Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu…(2Kor 4,5)
Uyu munsi ku wa kabiri, tariki ya 25 Mutarama 2022, Abapadiri bwite b’Arkidiyosezi ya Kigali batangiye urugendo rwa Sinodi kukugendera hamwe. Muri gahunda yo gufasha abandi abapadiri nabo bakeneye kuzirikana iteka k’umuhamagaro wabo. Ubutumwa bwa padiri bwa mbere ni uguharanira umukiro wa roho z’abantu. Iyo abantu bakira Ivanjili, ikera imbuto mu buzima bwabo bitera ibyishimo umupadiri. Mu butumwa padiri ahura n’ibimugora ndetse bikamukomeretsa, ahura n’ibishobora kumujyana kure y’umuhamagaro we.
Uyu ni umwanya wo kongera kwicara hamwe kugira ngo abapadiri nabo baganire, bongere baganire ku isura y’umupadiri muri iy’isi ya none. Ubwo dusangiye ubuzima, ubutore ndetse n’ubutumwa natwe dukeneye kuganira. Ese ni gute twakikomezamo uburyohe, ibyishimo ndetse n’umunezero dukesha Ivanjili Ntagatifu ya Yezu Kristu imbere y’ibibazo umupadiri ahura nabyo. Imbere y’ibikomeretsa padiri akeneye iki kugira ngo akomeze kwigirmo ubuzima kandi ubuzima busendereye? Ni ubuhe buryo bushya padiri akeneye kugira ngo asohoze ubutumwa bwe mu budahemuka n’ibyishimo. Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, yibukije ko Sinodi atari ugushaka amakuru cyangwa gusubiza ibibazo.
Ni ugukora umwitozo wo gusangira ibitekerezo n’ubuzima kugira ngo turusheho kuba muri Kiliziya tuyizi kandi tuyikunze . Musenyeri Casimir UWUMUKIZA niwe watangije ihugurwa kuri Sinodi k’ukugendera hamwe.
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na padiri KAREKEZI Augustin (Umuyezuwiti). Yatangiye avuga ko no guhura ubwabyo nk’abantu basangiye ubutumwa bumwe nabyo ari ingenzi cyane kandi nibyo Kiliziya idusaba muri iyi sinodi k’ukugendera hamwe. Iki ni igihe rero cyo gutega amatwi icyo Imana itubwira ndetse natwe tugategana amatwi. Inyigisho yatanze yari ikubiye mu ngingo eshatu ziri mu rurimi rw’Igifaransa (Identite, Consecration et Mission).
- Izina « Padiri », Izina ry’ubutorwe
Izina ni ryo muntu. Izina rya padiri ribumbiyemo ibiranga umupadiri. Yasizwe amavuta y’ubutore maze aba atyo umwihariko w’Imana. Izina padiri niryo ridutandukanya n’abandi. Iyo uvuze ko uri padiri bumva ko utari umucuruzi, umwubatsi,umuhinzi cyangwa umworozi… Padiri agaragara nk’umuntu usanzwe ariko akaba n’uwahandi kandi ubuzima abamo butera abandi amatsiko ndetse bikanaremerera padiri ubwe kuko ubutumwa ahamagariwe buraremereye usibye ingabire y’Imana nkuko tubibwirwa n’umuhanuzi Yeremiya (reba Yer 15, 15-18 ; Yer 20,7-9).
Benshi bahuza padiri n’ubutumwa akora : gusoma misa, gutanga amasakramentu, gusenga, kwigisha..Kandi padiri nawe ntabwo agomba kuremererwa nuko abantu bamufata nka padiri ndetse bakamuhuza n’ubutumwa akora. Ukeneye kumenya padiri uwo ariwe ntiyahera mu mbuga nkoranyambaga, ntiyamubwirwa n’ibitabo cyangwa abize imibereho y’abantu cyangwa imitekerereze y’abantu ahubwo yahera ku muhango w’itangwa ry’ubupadiri,ukaganira na padiri ubwe cyangwa ukaganira n’Abakristu.
Mu buzima bwa padiri abantu bakenera kumubonamo ubuzima bw’umuntu wuzuye ndetse n’ubuzima bw’Imana kuko abereyeho guhuza Imana n’abantu. Padiri agomba kurangwa n’isengesho, ibyishimo, imbaraga z’ubutumwa ndetse akarangwa n’ibanga, ukuri ubukene kugira ngo adahambirwa n’iby’isi bikamubuza kwibona mu bakene n’abaciye bugufi. Padiri agomba kumva no gusobanukirwa Kiliziya. Nibyo Pawulo atwibutsa agira ati murimenye ndetse mumenye n’imbaga y’Imana mwaragijwe.
- Padiri mu buryo bw’Intumwa cumi n’ebyiri za Yezu
Kuba padiri mu buryo bw’intumwa bidufasha kugaruka ku isoko, tukazirikana impamvu Yezu yashyizeho intumwa cumi n’ebyiri : « kugira ngo babane nawe kandi bazajye kwamamaza Inkuru Nziza kugera ku mpera z’isi». Kuba padiri mu buryo bw’intumwa bifasha padiri guhangana n’ibibazo biriho ubu ndetse no kwihanganira ingorane ahura nazo nkuko intumwa zabibayemo ndetse zikabasha gutsinda.
Kimwe na Mutagatifu Augustini, padiri ahamagarirwa kuba nawe umukristu, kuri bo (Abakristu) akababera umupadiri. Kimwe n’intumwa, Abapadiri bahamagarirwa guhora bari maso, bakamenya ibibazo byugarije umuhamagaro wabo. Bakarebera hamwe ibibazo bikunze kugaruka ndetse bishobora guca intege Abakristu : Imiyoborere muri Kiliziya, umubano hagati y’Abapadiri ubwabo, umubano w’Abapadiri n’abakuru babo baba Abepiskopi cyangwa abakuru b’Imiryango y’Abiyeguriyimana ; Uburyo Abapadiri bafata Abalayiki baba abagabo cyangwa Abagore ; Uruhare rw’Abalayiki mu miyoborere ya Kiliziya n’uburyo batozwa kuzuza inshingano zabo ; Gukorera mu mucyo.
Papa Fransisiko yifuza ko Kiliziya yaba Kiliziya y’abasangirangendo (Une Eglise Synodale). Ibyo bibumbiye mw’ijambo « tugendere hamwe » Uri mu rugendo rero ashobora gukomereka, ashobora kunanirwa ariko agatwaza kabone n’ubwo yaba acumbagira. Kiliziya iyobowe na Roho Mutagatifu niyo mpamvu idashobora guheranwa n’amakuba inyuramo. Ntishobora gucika intege kubera ubugwari bw’abana bayo cyangwa ngo ihungabanywe n’imijugujugu iterwa n’abayirwanya batari bake. Roho Mutagatifu aha Kiliziya imbaraga kugirango ihore yivugurura (Ecclesia Semper Reformanda). Niyo mpamvu rero Abapadiri bagomba gutinyuka bakaganira kubibabuza kugendera hamwe, bakarebera hamwe ndetse n’ibibakomeretsa ndetse n’ibikomeretsa umubiri wa Kristu ufite inkovu nyinshi ariko utaretse kubengerana ikuzo rya Yezu wazutse akaba aherekeza abo yacunguye.
- Kwivugurura« Aggiornamento »
Imwe mu nshingano Papa Yohan iwa XXIII yahaye inama ya Vatikani ya II ni « aggiornamento ». Iryo jambo ntirivuga kwivugurura gusa cyangwa gusubiza mu buryo ibyononekaye ; ahubwo nino guharanira ko ejo hazaza haba ibihe bibereye intore za Nyagasni. Kugira ngo bishoboke, Abapadiri barasabwa kwivugurura ndetse no kuba abahamya b’ibyiza bakesha abababanjirije. Icyo padiri agomba guharanira mbere y’ibindi ni ukumenya uko abanye na Kristu n’ishyaka amufitiye. Hari andi magambo yagarutsweho mu nama ya Vatikani ya II ariyo ubufatanye (participation), buri wese afite uruhare mu kubaka Umuryango w’Imana. Irindi jambo ni « ukuganira »(dialogue), gutega amatwi no kuvuga icyo umuntu atekereza. Iyi sinodi rero izafasha Abapadiri kumenya niba bataziritse kubyahise kubera ko wenda baba babogamiye kunyungu zabo. Abapadiri rero bagomba kwinjirana muri Sinodi umutima mugari n’ubwitange busesuye. Ibyo bizabaganisha rero kuri Kiliziya yita ku bandi maze buri wese akita kuri mugenzi we uko ashoboye kandi nta numwe ushatse kujya hejuru yundi.
Umwihariko w’iyi sinodi turimo ni uko idusaba kwivugurura, guhindura imyumvire no kureka Roho Mutagatifu akatwiyoborera ndetse tukirinda kwiyitirira ingabire twahawe : « Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu …Imana ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu. Ariko uwo mutungo tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa » (2 Kor 4,5-7).
- Umugambi w’ikenurabushyo rivuguruye
Sinodi ni ukugendera hamwe. Ariko buri cyiciro gifite uburyo bwihariye bwo gutera intambwe muri urwo rugendo duhuriyemo. Abapadiri bafite inshingano zibaranga bitewe n’ubutumwa bafite bwo gukomeza abavandimwe babo no kubafasha ngo bajye mbere mu mibereho yabo ya buri munsi bagana ubugingo bw’iteka. Isura ya Kiliziya igaragarira cyane mu buryo Abapadiri bitwara n’uko bagendera hamwe n’abakuru ba Kiliziya. Icyo Papa Fransisiko ashyize imbere ni uko buri wese yashyira imbaraga mu gusobanukirwa n’ibimenyetso by’igihe turimo.
Mu mpande zose z’isi hagaragara impinduka n’umuvuduko w’ibitekerezo bikataje mu kuvuguruza inyigisho zishingiye kw’Ivanjili. Ibyo bikaba bisaba Kiliziya gushyira imbaraga, ubwitange n’ubushishozi mu murimo wo kwigisha Inkuru Nziza. Ikiranga Kiliziya ni ukwamamaza Inkuru Nziza Umurimo wa mbere w’Abapadiri ni ukwigisha Inkuru Nziza. Ibindi byose bishamikiyeho. Ubu ikenurabushyo ridusaba guhanga udushya. Hari rero ibintu padiri agomba gushyiramo imbaraga : kwigisha Inkuru Nziza, guhuza itegeko n’ubwisanzure kuko itegeko rigomba kumurikirwa n’impuhwe hamwe n’urukundo ; ukwemera kugomba kujyana n’ubushishozi kuko muri iki gihe amarangamutima yahawe icyicaro ndetse n’abahanuzi babaye benshi ndetse no gushyira imbere gusoma Ijambo ry’Imana.
- Tutari kumwe ntacyo mwashobora (Yh 15,5)
Sinodi isaba Abapadiri kubana n’uwabatoye maze akabakunda. Yezu ubwe arabitubwira ati : « tutari kumwe ntacyo mwashobora » (Yh 15,5). Ibyo Yezu asaba Abapadiri ni ibyo na we yabayemo ari mu butumwa yahawe na Se wamwohereje ku isi : « Ndababwira ukuri koko : Mwana ntacyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora » (Yh 5,19).
Yezu ntahamagarira Abapadiri kuba « abakozi », ahubwo abahamagarira mbere na mbere kubana na we, kuba inshuti ze, ku buryo yadutuma aho ashatse, aho dukenewe.

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA [ ufite Ikarumu mu ntoki], yibukije ko Sinodi atari ugushaka amakuru cyangwa gusubiza ibibazo.







Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto: Jean Claude TUYISENGE