Inkomoko ya Gitabage
Ishingiye ku mateka y’ibikomangoma by’i bwami, mu rugo rwa Mibambwe I, Sekarongoro I, Mutabazi I wari ku ngoma, ahagana mu 1411-1447. Yari atuye I Remera ,yiswe Remera y’Abaforongo kubera igikomangoma cyogeye mu gutsinda abanyoro, akusanyirije ingabo hariya haruguru “ku Kangabo”, hino ya “Ngabitsinze”tuzi, nyuma yo gutsinda abanyoro basubira kwihorera ku Banyabungo. Nibwo Forongo yitanzeho umutabazi. Gitabage yari rero iriba rihebuje, mu gitaba cyiza, hagati ya JEGENYA n’agasozi CYABAMI kubera ko ibikomangoma byakamanukagaho bagana kuri iryo riba.
Ishingwa rya Sikirisale ya Gitabage
Abapadiri bera bamaze gushinga Rulindo(Rulinda), mu 1909, baje gutekereza gushing za sikirisale kugira ngo bashobore gufasha neza n’umubare w’abakristu wiyongeraga umunsi ku wundi. Batekereje ku gace ko mu misozi iherereye mu majyepho ya Rulindo, yari yaraciweho umugani ko ari Gitabage y’abateranyampiza(biberaga mu muco wa gakondo).
Padiri Desbrosse na Fureri Alfred nibo bageze mu Gitabage mu 1916.Bakoze nk’uko ahandi babigenzaga, biyegereza abakirisitu,bahashinga amashuri yo gusoma no kwandika ndetse babaha umunyu, ibibiriti,amasabuni,imyenda,imiti…Barabayobotse.Abahatuye bamaze gutinyuka no kwiga, umubare w’abakristu wariyongereye, bamaze kubona isambu kiliziya yubatseho ingana na hegitari 3, nibwo Padiri Maritini yakoze raporo akemeza ko sikirisali Gitabage ishinzwe. Hari mu 1918, nyuma yuko ishuri rihashingwa…
Gitabage:agace kavugwa mu mugani wa Cacana
“Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akishyura.”
Kuva ku Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023, Arkidiyosezi ya Kigali iri mu byishimo by’ishingwa rya paruwasi nshya ya Gitabage/ Bikira Mariya Umubyeyi dukesha amizero.Iyi paruwasi yabyawe na paruwasi Rulindo. Paruwasi ya Gitabage yaje ari paruwasi ya 40 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Iri zina Gitabage turisanga muri tumwe mu duce uwitwa Cacana yanyuzemo ahunga urupfu rwamwishyuzaga inka yarwo yari amaze kurya. Iyumvire uko byagenze:
“Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?»
Cacana wagendaga atiza intorezo n’umuhoro ngo bamuhe ikibaro
Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?»
Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati « inkoni ntuyizira.»
Arashogoshera n’i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati «yewe nyir’ inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n’umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti ” ndabishaka.”
Cacana ararubwira ati “nguriza inka yo kubaga.» Urupfu ruti “ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y’urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.» Umwana araza. Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa.
Inyama Cacana n’umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti ” nyishyura inka yanjye wa kagabo we !” Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati ” henga nzagusigire urupfu !”
Aramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.” Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” Bu… » Cacana ati ” Pyo…”
Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti ” nyishyura.”
Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” naharaye; banza unyishyure.”
Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akishyura.”
Cacana abwira urupfu ati “reka ngusige ikirari cyume !” Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !”
Cacana ati ” ndacogoye.” Aterurana n’urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterurano hasi ngo Piii ! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka. Urupfu rubwira Cacana ruti ” enda noneho nkugabire izi nka ! » Cacana arazakira. Urupfu ruti « mpa inka zanjye.» Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay’ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica”.
Padiri Phocas BANAMWANA