Impamvu Kiliziya ishyize imbaraga mu iyogezabutumwa rigera mu rugo 

Ubwo Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali KAMABANDA yakoreraga urugendo rwa gitumwa muri paruwasi Katedrali Saint Michel, ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, yongeye kugaruka mu butumwa yatanze kuri gahunda Kiliziya ishyizemo imbaraga yo kwita ku muryango, iyogezabutumwa rishingiye ku muryango, aho abashumba bamanuka bakagera mu rugo. Ndetse anagaragaza imbuto zizava muri ubwo butumwa bugera mu rugo.

Urugo:igicumbi cy’ukwemera

Mu butumwa Arkiyepiskopi wa Kigali yatanze, yongeye kugaruka ku ruhare rw’urugo mu gukomeza ukwemera cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Mu gihe twari twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, abakristu badashobora guhurira muri kiliziya ngo basenge, benshi bibazaga niba nyuma y’icyorezo cya Covid-19 na guma mu rugo, tuzasanga hakiri ukwemera ? Ariko turashimira Imana ko tutaheranwe na guma mu rugo ahubwo ukwemera kugakomereza mu ngo. Kiliziya yimukiye mu rugo. Nubwo icyorezo cyatumye kiliziya zifungwa nyamara Nyagasani yafunguye kiliziya muri buri rugo, isengesho rirakomeza, ubutumwa nabwo bukomereza muri buri rugo. Kiliziya yo mu rugo yakomeje urumuri rw’ukwemera no gukomeza abavandimwe mu kwemera. Arkiyepiskopi yashimiye itangazamakuru ryafashije cyane abakristu gusengera mu rugo mu gihe cya Covid-19, yatumye habaho na guma mu rugo. Aha ni naho Arkidiyosezi ya Kigali yatangije Televiziyo Pacis. Mu gihe cy’icyorezo rero twabonye agaciro gakomeye ka Kiliziya yo mu rugo, ko ariyo twubakiyeho, ko ariyo musingi wa Kiliziya ndetse n’i Gihugu, kuko iyo urugo ruhungabanye n’igihugu cyirahungabana, na Kiliziya igahungabana. Iyo urugo, kiliziya y’ibanze inyeganyega twese ntaho tuba duhagaze, ariyo mpamvu Kiliziya ishishikajwe no kwita ku ingo no kuzisigasira.

Ibyishimo by’umuryango birakomeza no mu  ingorane z’ubuzima

Ubutumwa bwo gusura ingo muri Arkidiyosezi ya Kigali

Umwepiskopi mu gusura za paruwasi, aramanuka akagera no muri za Santrali ndetse no mu muryangoremezo; niyo mpamvu abapadiri nabo basabwa kumanuka bo  bakagera muri buri rugo. Arkidiyosezi ya Kigali yihaye gahunda yo kuzasura ingo zose zigize amaparuwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali. Amaparuwasi manini bizabafata igihe, naho amaparuwasi mato n’aringaniye hari umuhigo ko yubile y’imyaka 2025 y’ivuka rya Yezu izagere bamaze kugera gusura ingo zose kandi bazihaye umugisha. Amaparuwasi manini nayo atazabigeraho hari indi yubile izakurikiraho muri 2026, Arkidiyosezi ya Kigali izaba ihimbaza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe (1976-2026), icyo gihe tuzizihize iyo yubile ingo zose zo muri Arkidiyosezi ya Kigali zarasuwe, zigahabwa umugisha. Arkiyepiskopi yasabye Abasaseridoti, abayobozi b’abakristu n’abihayimana bafatanye kugirango ubwo butumwa buzagerweho.

Umuryango ni ishuri rya mbere twigiramo gukunda: inyigisho isoza ihuriro mpuzamahanga rya cumi ry’imiryango

Uko ubutumwa buzakorwa

Mbere na mbere kuri gahunda yo gusura urugo hariho kuruha umugisha, abagize urugo bazahabwa umugisha. Mu ruzinduko rw’umusaseridoti mu rugo mbere na mbere ni isengesho bazavugira hamwe muri urwo rugo. Icya kabiri ni Ijambo ry’Imana ariryo rirema umuryango, rigakomeza kuwubungabunga mu kwemera n’urukundo. Inyigisho ngufiya ibafasha kuzirikana kuri iryo Jambo ry’Imana n’ubutumwa Imana ibafitiye muri urwo ruzinduko. Hakazaho kuganira nabagize umuryango kugirango umusaseridoti amenye uko umuryango uteye, ibyishimo byawo,ibyiza ushimira Imana n’ibibazo uhura nabyo, imbogamizi, amizero ufite, imbaraga ufite, inzozi ufite ndetse n’icyo wakunganirwaho. Aha rero niho tuzamenyera abana barangaranwe badafite amasakramentu, abataye Kiliziya bashakisha aho basengera, bashakisha Imana, bakaba bararangaranwe, kugirango tubafashe bagane inzira y’umukiro, bakire Yezu Kristu, bahabwe amasakramentu. Bityo kandi rwa rugo rufite ibibazo ruzashobora gufashwa no guherekezwa, rwa rugo rutahanye isakramentu ry’gushyingirwa, hazarebwa inzitizi zihari n’uburyo rwafashwa kugarukira Imana, kugirango rushobore kubyuka, n’abagize uwo muryango bashobore kugarukira Imana.

 Icyo mbategetse ni uko mukundana(Yh 15,17): Ihuriro ry’umuryango Gatorika rya mbere ku rwego rw’Igihugu

Ikindi iyi gahunda yo gusura ingo izafasha, ni ukumenya imibare nyayo y’abakristu (ibarura). Tuzarebera hamwe tunamenye umubare wa nyawo w’abakristu bacu. Mu rugo niho rero tuzabonera igisubizo. Umusaseridoti azitwaza ifishi y’urugo, aho tuzamenya ngo kwa kanaka dufitemo abakristu gatolika bangana gutya.

Ikindi kandi urugo ruzasurwa ruzahabwa urwibutso ruzajya ruhora rubibutsa uruzinduko rw’umusaseridoti mu rugo. Ingo z’umuryango remezo nizimara zose gusurwa zizaherwa hamwe misa yo gushimira Imana. Umuryango remezo uzaba umaze kubakirwa, hajemo ububyutse.Igitambo cy’Ukaristiya kizaba ari uburyo bwo gushimira Imana, guha imbaraga n’urumuri umuryangoremezo ngo ukomere mu kwemera.

Ugushyingirwa gikristu,umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu : Icyumweru cy’umuryango (7-14 Gashyantare 2022)

 

Padiri Phocas BANAMWANA

Komisiyo y’itangazamakuru

Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *