« Kugira ngo Padiri agire ubuzima kandi abugire busendereye » (Yh 10,10) « Padiri anyura mu bikomeretsa, agakomeza gusendera ubuzima »
Kuva ku wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, Abapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali batangiye urugendo rwa Sinodi k’Ukugenderahamwe. Uru rugendo barukoze mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere ryatangiye amahugurwa kuva tariki ya 25 Mutarama kugeza tariki ya 26 Mutarama 2022. Itsinda rya kabiri rikaba rizatangira tariki ya 27 Mutarama kugeza tariki ya 28 Mutarama 2022. Itsinda rya mbere rigizwe n’abapadiri bagera kuri 50.
Kuri uyu munsi wa kabiri, inyigisho yahawe itsinda rya mbere yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Ihugurwa ry’uy’umunsi ryafunguwe na Nyiricyubahiro Antoni Kardidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Yatangiye yibutsa ko iki ari igihe cyo kongera kureba uko twumva Kiliziya, uko abakristu badufafa, icyo batwifuzaho. Arkiyepiskopi yavuze ko nubwo Ivanjili idahinduka ikenera gusobanurwa hashingiye ku myumvire y’abantu ndetse n’ibihe barimo.

Ihugurwa ry’uy’umunsi ryafunguwe na Nyiricyubahiro Antoni Kardidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali
Inyigisho Musenyeri Edouard SINAYOBYE yahaye abapadiri yagiraga iti ; « Kugira ngo Padiri agire ubuzima kandi abugire busendereye » « Padiri anyura mu bikomeretsa, agakomeza gusendera ubuzima »
Musenyeri yavuze ko Imana itunyuza mu bihe bidasanzwe kugira ngo yuzuze umugambi wayo. Kamere y’Imana ni ubuzima, ni ugutanga ubuzima. Impano yo gutanga ubuzima ni ubusaseridoti.. Yezu arema isakramentu ry’ubusaseridoti yaremye impano y’ubuzima bwe. Abapadiri babereyeho gutanga impano y’ubuzima bwa Yezu Kristu. Kugira ngo rero Padiri atange iyo mpano ikomeye kandi iruta izindi, Yezu arabanza akiha ubwe padiri. Kamere ya padiri yuzuye ubuzima bwa Yezu. Ubutumwa bwa padiri ni ubwo gutanga ubwo buzima bwa Yezu Kristu.
- Padiri anyura mu bikomeretsa, agakomeza gusendera ubuzima
Ibihe turimo n’ubutumwa butegereje Padiri biramusaba kuba ari umuntu usendereye ubuzima kugirango abashe kubutanga. Padiri ameze nk’umubyeyi wonsa.
Padiri akorera ubutumwa mu muryango wakomerekejwe na byinshi. Abanyarwanda ngo baba barakomeretse ku rugero rwa 79 %. Abasaba ubufasha bwo guherekezwa mu rugendo rwo gukira ibikomere ni benshi.
Padri nawe ku ruhande rwe usanga afite ibikomere. Mu butumwa, mu mibanire yacu n’abandi, habamo ibimukomeretsa. Mu mikurire y’ubuzima bwa padiri hashobora gusigara ibice bimwe na bimwe bisigara mu mwijima. Musenyeri yabwiye Abapadiri ko intego y’iy’inyigisho ari ukubakangura no kubarangira inzira yo kwigiramo ubuzima busendereye.
- Umubonezo wa gisaserodoti, ibanga ryo kugira ubuzima busendereye
Mu ngabire y’ubusaserodoti, harimo ibanga ry’umubonezo mwiza, uduha ubuzima n’umunezero. Kamere y’ubusaserodoti, ni ugutanga ubuzima busendereye: Ubutumwa nyabutatu.
Yohani Batisita yahawe ingabire yo guhimbarirwa muri Nyagasani, akiri mu nda ya nyina ( Lc 1, 41). Padiri nawe yatorewe ubutumwa bumusendereza ibyishimo. Gutanga ijambo ry’ubuzima: umurimo mutagatifu wo kwigisha. Yohani Batista watorewe kwigisha, kuba ” ijwi ry’uvugira mu “Butayu”. Ni ” Ijwi” rya Jambo, bunze ubumwe. Ni Jambo urangururira mu mutima we, mu Butayu bw’umutima we.
Padiri areba nka Yezu, imbaga ishonje akayigirira impuhwe: barashonje, baragaburirwa iby’isi ibacunshumuriraho byose (ibinyoma, ibyica indangagaciro, ibishuko, ibibahahamura, ubuhanuzi bwuzuye ubujiji, etc). Padiri nawe rero atwaye ijambo rishobora gutanga ubuzima.
Padiri atanga Yezu utanga ubuzima. Iyo padiri atanga amasakramentu aba atanga Imana. Ibyishimo bya padiri abibona iyo ari hagati y’imbaga ntagatifu ayitangira. Hanze y’uwo murimo ibindi yashakiramo ibyishimo yaba yibeshya.

Inyigisho yahawe itsinda rya mbere yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
III. Uburyo bwo kubaho bwa padiri
Kubaho atanga ubuzima bwe kubera abavandimwe be nibyo bibera padiri isoko y’ubuzima n’ibyishimo bya padiri. Ubwo buryo bwo kubaho, bugaragarira mu :
– Ukwumvira : Ni ukunga ubumwe n’umwepiskopi we , kunga ubumwe n’abavandimwe be b’Abapadiri ndetse n’Abakristu.
– Ubukene : Butuma padiri agira ubwigenge mu gutunga ibintu bikamufasha kubohoka.
– Ubusugi : bumuha umutima uhora uhihibikanira iby’Imana.
Iyo iyo mitemeri itatu ipfundikiye neza muri padiri, Roho Mutagatifu arumbura imbuto, imbaga y’Imana igakura mu kwemera, Padiri akaba asendereye ubuzima n’ibyishimo. Iyo padiri adasendereye ibyo byishimo bitangwa n’ukumvira, ubukene n’ubusugi ajya gushakira ibyishimo mu bindi bihabanye n’umuhamagaro we : inzoga, abagore, amafaranga.
Gusenga, kugira indangagaciro ndengakamere za gisaserodoti, bisaba ko kamere iba ihagaze neza. Kamere ya padiri kugira ngo ibe ntagatifu igomba kubanza kuba nziza. Inema z’Imana zirarumba, iyo zisanze kamere yaragwingiye mu ndangagaciro z’ubumuntu, cyangwa yarakomeretse.
- Kugwingira mu mikurire ya kamere
Mu mikurire hashobora kugira bimwe mu bice bisigara mu mwijima cyangwa bigwingira.
Urugero rw’ ibimenyetso bigaragaza igwingira: kudashobora kwirengera ingaruka z’ibibazo byanjye, ngashaka kubishyira ku mugongo w’abandi cyangwa mbyitirira ibindi.
Urugero : uwateye inda umukobwa, aho kwirengera ikibazo n’ingaruka zacyo, no kurera umwana, akabona ko ikibazo ari uko babimenya cyangwa babivuga. Imbaraga nke cyane zo kwihanganira ibigoye. Ugaragaje ibitekerezo bidahuje n’ibyanjye, nkabifata nko kuntoteza ( gutoteza Kiliziya).
Buri wese ni imbuto y’amateka ye y’ejo hahise, y’imibereho ye ndetse n’uburere yahawe. Ibyo bigaragarira mubyo akora, uburyo bwe kubaho, byamutwaye umutima, nibyo afata nka idéal, bigatuma nta kindi kiza abona kitari ibye. Usanga yarabaye intavugirwamo, intavuguruzwa…
- Ibikomere by’ubuzima
Ububabare twakiriye, bushobora no kutubagayuramo imbaraga zo kubaho. Ububabare bushobora gutuma yiga gukomera k’ubuzima ndetse no kundangagaciro z’ubuzima,bishobora gutuma umuntu arushaho gukomera, ufungukira abandi, urushaho kuba umuntu.
Iyo umuntu yifitemo igikomere kimugaza izo mbaraga zo gukomera k’ubuzima, gufungukira abandi.., niyo mpamvu ubuzima bubiha, ukabaho utariho, ugatakazas icyanga cy’ubuzima. Ibikomere rimwe na rimwe bituma ubuzima busharira, ukumva hari ikibuze kandi k’ingenzi, ukumva mu buzima harimo “ikinogo” utazi impamvu. Ibikomere bitera bamwe na bamwe kubaho uko bwije. Nta mushinga w’ubuzima, nta ntego y’ubuzima aba afite. Umuntu washegeshwe n’ibikomere rimwe na rimwe arangwa no kwiyahura mu buzima, mu bitekerezo, mu ngeso mbi, mu biyobyabwenge.
Umuntu washegeshwe n’ibikomere kandi atakaza bikomeye umwete w’indangagaciro. Ntaba agishobora kwihatira imigenzo myiza. Niyo mpamvu, ibikomere ari inkomyi ikomeye y’ubuzima bwa roho. Umuntu washegeshe n’ibikomere imibanire ye n’abandi izamo ingorane : agira imyifatire idasanzwe, ibangamira abandi. Urugero nko kuba ” Nkomwahato”. Nyirabyo ntabimenya: Byose abyitirira abandi. Usanga ibikomere yifitemo aribyo bimutegeka.
- Ubwoko bw’ibikomere
-Ibikomere byo mu nda n’ibyo mu bwana
– Mu nda y’umubyeyi
Ibibabaje ku buryo bukomeye umubyeyi utwite, binakomeretsa umwana atwite. Umwana ukura, cyane cyane mbere y’imyaka 10, ikimuhungabanyije, kimusigira ubumuga mu mutima.
-Mu gihe cy’ubwana
Uburere bw’ifatizo iyo bujemo ibikomere, biradukurikirana. Urugero : gutotezwa na mukaso, ubupfubyi, kuvuka utagira so.
-Ibikomere bishingiye ku mateka ya jenoside n’inkurikizi zayo
– Ibikomere bishingiye ku cyaha
Twibuke expérience ya Petero: ” Simuzi, sindiwe”. Hakurikiyeho amarira, asobanura : malaise, ipfunwe, bref gukomereka mu muhamagaro we, muri relation ye na Yezu, mu bo yari atumweho.
- Ese twagenda dute muri ibyo bikomere kugira ngo bitatubuza gutanga ubuzima ?
- Kwisuzuma no kwisuzumisha nkuko umuntu akoresha igenzura ry’imodoka (Controle). Bidusaba kwitinyuka no kumva abandi.
- Kudakomeretsanya
- Kuvurana

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto: Jean Claude TUYISENGE
Iyi nyigisho irasobetse kabisa
Murakoze cyane