Kuri uyu wa mbere 9 Ukwakira 2023, intumwa za Arkidiyosezi ya Kigali zashoje uruzinduko muri diyosezi ya Ugento zahuye n’abapadiri biyo diyosezi bagirana ibiganiro byayobowe n’umwepiskopi wabo Musenyeri Vito Angiuli, watangije yibutsa amateka n’impamvu shingiro y’umubano n’ ubufatanye bihuje Diyosezi zombi. Intumwa za Arkidiyosezi ya Kigali mu butumwa zahatangiye, zabashimiye imbaraga bashyize mu mubano uhuje diyosezi zombie, dore ko ari nabo bafashe iya mbere mu itangira ryawo, bashimira byinshi byagezweho mu nzego zinyuranye, uburezi, ubuzima, gufasha mu kubaka ubushobozi, ibikorwa by’urukundo n’ibindi byinshi byakozwe iwacu. Mu rwego rwo kubaka umubano urambye basabye ko wahabwa icyerekezo gishya hubakwa umubano hagati y’amaparuwasi cyangwa hagati y’inzego zindi zinyuranye zo muri diyosezi zombi. Ni muri ubwo buryo ibikorwa byarushaho kuba ikirango cy’umubano n’ubumwe bw’abakristu b’impande zombi. Umwepiskopi n’abapadiri bashimye icyo gitekerezo, basaba ko cyazashyirwamo imbaraga. Ihuriro ryabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, ribera ku ngoro ya Bikira Maria ahitwa Leuca ( sanctuaire Santa Maria di Leuca)
Nyuma ya saa sita intumwa zasoje zisura ubuyobozi bwa Caritas ya Diyosezi ya Ugento. Mu biganiro bagiranye n’ umuyobozi wa Caritas yaho baganiriye ku bufatanye n’imikoranire mu mishinga n’ibikorwa bya CARITAS. Ibiganiro byibanze cyane ku bufatanye mu buryo byafasha abakene kugera ku gipimo cyo kwifasha badahoze bateze amaboko. Muri urwo rwego, nyuma y’ intambwe yatewe yo kumenyana. Batwijeje ubufatanye bakora ubuvugizi ku mishinga izategurwa mu bihe biri imbere
Don Tito impano y’Imana yaje mu gihe gikwiye kandi akenewe mu Rwanda
Padiri Phocas BANAMWANA