Umwiherero w’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali ku icungamutungo 2023: « Dukoreshe neza umutungo wa Kiliziya yacu tugamije iterambere ryuzuye »

Kuva ejo ku wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 kugeza kuwa gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023, abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali bateraniye mu mwiherero muri Centre Saint Paul, barebera hamwe uko umutungo wa Arkidiyosezi ya Kigali wakoreshejwe mu mwaka w’ubutumwa wa 2022-2023, no kurebera hamwe ibiteganywa gukoreshwa mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024. Ejo ku munsi wa mbere, mu muhango wo gufungura umwiherero, Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yibukije abapadiri intego y’umwiherero nk’uyu wabaye akamenyero n’umwihariko wa Arkidiyosezi ya Kigali « Dukoreshe neza umutungo wa Kiliziya yacu tugamije iterambere ryuzuye ».( L’exploitation efficiente des ressources de notre Eglise locale pour son développement intégral) Arkiyepiskopi yavuze ko uyu ari umwanya ufatwa  rimwe mu mwaka, ngo hasubizwe amaso inyuma, harebwe uko umutungo wa Kiliziya buri wese  yaragijwe mu rwego rwe ngo uyifashe kurangiza ubutumwa bwayo uhagaze. Arkiyepiskopi yakomeje avuga ko uyu mwitozo uri mu murongo w’Igenamigambi ry’ikenurabushyo kuko ibikorwa byose dukora bisaba umutongo. Imicungire myiza y’umutungo wa Kiliziya ijyana n’ikenurabushyo, umutungo wa Kiliziya niwo utuma ikenurabushyo rikorwa.

Arkiyepiskopi yongeye kwibutsa abapadiri ko gukoresha umutungo hagamijwe kunoza ikenurabushyo bisaba ko abagize Kiliziya yacu bose bakorera hamwe, buri wese mu bumenyi n’ubushobozi bye. Ni ngombwa gutega amatwi no guha umwanya abalayiki bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu icungamutungo. Bafite umwanya ukomeye mu nama nkuru ya paruwasi, mu nama ncungamutungo no mu zindi nzego zose ziyobora paruwasi. Abakristu bishimira gutanga umuganda wabo mu kubaka ubushobozi no kongera umutungo wa Kiliziya yabo. Ibyo ariko bisaba ko abapadiri bagira akamenyero ko gukorera mu mucyo no kurangwa n’ubunyangamugayo mu gucunga no gukoresha neza umutungo wa Kiliziya nk’uko bigenwa nayo n’andi mategeko.

Muri iki gihe Kiliziya itwibutsa kugendera hamwe. Sinode ku kugenderahamwe, itwibutsa uruhare rwa buri mukristu na buri rwego muri Kiliziya y’Imana.

Arkiyepiskopi yibukije kandi ko gufatanya no kugendera hamwe bigaragarira mu bikorwa.

Mu gusoza, Arkiyepiskopi yagaragaje ko Yubile y’imyaka 50  twitegura guhimbaza mu mwaka wa 2026 yagombye kuba igipimo kigaragara cy’intambwe tumaze gutera mu ikenurabusyo rishyigikiwe n’umutungo ucunzwe neza.

Ejo kuwa mbere, abapadiri bagaragarijwe uko imyanzuro yafashwe mu mwiherero w’ubushize yashyizwe mu bikorwa. Muri rusange, n’ubwo urugendo rwo kunoza icungamutungo rugikomeje, ibikorwa byari byafashweho imyanzuro byakozwe mu rugero rushimishije.Abapadiri baneretswe ishusho y’umutungo wa Diyosezi mu mpera z’umwaka w’ikenurabushyo urangiye.

Mu kiganiro ku ibaruramari riboneye no gukorera mu mucyo ma maparuwasi n’ibigo bya Kiliziya ndetse n’akamaro k’igenzuramikorere, Abapadiri bongeye kwibutswa umuco n’akamaro ko gucunga neza umutungo, kuwongera, ndetse no gukora cyangwa gukorerwa igenzuramikorere(audit).’

Mu kiganiro cyo gufata neza umutungo wa Kiliziya no guhugukira ishoramari, hifashishijwe  ingero zifatika mu buhinzi no mu bworozi, abapadiri beretswe  ko paruwasi zishobora gukora ishoramari rito cyane, ku buryo umusaruro uvuyemo wakunganira paruwasi, ugateza imbere ubuzima bw’abayigize n’abayituye.

 

 Padiri Phocas BANAMWANA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *