Umuryango ni ishuri rya mbere twigiramo gukunda: inyigisho isoza ihuriro mpuzamahanga rya cumi ry’imiryango

Mu nyigisho yatanze mu misa isoza ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango, papa Fransisiko yongeye  gushimangira ubwiza bw’umuryango nk’ahantu hibanze umuntu yigira gukunda. Yakomeje asaba ko umuryango warindwa uburozi bwo kuba nyamwigendaho na ntibindeba.

Papa yasabye Nyagasani gukomeza  imiryango ayiha imbaraga n’urukundo. Buri wese afite uko abayeho mu muryango ariko twese dusangiye amizero.

Papa ahereye ku ijambo ry’Imana  yavuze ko nubwo buri wese aba ashaka kwigenga nyamara hari benshi babuze ubwigenge nyabwo bwo mu mutima.  Pawulo mutagatifu atubwira ko ubwigenge ari impano. Nubwo tuvuka dufite ibishobora kubangamira ubwo bwigenge cyane cyane nko gushaka kuba nyamwigendaho, nyamara Yezu yatubohoye kuri ubwo bucakara.

Papa yahaye ubutumwa abashakanye agira ati: mufashijwe  n’ingabire ya Kristu mwahisemo neza  kudakoresha ubwigenge bwanyu mwikunda ahubwo mukunda abantu bose Imana yashyize iruhande rwanyu. Aho gushaka kubaho nk’uturwa, abashakanye bagiye bafashanya. Bityo  umuryango uhinduka ahantu hubusabane, no kwisohokamo kugirango bakire abandi kandi bababe hafi. Umuryango uhinduka ishuri ry’ibanze bigiramo gukunda.

Papa ahereye ku bibazo byinshi byugarije ubuzima yasabye abantu bose kurinda ubuzima no kuburengera. Yasabye ko ubuzima butagomba kwanduzwa n’ingeso mbi zo kwikunda  kuba nyamwigendaho no guheza abandi kuko bituma umuryango utakaza agaciro  karemano yawo ariyo kwakira abandi no kubafasha.

Papa yasabye umuryango gufasha abana kwakira umuhamagaro wabo, agira ati: Imana ikunda urubyiruko ariko ibyo ntibikuraho ibibazo n’ ingorane ruhangana nabyo. Papa yasabye ababyeyi gutoza abana umuco wo gukunda ubuzima kugira ngo bavumbure kandi bakire umuhamagaro wabo. Ibyo bizatuma babona imbaraga zo  guhangana no kurenga ingorane z’ubuzima.

Papa yibukije ko inzira y’Imana tuyihuriramo na byinshi bihindagurika kandi  bitungurana. Kimwe muri ibyo ni ukwirinda kumva ko wageze iyo ujya cyangwa wushije ikivi. Ibyo birushaho kuba ukuri kubashakanye.  Mukwakira umuhamagaro wo gushyingirwa no kubaka umuryango byabasabye kuva mubususuruke bwaho buri wese avuka kugira ngo batangire ikindi cyiciro gishya cy’ubuzima bw’abashakanye. Birushijeho  Kiliziya iri muri mwebwe. Mu byukuri   yavukiye mu Muryango w’i Nazareti kandi igizwe mbere na mbere n’imiryango.

Umwanditsi

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply