Ku mugoroba w’iki Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, muri Katedrali Mutagatifu Mikayile, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yayoboye igitambo cya misa isoza umwaka wa 2023, izwi ku izina rya TE DEUM. Iyi misa yitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru.Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Arkiyepiskopi wa Kigali yabanje gushimira abakristu baje gushimira Imana ari benshi.
Gushimira Imana kubera ineza yayo
Abantu turi abanyantegenke, duhutazwa na byinshi mu buzzima biturusha imbaraga.Uko bwije nuko bukeye, tubona dukanguka tutazi ibyo Imana yaraye iturinzemo, yagiye ikinga ukuboko, uko yadufashije, ntihumbya kuko irara iturinze.Niyo mpamvu ibihe byacu, iminsi, amasaha,tubigabanyamo igihe cyo gushimira Imana. Iyo bucyeye, turabyuka tugashimira Imana yaturinze iryo joro. Mu ngo babyeyi mujye mutoza abana hakiri kare isengesho rya mugitondo, gushimira Imana, ko baramutse kuko hari abatari bake bataramuka. Kandi tukayiragiza imirirmo yacu y’umunsi. Bwakwira tugapfukama tugashimira Imana uwo munsi kandi tukayiragiza muri iryo joro ngo iturinde. Umunsi wa karindwi Imana yararuhutse, itwerekako umunsi wa karindwi natwe tugomba kuruhuka, ni umunsi tugenera Imana, twunamuka mu byacu, tugashimira Imana,uwo munsi ukaba umunsi w’Imana, indi mirimo twayihagaritse tukajya mu ngoro y’Imana kuyishimira, kuyisingiza no kuyiragiza, no kuzirikana ineza n’ubuntu byayo.Ingengabihe yacu igomba kujyana no kubonera Imana umwanya wo kuyishimira. Niyo mpamvu aricyo gikorwa cyaduhuje kuri uyu mugoroba, ku munsi wa nyuma w’umwaka.Twaje gushimira Imana.
Twirinde kuba indashima imbere y’Imana
Ahereye ku masomo matagatifu, Arkiyepiskopi yibukije abakristu ko ibitangaza Imana idukorera ari byinshi cyane nubwo hari ibyo tudatindaho ngo tubizirikane. Natwe imbere y’Imana tugomba kwirinda kuba indashima,tugashimira Imana iba yadukoreye ibitangaza byinshi, ikita ku buzima bwacu kuva tukiri munda y’abatubyaye, nkuko Mwene Siraki abitubwira:
”None rero, nimusingize Imana yaremye ibintu byose,ikaba ikorera hose ibitangaza, ikita ku buzima bwacu kuva tukiri mu nda y’abatubyaye, kandi ikatugirira impuhwe zayo.Yo ubwayo nidusenderezemo ibyishimo, maze muri iki gihe turimo isakaze amahoro muri Israheli ubu n’iteka ryose!Impuhwe nizitugumemo ubudatezuka,kandi igihe tukiriho ijye iturokora!” (Mwene Siraki 50,22-24).
Ni ugushimira Imana buri muntu ku giti cye,umuryango w’Imana, muri Kiliziya umuryango w’Imana, w’abemera.Nta cyiza na kimwe dushobora kwigezaho tudafashijwe n’Imana.
Dukoreshe neza ibyiza isi imaze kugeraho bidufashe kuba abavandimwe
Arkiyepiskopi yagarutse ku butumwa Nyirubutungane Papa Fransisiko yohereje bwo gusoza umwaka, avuga ko Papa yadusabye gushimira Imana ibyiza isi yacu imaze kugeraho cyane mu buzima, mu itumanaho. Ariko Papa akadusaba kubikoresha neza, no kudufasha kurushaho kuba abavandimwe no kubaka amahoro aho kubikoresha byangiza umuntu ndetse n’ibidukikije.Umuntu ukunda Imana, akazirikana ibitangaza idukorera, akabona ibiremwa byayo abibonamao ibiremwa by’Imana, ubuhanga bwayo kandi ikabeshaho byose.
Akamaro k’ikoranabuhanga
Amahoro ntagarukira ku bantu gusa ahubwo agera no kubidukikije.Kubaka amahoro dukoresha ibyiza ikoranabuhanga ryatuzaniye aho kubikoresha nabi muntwaro zica kandi zigasenya.Ikoranabuhanga ni impano nziza, yubaka kandi yifashishwa mu buzima, ariko ishobora no gusenya. Nimureke kuba abagaragu b’ikoranabuhanga ahubwo ribagaragire, murikoreshe kuko umuntu atari we ubereyeho ikoranabuhanga ahubwo niryo rimubereyeho, agomba kuribera umutwari kugirango arikoreshe mu butumwa bwe. Icya mbere dushimira Imana ni uko itumanaho rituma tuvugana n’abari kure, tukamenya amakuru yabo mu byishimo no mu byago. Mu kurikoresha neza, abantu barushaho gusabana bivuye ku mutima.Gusa tugomba kumenya kurikoresha neza rikarushaho kubaka ubuvandimwe.
Isi ikeneye amahoro
Ahereye ku masomo matagatifu, Arkiyepiskopi yongeye kuvuga ko ubutaka butagatifu buhangayikishijwe n’intambara kandi ni ku isi hose. Kubera iyo mpamvu ni ugusenga cyane kuko isi yugarijwe n’intambara. Nyagasani adufashe, tubane mu mahoro nk’abavandimwe basangiye umubyeyi umwe Imana.Natwe Isiraheli nshya, Nyagasani abane natwe aduhe amahoro, mu mitima yacu , mu ngo zacu. Abakurambere bacu batangaga umugisha bagira bati: “Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’(Ibarura 6,22-27).
Twebwe rero bavandimwe twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi kuko Jambo w’Imana yigize umuntu, muri We tubona umugisha uhebuje. Yezu Kristu, umukiza watuvukiye niwe soko y’imigisha yose ndetse n’amahoro. Kubana na we n’umugisha uhebuje
Twakirane Yezu Kristu umutima wacu wose nkuko umusaza Zakariya asingiza Imana:
” Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,kuko yasuye umuryango we.Yatugoboreye ububasha budukiza,mu ya Dawudi umugaragu we,nk’uko abahanuzi be batagatifu,bari barabitumenyesheje kuva kera Ko azadukiza abanzi bacu,akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,maze yibuka isezerano rye ritagatifu :Ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga,turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,iminsi yose y’ukubaho kwacu”.
Dusabire ingo cyane
Uyu munsi ni mahire kuba dushoje umwaka ku munsi mukuru w’urugo rutagatifu, umuryango Yezu yavukiyemo. Turashimira Imana kubera ingo zacu kandi turazisabira umugisha cyane cyane ingo zihangayitse.
Twite ku burere bw’abana bazabe abahamya b’amahoro n’ubuvandimwe
Mu gusaba amahoro tuzirikane ko amahoro ya mbere ari mu mutima w’umuntu. Niho byose bihera. Amahoro akurikiraho ni mu rugo, mu muryango. Uko turera abana neza tubaremamo ukwizera, ukwizera no kubana kivandimwe , aba ari uburyo bwo kubaka amahoro. Akenshi abo tubona babuza abandi amahoro akenshi baba barabaye ibitambo by’imiryango bavukiyemo bigatuma bakura nta mahoro bazi, bigatuma babuza n’abandi amahoro. Kimwe na Pawulo rero nanjye “Mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana,Umubyeyi wacu,no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Dushimire Imana yadusenderejemo ingabire z’amoko yose muri We,cyane cyane iyo kumumenya,kumwakira no kumumenyesha abandi”.
Umwaka mushya muhire wa 2024.
Byatunganyijwe na Padiri Phocas BANAMWANA