« Abari begurirwa Imana ngo barusheho gukunda Kristu kuruta byose no kumukorera muri Kiliziya no mu isi »
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022, muri Katedrali Saint Michel, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatangiye i saa yine z’amanywa ; Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yakiriye amasezerano y’Abari ba Nyagasani (Les Vierges Consacrées). Abakobwa bane nibo bakoze amasezerano yabo mu muryango w’Abari ba Nyagasani: Léoncie MUKASABIREMA uvuka muri paruwasi ya Kabuye ; Immaculée Marie Lucie CYINGENEYE, uvuka muri paruwasi ya Kansi, diyosezi ya Butare ; Espérance MUSABIREMA, uvuka muri paruwasi KAMPANGA, Diyosezi ya Ruhengeri ndetse na Fidès NSABIMANA, uvuka muri paruwasi Gitongo, Arkidiyosezi ya Gitega. Igitambo cy’Ukaristiya cyitabiriwe kandi n’abasaseridoti baturutse muri za paruwasi Abari basezeranye bavukamo ndetse na za paruwasi bakoreramo ubutumwa. Inyigisho n’ubutumwa byatanzwe muri uyu muhango byose byagarutse kugisobanuro n’ubutumwa bw’Abari ba Nyagasani muri Kiliziya no mu isi muri rusange.
Ubusugi n’ubumanzi mu Byanditswe Bitagatifu
« Mwebwe mwigomwe, mugahitamo kudashaka kubera urukundo mufitiye Kristu, murabe ababyeyi ku mutima mukora ugushaka kw’Imana, mufatanye n’abandi mu rukundo kugira ngo Kiliziya yibaruke abana benshi, abazimiye nabo bagaruke mu nzira y’ubuzima bw’Imana » (Aya ni amwe mu magambo abwirwa abasezerana mu bari ba Nyagasani).

Mu gitabo cy’intangiriro Imana yabwiye Adamu na Eva iti : « Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose,muyitegeke » (Intg 1,28). Muri Isiraheli ubugumba bw’umugore bwafatwaga nk’icyago gikomeye ndetse umugore byagwiriraga byamubuzaga ibyishimo n’umunezero biranga umugore wabyaye. Ijambo ry’Imana ritwereka ingero zimwe na zimwe z’abagore baremerewe no kubura urubyaro :
-Igitabo cy’Intangiriro cyitwereka ibyishimo Rasheli, umugore wa Yakobo yagize igihe abyaye umwana w’umuhungu « Yozefu », nyuma y’igihe kinini yarabuze urubyaro : « Imana iza kwibuka Rasheli ; Imana iramwumva, na we imuha kubyara. Asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Ariyamira ati : « Imana inkijije ikimwaro! Umwana amwita Yozefu (bisobanura ngo « Niyongere »), agira ati Imana irakanyongereraho undi mwana w’umuhungu!(Intg 30, 22)
– Igitabo cya mbere cya Samweli kidutekerereza inkuru ya Anna, umugore wa Elikana, wari ingumba ndetse mucyeba we Penina akabimusuzugirira cyane, Ana bikamushavuza bikomeye nkuko tubibona mu isezerano Anna yagiriye imbere y’Uhoraho : « Uhoraho, Mushoborabyose, ukunze ukita ku kababaro k’umuja wawe, ukanyibuka, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose n’urwogosho ntiruzakagere ku mutwe » (1 Sam 1,11). Uhoraho aza kwibuka Anna amuha umwana w’umuhungu « Samweli » nuko Anna yuzura ibyishimo (reba 1Sam 1,20).
-Mu Isezerano rishya naho tubona ibyishimo Elizabeti yagize igihe asamye inda nyuma y’igihe kinini yarabuze urubyaro : « Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu »(Lk 1, 25).
Nyamara guhera ku Bahanuzi Uhoraho agenda yibutsa umuryango we wagendaga wiyandarika mu bigirwamana ko Uhoraho ariwe Mana yonyine ya Isiraheli. Umuhanuzi Ozeya mu mibanire ye n’umugore we wari waramunaniye ni ikimenyetso cyiza Uhoraho yifashishije kugira ngo yereke Umuryango We ko wiyandaritse, ukayoboka ibigirwamana(Hoz 1-2). Uhoraho agahamagarira rero Umuryango We kugaruka ukihambira kuri Uhoraho wenyine.
Bamwe mu Bahanuzi Uhoraho yagiye abasaba kudashaka abagore kugira ngo babe ikimenyetso cy’iburira umuryango we ibyago byabaga bibategereje kubera kunangira umutima kwabo ndetse no kohoka inyuma y’ibigirwamana : « Uhoraho arambwira ati : Ntuzashake umugore , nta muhungu cyangwa umukobwa uzabyarira aha hantu.Koko rero, Uhoraho avuze atya ku byerekeye abahungu n’abakobwa bazavukira aha hantu, kuri ba nyina na ba se bazabyarira muri iki gihugu : Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe ; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara ; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba (Yer 16.1-4)
Mu ntangiriro y’Isezerano rishya dutangira kubona abahisemo kuba ibimenyetso by’ukuza kw’ingoma y’Imana bakabaho badashatse abagore kandi bakabaho basenga, bababaza imibiri yabo, biyemeza kubaho nk’abageni bategereje umukwe .Yohani Batista yabaye integuza ya Nyagasani ndetse we ubwe yiyita inshuti y’Umukwe : « Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe , akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye, ngibyo ibyishimo binsabye . Koko ni we ugomba gukura naho jye ngaca bugufi »(Yh 3,29-30).
Mu Isezerano rishya ubusugi n’ubumanzi ni ikimenyetso kitubwira ko Ingoma y’Imana iri hafi (le pas encore), ndetse ko iturimo rwagati (le déjà là) muri Yezu Kristu wigize umuntu, akabana natwe. Yezu ubwe yahisemo iyo nzira yo kudashaka kugira ngo abashe kwiyegurira byuzuye kwamamaza Inkuru Nziza ndetse no kuzuza umugambi wa Se kuri Bene Muntu. Uku kwizitura kubituzirika kugira ngo tubashe kwizirika kuby’ijuru no kugira ngo twegukire kwamamaza Ijambo ry’Imana nibyo Yezu Kristu asaba abamukurikira bose : « Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura ;naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira , azabukiza »(Mt 16,24-25).
Yezu Kristu asezeranya byinshi abemera guhara byose bishimisha abantu muri ubu buzima kubera Inkuru Nziza : « Ndababwira ukuri : mwebwe mwankurikiye , igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Isiraheli ; n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka » (Mt 19,28-29)
Nyamara iyo nzira nziza ntinyurwamo na bose nkuko Yezu abivuga uretse ababihawe. Hari rero abahitamo kubaho mu busugi n’ubumanzi, bakabaho nk’abageni bategereje umukwe, bagahora basenga, bari maso kandi bafite amatara yaka nkuko Yezu abitubwira yifashishije umugani w’abakobwa cumi:
« Ubwo rero Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze, barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ’Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi, mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ Igihe bagiye kuyagura, umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ We rero arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri: simbazi!’ Nuko rero, murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha » (Mt 25,1-13).
Pawulo Mutagatifu nawe atwereka ko guhitamo kudashaka bituma tubasha kwegukira Inkuru Nziza ntakituziga kurusha abashatse babanza guhihibikanira kwita kubo bashatse ndetse no kwita ku mibereho myiza y’imiryango yabo : « Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara.Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani,ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri.Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we »(1Kor 7,32-34).
Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani kitwereka ko ubusugi n’ubumanzi ari ikimenyetso cy’abatowe na Kristu kandi bagakomera ku isezerano ry’Imana, ntibiyandarike ku mutima no ku mubiri cyangwa ngo bayoboke ibigirwamana mu buryo bwose ahubwo bagahora iteka barangamiye Yeruzalemu yo mu ijuru kandi bategereje ihindukira rya Yezu Kristu, We mu kwe wa Kiliziya bo bakaba abageni be : « Ntibigeze banduzwa n’abagore, koko rero ni amasugi. Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose.Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma : ni abaziranenge »(Hish 14,4-5).
Muri Kiliziya rero abahitamo kubaho m’ubusugi n’ubumanzi baba koko ikimenyetso cy’Ubugingo bw’Ingoma y’Imana mu bantu ndetse n’ikimenyetso cy’ubugingo bwo mu gihe cyizaza.
« Bari ba Nyagasani nimugende mujye mu isi mwiyereke isi mube amatara meza amurikira isi »
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto+Video : Jean Claude TUYISENGE