murenge wa Ntarabana, itwara amasantrale 3 ariyo Rusasa, Gitambi na Kayenzi. Ubwo Paruwasi ya Rutongo isigarana Santrale 11. Kuwa 29/05/2022, Nyiricyubahiro Antoni Cardinali Kambanda yashinze Santrale ya Murambi ibyawe na Santrale ya Mugambazi, ubwo Rutongo iba igize Santrale 12 zibarizwa mu mirenge 8. Izo Santarale ni Masoro, Ngiryi, Muhororo, Mugambazi, Kirwa, Karambo, Gitete, Cyinzuzi, Kanyoni, Rubingo, Gaseke na Murambi. Nyuma y’ishingwa rya Santrale ya Murambi, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiristu, havutse na Sikilisale za Budakiranya iri hagati ya Santrale Kanyoni, Mugambazi na Gitete, Sikirisale ya Birembo yo muri Santrale ya Muhororo, Sikirisake y’Iperu yo muri Santrale ya Kirwa na Sikirisale ya Shengampuli yo muri Santrale ya Masoro. N’ubwo zimwe muri zo zifite ibibanza byazubakwamo aho gusengera (Shengampuli na Budakiranya), izindi zikaba ntabyo zigira (Birembo na Iperu), Icyo izi zose zihuriyeho, ni uko nta nyubako za kiliziya cyangwa se ahakorerwa ubundi butumwa zifite. Muri Santraale ya Mugambazi, mu rwego rwo gufasha abakiristu baturuka mu misozi ihanamye y’ahitwa Gapfunsi, bigaragara ko ari kure ya Santrale Mugambazi, hagenwe aho abakiristu bifashisha basenga banahigishiriza abana ibirebana n’amasakaramentu, ndetse umwe mu bakiristu baho witwa Callixte yemeye gutanga ikibanza cy’ahazashyirwa inyubako yo gusengeramo.

Kugeza mu mwaka wa 2021, Paruwasi ya Rutongo niyo yari isigaye ari ngari muri Arikidiyosezi ya Kigali. Kuva yashingwa mu 1955, usibye Santrale 2; iya Sha n’iya Kigarama zavuyeho zikomekwa ku Maparuwasi ya Gishaka na Kabuye, nta yindi Paruwasi yari yakabyara. Mu 20221 nibwo yibarutse Paruwasi ya Rusasa yatwaye Santrale 3 arizo Rusasa, Gitambi na Kayenzi. Ubunini bwayo n’imiterere yayo ishingiye k’ukuba igizwe ahanini n’imisozi miremire cyane ndetse ntigire n’imihanda mizima, biri muri bimwe mu bigora baba Abapadiri, baba Abakiristu. Hari aho umukiristu wagombaga gukora urugendo rw’amasaha hafi atanu ndetse ashobora no kurenga ajya gushaka serivisi kuri Paruwasi. Abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rutongo bari 3 gusa, akaba ari bake ugereranyije n’umubare w’abakiristu bagomba kwitaho n’ingendo bagomba gukora ngo babagereho. Gusa twibutse ko byigeze kubaho ko inakorwamo ubutumwa n’umupadiri 1 gusa! Uku kuba kure ya Paruwasi no kutagerwaho kenshi n’Abasaseridoti, nk’uko byavuzwe hejuru, nabyo biri mu byagiye bituma bamwe mu bakiristu bagira intege nke ntibitabire uko bikwiye gahunda za Kiliziya, abandi bakigarurirwa n’amadini y’inzaduka agenda yiyongera uko bwije n’uko bukeye. N’ubwo bigenda bigabanuka, hari ubwo Santrale yashoboraga kumara amezi agera hafi kuri 4 ndetse na 6, batabonye Padiri ubasomera misa y’icyumweru. Iki kibazo cyongeye kugarukwaho ubwo muri Paruwasi ya Rutongo hizihirizwaga Yubile y’imyaka 2000 Yezu kiristu avutse, n’isabukuru y’imyaka 45 Paruasi Rutongo ishinzwe. Umukiristu uhagarariye abandi yamenyesheje Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ko Paruwasi ya Rutongo ari nini cyane, asaba ko Paruwasi yakwibaruka indi Paruwasi. Nyuma y’imyaka 9; ni ukuvuga mu mwaka wa 2009, haguzwe ikibanza cyo kuzubakamo Paruwasi yagombaga kwitwa Remera. Hateganywaga ko yafata amasantrale 5 kuri 12 agize Rutongo ariyo Rubingo, Gaseke, Gitete, Kanyoni na Cyinzuzi. Nyuma yo gushakisha ikibanza hirya no hino muri ako gace k’ahitwa Remera y’Abaforongo, bikagorana kukibona, ikibanza cyaje kuzaboneka ku Mugote, mu Mudugugu wa Riryi, Akagali ka Mugote. Ubwo hahise hashyirwaho komisiyo y’inyubako ya Paruwasi igizwe n’abantu…….. Mu mwaka wa 2014, hatangiye gukusanwa imisanzu y’inyubako. Mu mwaka wa 2016, imirimo yo kubaka yaratangiye. Hagati aho, abakiristu babarizwa mu masantrale ya Gitaambi, Rusasa na Kayenzi, zibarizwa mu Murenge wa Ntarabana, batangiye kwisuganya bagura ikibanza banakusanya imisanzu kugirango bazabashe kwiyubakira Paruwasi ya Rusasa. Mu mwaka wa 2019, tariki 06/10, ubwo Nyiricyubaahiro Antoni Karidinali Kambanda yazaga  mu birori byo kwimika no kurahiza Padiri Mukuru wa Paruwasi Rutongo, Padiri Jean de Dieu Nshimiyimana, agasura ako gace, yahise abemerera gutangira kubaka amacumbi y’abapadiri i Rusasa, ahazaba icyicaro cya Paruwasi. Imirimo yo kubaka yahise itangira bidatinze. Paruwasi ya Rusasa yashinzwe ku cyumweru, tariki 17/10/2021, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa. Hagati aho imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote n’ubwo itari yarahagaze, ariko yaagendaga buke cyane, bitewe na kwa kurambirwa no gucika intege kwa bamwe mu bakiristu, n’ifungwa ry’insengero kubera icyorezo cya Covid- 19. Aho Rusasa ivukiye, ndetse n’icyorezo cya Covid 19 kikagenza make, hakajijwe ubukangurambaga mu rwego rwo gukomeza kubaka Paruwasi ya Mugote. Muri Paruwasi yose,  hagenwe  imisanzu idasanzwe ikurikije ibyiciro by’abakiristu, hanashyirwaho na Komisiyo idasnzwe yo kubaka Paruwasi ya Mugote igizwe ahanini n’abakiristu bavuka ku Mugote n’inshuti za Paruwasi Rutongo baba mu Mugi wa Kigali. Iyi Komisiyo yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Paruwasi ya Mugote no gushakisha inkunga hirya no hino zo kubaka Paruwasi ya Mugote. Komisiyo yo kubaka Paruwase Mugote (KPM) yabayeho bivuye ku gitekerezo cya Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Rulindo na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda bari bahangayikishijwe n’idindira ry’imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote, maze biyemeza kugira icyo bakora ngo imirimo yihute. Kugira ngo bigende neza, bihutiye kubigeza kuri bamwe mu bahavuka nabo biyemeza kwegera, kwegeranya abandi bahavuka n’abavuka mu mbago z’Akarere ka Rulindo n’inshuti zabo, abenshi babarizwa mu mujyi wa Kigali.

Habaye inama nyungurana bitekerezo yashyizeho Komisiyo igizwe n’abantu 17, iyobowe na Bwana Mutavunika Arcade, yungirizwa na Bwana Professeur Kalisa Mbanda (waje kwitaba Imana). Inama ya mbere yabereye mu rugo rwa Karidinali tariki ya 19/07/2022 iyoborwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda afatanyije na Mayor w’Akarere ka Rulindo, Madame Uwanyirigira Judith, ibera mu rugo rwa Arikiyepisikopi (Archevêché). Nyuma y’iyi nama, kugeza ku itariki y’ishingwa rya Paruwasi Mugote habaye izindi zigera kuri 51 zahuzaga abagize iyi Komisiyo. Inyinshi muri izi nama zabaga buri wa mbere zikabera muri Centre Saint Paul i Kigali, 17h30.

Ubwo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yasuraga ahari kubakwa Paruwasi ya Mugote, ku cyumweru, tariki 14/05/2023, agasanga imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote  iri kwihuta, yahavuye abemereye ko Paruwasi izashingwa mu mpeshyi ya 2023. Tariki ya 03/07/2023, yaje ku Mugote kuhatangira Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bana bagera kuri 500 baturutse mu masantrale yose agize Paruwasi ya Rutongo uko ari 12. Mu nama yo kugenaa ubutumwa bw’Abapadiri no kubashyira mu myanya bazabukoreramo mu mwaka w’ikenurabushyo 2023/2024, yabaye kuwa 02/08/2023, yagennye Abapadiri bagomba gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Mugote, aribo Padiri Mukuru Bigirimana Jean Claude na Padiri wungirije Ndatimana Fransisiko Saveri. Itariki y’ishingwa ku mugaragaro rya Paruwasi ya Mugote yashyizwe ku cyumweru, tariki 05 ugushyingo 2023. Igiye gushingwa mu gihe abapadiri bakorera ubutumwa muri Parruwasi ya rutongo iyibyaye ari Padiri Mukuru Jean de Dieu Nshimiyimana, Abapadiri bungirije : Padiri Habimana Théoneste na Padiri Niyigena Léodegard.

AMATEKA N’UBUZIMA BW’AMASANTRALE YA PARUWASI MUGOTE

 Paruwasi ya Mugote yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari igizwe na Santrali 5: Cyinzuzi, Gaseke, Gitete, Kanyoni na Rubingo na Sikirisali 1 ariyo ya Budakiranya. Ifite impuzamiryangoremezo 55 n’imiryangoremezo ivuguruye 161. Abakiristu ni 13460 bibumbiye mu ngo 4542. Umunsi mukuru wayo uzajya uba tariki ya 07/10 ku Munsi mukuru wa Bikira Mariya dukesha Rozari Ntagatifu.

  1. SANTRALE YA CYINZUZI

Yaragijwe Mutagatifu Léopold. Ni Santrale yahoze irangwa n’ishyaka ryinshi cyane cyaane binyuze mu bkiristu ba mbere nka Roki Ntamahungiro waabaye umukateshisite ukomeye, none ubu ikaaba igaragaza intege nke. Yashinzwe  mu mwaka wa 1977 na Padiri Léopold Vermerch kubera ko abakristu bayo bakoraga urugendo rurerure bajya gusengera mu santrari ya Kanyoni na Gitete hakaba hari indi mbogamizi y’umugezi wuzuraga mu gihe cy’imvura ntibabashe  kujya mu Misa. Santrari Cyinzuzi ifite abakiristu bitangira ubutumwa muri abo: abakangurambaga b’imiryangoremezo 2, abakateshiste: 38, abagabuzi b’ingoboka b’ukaristiya, hari kandi imiryango ya agisiyo Gatolika ikorera mu mbibi za Santrari: Legio Mariae, Abanyamutima, Abahereza bato ba Misa, Karisimatike n’amakorari.

  1. SANTRALE YA GASEKE

Yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Gaseke.  Ni Santrale ifite abakiristu bake, ikanarangwa n’intege nke.Ibi byose biterwa n’amaateka y’igihugu cyacu. Mu mwka wa 1994 yatakaje abakiristu benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatakaje kandi n’abandi bakiristu benshi  bapfuye bazize intambara n’abandi benshi bahunze ntibagaruke. Yashinzwe mu w’1958 ibyawe na Santrari ya Rubingo hashingiwe ku rugendo rurerure abakristu bakoraga bajya gusengera Rubingo. Santrari ya Gaseke yavukiye mu umuryango-remezo wa GASEKE ni naho iryo zina ryavuye, nyuma iza kwimukira hejuru ikomeza n’iryo zina bahita bahashinga n’ishuri ribanza rya GASEKE ubu rikaba ryaragutse   rihindurirwa inyito ryitwa urwunge rw’amashuri rwa GASEKE.  Imirimo yo kuyubaka kiliziya nsha yatangiye muwa 2016 isozwa mu 2022.  Santrali ya GASEKE ifite abakristu: 1225, Impuza 8, imiryangoremezo: 22, ingo: 348, abakangurambaga b’imiryangoremezo, abakateshiste, abagabuzi b’ingoboka b’ukaristiya, imiryango ya Agisiyo Gatolika: Legio Mariae, abahereza bato ba missa, Ivugurwa mu Roho Mutagatifu (Karisimatike) n’amakorari. Imbuto zeze bukristu Santrari ya Gaseke ifite abihayimana babiri bayivukamo: MUKAMURARA Eugénie, MUKAKANANI Dative.

  1. SANTRALI GITETE

Yaragijwe Mutagatifu Yohani Mariya Viyani.  Ubu ni yo Santraale y’inyarurembo ya Paruwasi Mugote. Ishingwa rya Paruwasi ya Mugote rihuriranye n’uko iri kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ishinzwe. Yashinzwe mu w’ 1948. Ishingwa na Père Hoshideri (AKA SINGUHA). Iyi Santrari yari kure ya Paruwasi itangira ari ikibeho, mu rwego rwo kugabanyiriza urugendo abakiristu  b’icyo gihe  bakoraga   bajya kwiga  inyigisho zibategura kuzahabwa amasakaramentu kuri Paruwasi.Ibibeho byashingwaga mu rwego rw’ishuri, buhoro buhoro  byaje guhinduka amasantrali. Santarari ya Gitete ivuka ityo.  Santarari ya Gitete yabanje kuba ishuri ryari ryubakishije ibirere.  Nyuma yimutse bitewe   n’uko aho yari iri hari hatoya, ikeneye no kuvugururwa. Kugira ngo Santrari yubakwe, ubushobozi  bwavaga mu bakiristu n’inkunga yatanzwe n’abapadiri bera  bakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Rulindo. Abantu b’ingenzi babigizemo uruhare Kugira ngo ivuke: Setengero (yari umuyobozi atanga ikibanza), Padiri Hoshideri watangije imirimo yo kuyubaka, Lock wagize uruhare mu kuyubakisha, Abbé Bernard Manyurane wayitashye. Santrali GITETE ifite abakiristu:….., Impuza: 18, imiryangoremezo:49, ingo :1097, abakangurambaga b’imiryangoremezo: 1, abakateshiste: 53, abagabuzi b’ingoboka b’ukaristiya: ,imiryango ya Agisiyo Gatolika: Legio Mariae, JOC Groupe, Karisimatike, abanyamutima. Abihayimana bavuka muri Santrali ya Gitete: Abbé GAKINDI JEAN Marie Vianney.

  1. SANTRALI YA KANYONI

Yaragijwe Bikira Mariya Nyina w’Imana. Yashinzwe mu w’1924 ku mpamvu yo kugira ngo begereza abakristu aho bitagatifuriza badakoze urugendo rurerure cyane, kwegereza abakristu amasakramentu, kogeza ingoma y’Imana mu gace ka Santrali iherereyemo. Abakiristu batangiye kubaka inyubako yo gusengeramo muw’1935, bishakira amatafari n’amategura bakuraga i Rulindo. Muri icyo gikorwa abantu b’ingenzi babigizemo uruhare kugira ngo santrari ya Kanyoni ivuke: Bwana Ntamahungiro Rock wagize uruhare rwo gushaka ikibanza n’imirima bya Santrali, kuvana abakristu mu idini gakondo, kubakisha Kiliziya ari nayo isengerwamo na n’ubu no gutangiza ishuri. Bwana UZABAKIRIHO Jean Damascène na HAKIZIMANA Jean Abakristu bitangiye ubutumwa bwo kwigisha gatigisimu no gutegurira abigishwa amasakaramentu. Santrali KANYONI ifite abakiristu basaga 3541, Impuza; 11, imiryangoremezo: 43, ingo: 653, abakangurambaga b’imiryangoremezo: 2, abakateshiste: 39, abigishwa: 256 abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya: 23, Abahereza bato ba Misa.  Imiryango ya Agisiyo Gatolika: Legio Mariae, Abanyamutima, Karisimatike, Amakorali.

Imbuto zeze kuva Santrari yashingwa kugeza ubu: Santarali yabyaye andi masantrali: Gitete, Cyinzuzi, Karambo (Rutongo), Burega, Butangampundu zo muri Paruwasi ya Muyanza, Diyoseze ya Byumba. Byongeye kandi umubare w’Abihayimana bayivukamo ugeranije n’andi masantrari urabigaragaza: Padiri Anastase NZABONIMANA, Padiri Gratien HAJINGABIRE, Sr MUKANYIRIGIRA Athanasie, Sr BANTEGEYE Jacqueline, Sr MUTEGARABA Julienne. Zimwe mu mbogamizi n’ibabazo bikomeye muri rusange amasantrari yahuye nayo:   gupfusha abakristu benshi mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Abayoboye Santrali kugeza ubu:

  1. NTAMAHUNGIRO Rock 1924-1963
  2. Habumugisha Melchior 1964-1977
  3. MATARATAZA Félicien 1978-1981
  4. NYAMUZIGA Etienne 1982-2002
  5. NSHOGOZA Evariste 2003-2006
  6. TWAGIRUMUREMYI Jean Baptiste 2007-2010
  7. BIZIYAREMYE Straton 2011-2018
  8. TEGANYA Isaie 2019 kugeza ubu.

 

  1. SANTRARI RUBINGO

 Yaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga.  Yashinzwe mu 1931. Abayiyoboye ku ikubitiro ni SEHIRWA Diyoniziyo na MUSEKURA Ibrahim. Yatangiriye mu butaka bw’umuturage nyuma isaba ubutaka ikoreramo, irabuhabwa kugeza ubu niho hari icyicaro cya  Santrali  ya Rubingo. Imirimo yo kuyubaka Yatangiye muw’1931 isozwa mu 1985. Ni Santrari yari kure cyane ya Paruwasi  y’Umuryango Mutagatifu na  Paruwasi ya Rulindo, bityo abakiristu bagakora urugendo ruvunanye bagana kuri  Paruwasi.  Na n’ubu yaari kure ya paruwasi Rutongo yabarizwagamo, aho umukirisstu yagombaga gukora urugendo rw’amasahaa 5 n’amaguru agiye ku cyicaro cya Paruwasi i Masoro.

Abakiristu bishatsemo imbaraga biyubakira Santrali babifashijwemo na SEKUGABANYA Marcel watangije Fondasiyo kugeza ubu akaba ariyo igenderwaho. Santrali RUBINGO ifite abakristu: 1315, Impuza 10, imiryangoremezo: 26, abakangurambaga b’imiryangoremezo: 2, abakateshiste: 34, abagabuzi b’ingoboka b’ukaristiya:14, imiryango ya Agisiyo Gatolika: Legio Mariae, JOC Groupe, Karisimatike, n’Amakorali. Santrari Rubingo ifite inzu imwe iherereye Kabagina-Nkusi-Jali-Gasabo, indi mitungo itimukanwa ni irimbi n’amashyamba  atatu bihereye Nyamugari-Buhiza-Jali-Gasabo n’imirima itatu byose ikaba ibifiye ibyangombwa  by’ubutaka.

Imbuto zeze kuri Santrali Rubingo kuva yashingwa kugeza, Santrari yabyaye andi masantrali, ndetse yari ifite amahirwe ko yo kuba yaba Paruwasi iza kujyanwa i Shyorongi. Santrari Rubingo ifite umwana wayo w’umubikira uyivukamo ariwe Sr Mukasano Domitille.

Imiyoborere n’inzego bya Santrali:

  1. SEKUGABANYA Marcel,
  2. NKUBIRI Flodouard,
  3. KAYITARE Antoine,
  4. MUNYAMPUNDU Vincent,
  5. GASHUMBA Michel,
  6. NDUWAMUNGU Vedaste,
  7. FASHAHO Jean Damascène,
  8. GASAGURE Innocent,
  9. NDAHAYO Jean Marie Vianney 28/06/2015 kugeza ubu

 

 

Byegeranyijwe na Padiri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA

Padiri Mukuru wa Paruwasi Rutongo

Leave a Reply