Ikenurabushyo ryo gusura ingo n’imbuto zaryo
Muri paruwasi habamo imirimo myinshi ya gitumwa isaba kugira ikenurabushyo paruwasi igenderaho. Habaho ikenurabushyo ry’amasakaramentu, ry’umuryango, ry’amashuli, ry’urubyiruko, ry’umuhamagaro, ry’imibereho myiza, ry’iterambere…hakiyongeraho n’ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza cyane cyane kubataramenya Yezu no kuyamamaza bushya kubamumenye ariko bakaba baragiye hirya ya Kiliziya. None aha ndatinda ku gusura ingo byinjira mu ikenurabushyo ry’umuryango.
Kuki ari ngombwa gusura ingo
Muri iyi minsi biragaragara ko ubwitabire bw’abakristu bugenda bugabanyuka mu kiliziya,mu makoraniro atandukanye, mu miryangoremezo, mu miryango y’agisiyo gatolika n’ahandi abakristu bashobora guhurira. Muri paruwasi Ruhuha hiyongeraho ko hari amatorero menshi ya gikirisitu, abadiventiste ndetse n’abayisilamu. Usanga imyemerere yabo irimo uruvangavange rw’ibyo abo muri ayo matorero bababwira kuko mu ngo nyinshi usangamo abayoboke b’ayo matorero yose.
Kimwe n’andi maparuwasi twarebye uko twafasha abo bakristu. Twatangiye ikenurabushyo risanga abakristu aho bari kugirango tubamenyeshe inkuru nziza y’umukiro. Ibi bikurikiza ibyo Yezu yakoze wagendaga insisiro, n’ingo amenyesha Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana ariko akiza ikitwa indwara n’ubumuga cyose. Twagerageje kujya dusura abakristu mu mpuzamiryangoremezo tukabaha misa tukabaganiriza. Tukanajya mu minsi mikuru y’abatagatifu imiryangoremezo yiyambaza tukabaha misa tukanasangira nabo ibyo bateguye by’umunsi mukuru. Aho hombi babandi batitabira baraza ndetse hari n’abo muyandi matorero baza. Bityo Yezu akagera kubataramumenya n’abagiye kure ya Kiliziya.
Mugukora ibyo nibwiraga ko ingo mba nazigezeho. Mba nazisuye. Ariko umwepisikopi akigera muri Arkidiyosezi ya Kigali yatubwiye ko twajya dusura ingo urugo kurundi. Acyo gihe yatubwiraga ko nadusura azajya areba umuryango remezo asura. Yavuze ati: “ Niba umwepisikopi yasuye umuryangoremezo, padiri we Agomba gusura urugo”.
Ibi byambereye ikibazo kuko ubu muri paruwasi Ruhuha dufite ingo 5918 zigomba gusurwa zose, icyo gihe kuko harimo n’izagiye muri paruwasi nshya ya Kamabuye zari 6944. Nabonye k’uburyo bwiza bwo kubikora ari ukujyayo tukamara umwanya muto tukabaha umugisha tugaha n’inzu zabo umugisha. Ibyo twabitangiye mu kwa cyenda ku mwaka wa 2022. Nyuma mu ntangiriro z’uyu mwaka 2023 umwepisikopi aduha amabwiriza y’uko amaparuwasi yose yajya asura ingo ziyagize duhabwa n’agafishi kurugo tuzajya tugendana tukuzuzaho. Urebye muri buri rugo tuhamara iminota iri hagati ya 15 na 20. Ariko iyo urugo rufite ibibazo tukabanza gutega amatwi abarugize turahatinda.
Bikorwa bite?
Mu gukora ubutumwa bwo kujya mu ngo twihaye intego “ Yezu muri buri rugo”. Dukurikiza ibyo ijambo ry’Imana ritubwira ryo kujya mu ngo kubabwira ko ingoma y’Imana iri hafi no kubifuriza amahoro. Abapadiri bera nabo bakoze umurimo utoroshye wo kwamamaza Inkuru Nziza. Nabo bajyaga mu ngo kumeyesha abantu Yezu. Nyuma ya 1994 mu mahuriro y’abapadiri twagiye dusabwa gusohoka mu isakristiya no muri za biro tugasanga abakristu aho batuye. Muri iki gihe Papa adusaba kuba muri Kiliziya isohoka tukajya ku nkegero z’umugi. N’uburyo bushya bwo kwamamaza Inkuru Nziza busanga abantu mu buzima barimo, mu bibazo barimo, aho bakora, mu matsinda y’ubuzima barimo…
Gusura ingo byinjira muri uwo murongo. Mbere yo kuzisura tubanza guhuza abakristu ba santarali tugiye gusura tukabasobanurira uko bizagenda. Mu gihe cyo gusura ingo mu kiliziya kuri paruwasi haba hari itsinda ry’abantu barimo gusengera icyo gikorwa ndetse no muri santarali turimo bikagenda uko. Iyo tugeze muri buri rugo turabaramutsa, tugaha urwo rugo umugisha dukoresheje uburyo dusanga mu gitabo cy’umukristu, nyuma yaho tuganira gato tukamenya n’iba barahawe iskramentu ryo gushyingirwa, niba batararibonye kubera iki? Kumenya niba abana barabatijwe, barahawe n’andi masakramentu….Aho duherewe agafishi twuzuza ako gafishi twarangiza tugataha.
Urugo rwose dusuye turusigira ishusho y’urugo rutagatifu rw’I Nazareti ririho inyuma isengesho ryo gusabira ingo n’agapapuro kariho ijambo ry’Imana nk’ifunguro tubasigiye; uhari afata agapapuro (tartine) ke akanafatira abadahari. Twatangajwe n’uko iryo jambo ry’Imana hari ubwo rihuza n’ubuzima nyiri kurifata amazemo igihe.
Dusura ingo z’abakristu gatolika zabisabye. Uretse ko hafi yazose zirabisaba. Ndetse tukanajya muzo muyandi madini nazo zibishaka. Zabisabye. Bituma ingo buri santarali igaragaza mu ibarura zigenda zirushaho kwiyongera. Hasurwa ingo hagati y’umunani na cumi n’eshanu ku mupadiri bitewe n’igihe twatangiriye ndetse n’uburyo zegeranye cyangwa zitandukanye. Dutangira hagati ya 08h00’ na 14h00’.
Imbogamizi
Igikorwa cyo gusura ingo ni icya burigihe. Ntabwo ari icyo gukora umuntu ahushura. Si igikorwa cy’umwaka umwe cyangwa ibiri. Twatangiriye mu masantarali abiri: Twimpala na Ruhuha. Tumaze gusura ingo 952 mu gihe muri ayo masantarali hari ingo 3609 z’abakristu gatolika. Mu ngo zahawe umugisha harimo ingo zirenga 129 zo muyandi madini. Ubu utumwa tubufanya n’ubundi :biro, kwakira abashaka guhesha amaskarament no kuyahabwa, guha misa abanyeshuli mu bigo bigamo bitari bike muri paruwasi, kwita ku rubyiruko no kubana, kwita ku ikenurabushyo ry’umuryango, caritas n’ubutabera n’amahoro, gusura abakuze n’abarwayi mu ngo ngo bahabwe amasakramentu…..Bityo ntidushobore kuzisura buri cyumweru nk’uko byagombye gukorwa.
Imbuto zo gusura ingo muri paruwasi Ruhuha
Mu gusura ingo twabonye ikibazo gikomeye cy’abana benshi batabatije kubera ko ababyeyi babo bishyingiye cyangwa basengera muyandi matorero. Byabaye ngombwa ko tubishakira ingamba. Twahamagaye ababyeyi bishyingiye bashaka kubatirisha abana babo, abakobwa babyariye iwabo, abakecuru bashaka kubatirisha abuzukuru babo n’abatinze kubatirisha. Ariko ibyo twabikoze muri paruwasi yose atari aho twatanze umugisha gusa. Icyadutangaje ni uko twabonye n’abo muyandi matorero bashaka kubatirisha abana. Kuri abo twasabaga umuryangoremezo kubishingira ndetse n’umubyeyi wa batisimu. Bamwe muri abo nyuma basabye kuza muri Kiliziya Gatolika, abandi barabiteganya. Havuyemo imbuto zikurikira :
- Habatijwe abana n’abakuru guhera mu kwezi kwa cyenda dutangiye ubwo butumwa kugeza mu mpera y’ukwezi kwa munani 3317. Ababyeyi b’abo bana babanje gutegurwa bari kumwe n’abayobozi b’imiryangoremezo mu gihe cy’ukwezi. Abakuru bize amezi atandatu muri gahunda yihariye abandi bakurikiye gahunda isanzwe y’ubwigishwa.
- Hashyingiwe ingo z’abagarukiramana 120 birumvikana ko babanje kunyura mu murenge. Babanje gutegurwa igihe cy’amezi 6 abagomba kubanza kubatizwa ngo bashyingiranwe nabagenzi babo bize amezi 6.
- Abigishwa bitegura amasakaramentu bavuye kuri 2065 bagera kuri 2846. Hiyongereyeho 781.
- Byadufashije kurushaho kumenya abakristu twatumweho uko babayeho n’uko babanye, ibibazo bafite mu buryo bw’iterambere ndetse no kuri roho.
- Ingo nyinshi zagiye zigaragaza ibyishimo zitewe no kubona padiri aje mu rugo rwabo.
- Imiryangoremezo iri hagati mu ngo nyinshi ahantu hangana n’umudugudu ariko harimo ingo nkeya z’abakristu gatolika.
Kugirango ibi bishoboke bisaba:
- Kumenya intego ushaka kugeraho mu bupadiri: kwerekana Yezu Kristu
- Gukunda ubutumwa uhabwa n’umwepisikopi, ugakunda abakristu utumweho, ugakunda paruwasi woherejwemo
- Kwishimira ubutumwa uhabwa
- Gukorana ubutumwa umurava n’ubwitanjye uyobowe n’isengesho.
- Gushirika ubute no kutarambirwa.
Hari icyo paruwasi isabwa kwitaho
Uyu mubare munini wabatijwe n’abakomorewe mu bagarukiramana bagashyingirwa uradusaba gutegura ikenurabushyo ribakurikirana kugirango tubafashe kugira ukwemera guhamye muri Yezu Kristu. Ibyo rero biradusaba gutegura inyigisho n’imyiherero y’ibyiciro binyuranye by’abakristu, tukanakomeza kubasanga mu miryangoremezo.
Umwanzuro
Ikenurabuhyo rijya mu ngo ni ryiza. Riri mu murongo w’ubutumwa Kristu yahaye Kiliziya bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu mahanga yose. Riri no mukifuzo cy’umwepisikopi. Risaba imbaraga rikaba ari umushinga w’igihe kirekire. Si igikorwa k’igihe gito.
Ubu buhamya bwateguwe n’ abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi Mutagatifu Yohani Batista/Ruhuha