Ugushyingirwa gikristu,umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu : Icyumweru cy’umuryango (7-14 Gashyantare 2022)

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Gashyantare Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,  yatangije icyumweru cyahariwe kuzirikana k’ubutumwa bw’umuryango.  Arkiyepiskopi yatangije iki cyumweru mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis/Remera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Yari kumwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, umunyamabanga muri Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ibiro bya Arkidiyosezi bishinzwe umuryango. Hari kandi na padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA, Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis/Remera.

Icyumweru cy’umuryango gitangijwe kuri uyu wa mbere gifite insanganyamatsiko igira iti : “Ugushyingirwa gikristu,umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu”. Muri icy’icyumweru hateganyijwe ibiganiro bizahabwa ibyiciro binyuranye bigize umuryango : abanyeshuri, urubyiruko, abitegura gushyingirwa bari mu mashuri y’abafiyanse,abashyingiwe vuba , abashakanye bakiri kumwe cyangwa batagifite abafasha babo,ababyariye iwabo,…Twibutse kandi ko hateguwe noveni y’iminsi icyenda yo gusabira umuryango yatangiye tariki ya 5 Gashyantare 2022.

Ibyanditswe Bitagatifu bitwereka ko Imana ariyo Muremyi w’Umuryango w’Abashakanye : « Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana ; ibarema ari umugabo n’umugore ». (Intg 1,27). Papa Fransisiko nawe yarabitwibukije mu nyandiko « Amoris Laetitia » aho agira ati : « Umubano w’abashakanye ntabwo ari ikintu cyumvikanweho n’abantu, ni umugambi w’Imana, ni impano igenera abo ishaka gutagatifuriza mu rukundo  Imana Umuremyi ni yo ubwabo ibahamagarira gukorana urugendo  bafatanye urunana, ngo bafashanye muri byose bayigana (Amoris Laetitia, n.72).  Imana kandi imaze kurema umugabo n’umugore yabahaye ubutumwa bagomba kurangiza : « Nimwororoke , mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka » (Intg 128). 

Abashakanye bahamagarirwa kubana mu rukundo rudatana, bazirikana ko bagize umubiri umwe nkuko tubibwirwa n’Ibyanditswe Bitagatifu ndetse buri wese agahora yita kuri mugenzi we nkubigirira umubiri we bwite : « Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo ».Umugabo ariyamira aravuga ati : « Noneho dore igufwa ryo mu  magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye… (Intg 2,22-23). Nkuko Kristu yakunze Kiliziya akayitangira ku musaraba, abashakanye nabo bahamagarirwa buri we kwitangira mugenzi cyane cyane mu bihe by’ingorane z’ubuzima nkuko buri wese abisezeranya mugenzi we ku munsi bahana Isakramentu ry’ugushyingirwa : « ….. Kandi ngusezeranyije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba , waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugera gupfa ».(reba Igitabo cy’Imihango y’Abigishwa,urupapuro 109).

Pawulo Mutagatifu atwereka ibigomba kuranga umubano w’Abashakanye ndetse akagira inama n’ibindi byiciro bigize umuryango. Abashakanye bagomba kubana mu bworoherana babigirira igitinyiro bafitiye Kristu We rugero nyarwo rw’Urukundo (reba Ef5,21). Abashakanye bagomba kurangwa no kumvira, urukundo ndetse no kwitangira mugenzi we mu rugero rwa Yezu Kristu na Kiliziya. Buri wese kandi akabona kandi akita kuri mugenzi we nkuwita k’umubiri we bwite (reba Ef 5,24-32). Ikindi kandi gikomeye kigomba kuranga abashakanya nkuko tubibwirwa na Pawulo Mutagatifu ni umugenzo mwiza wo kubahana (reba Ef 5,33).

Nyamara rero muri ibi bihe umuryango wugarijwe n’ibyonnyi byinshi. Imiryango imwe n’imwe igenda isenyuka kubera kubura urukundo ndetse no kubera kubakira ku bintu bihabanye n’Ivanjili ya Kristu.  Urukundo mu miryango rwarakonje ndetse hamwe rwarazimye bigeraho bamwe bahitamo gutandukana. Urubyiruko rusigaye rutinya kwiyemeza gushinga ingo kubera ibibazo babona biri mu miryango cyangwa se kubera kudasobanukirwa n’isoko y’urukundo nyarwo.

Kiliziya rero ikomeje gufasha abantu kuzirikana ku bwiza bw’Umuryango n’agaciro kawo. Kiliziya ifite ubutumwa n’inshingano  zikomeye zo kurinda ubusugire bw’impano Nyagasani aha abashakanye mu isakramentu ry’Ugushyingirwa. Abashakanye bakubakira urugo rwabo k’urukundo rwa Kristu bibabera inzira n’isoko y’ubutagatifu. Abashakanye rero nibakomere ku ibanga ry’urukundo maze babe koko ikimenyetso cy’urukundo Kristu yakunze Kiliziya ye akayitangira ku musaraba.

Icyumweru cy’umuryango ni umwanya mwiza abashakanye babonye wo kongera kwibaza bimwe mu bibazo bikurikira  bibafasha kongera kunagura urukundo rwabo:

-Ese ni he umugabo cyangwa umugore wanjye agaragaza intege nke ? Mbyifatamo nte?

-Ni ibiki dukwiye kwimika iwacu ngo hatagira n’umwe utakara mu kwemera ?

-Aho Abashakanye bazirikana ko buri wese ari inzira yo kwitagatifuza ku wundi ?

-Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko Imana ituye iwanyu?

-Turera dute mu rukundo abo twibarutse ?

-Ese ubumwe bwacu bwa roho n’ubw’umubiri dukomeza gushaka ikibushyigikira ?

-Ni ubuhe buhemu bwaciye intege ubumwe bwacu mu myaka tumaranye?

-Igihe tugiye kubana n’iki nari nimirije imbere?

-Ko twashakanye cyangwa twitegura gushakana,dukomeje kuba inshuti z’ukuri?

-Mu rugo rwanyu urukundo n’ubucuti byakomeje gukura, ku buryo ukivuga uti: uyu twashakanye ni we we, ni we wenyine, niwe wanjye?…

Ibi byose bizafasha abashakanye guhora  banagura urukundo rwabo, bamenye guhanga udushya maze urukundo ruhore rutoshye, rurindwe  gucuya no gusaza, biganisha ku kuzima.

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

Video: Jean Claude TUYISENGE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *