Mukomeze ubutumwa kandi mukomere mu kwemera

Kuri uyu wa kabiri ku wa 09 Gicurasi 2023 nibwo abakristu bahagarariye abandi muri  Paruwasi ya Karenge baherekejwe na Padiri ushinzwe umutungo wa Arkidiyosezi ya Kigali  bashoje uruzinduko rw’ubutumwa bari barimo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Ku munsi wa nyuma w’urwo ruzinduko, abo bakristu bakiriwe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Altamura iherereye mu karere ka Puglia, Musenyeri Giovanni Ricchiuti. Nyuma y’igitambo cya misa cyabereye muri paroisse  San Sepolcro, abakristu bifurije abavandimwe babo bo muri paruwasi ya Karenge urugendo rwiza bagira bati : “Amatage ni amatindi ntimwakadusize mwadususurutsaga”.

Ni koko kandi kuba abakristu barakiriye bagenzi babo mu ngo byabateye gushyikirana birambuye maze basangira ubuzima uko bikwiye. Bityo haba hujujwe rya Jambo rya Pawulo Mutagatifu ngo nta mu gereki nta mu Yahudi -nta mu nyarwanda nta mutaliyani- “…kuko mwese muri umwe muri Kristu (Gal3,28)!!!  Ahagana i saa saba z’amanywa nibwo abo bakristu bahagarariye abandi bakiriwe n’umushumba wa Diyosezi yabakiriye. Mgr Giovanni yashimiye Arkiyepiskopi wa Kigali wohereje abakristu gutsura umubano na bagenzi babo.  Yabasabye kuba intumwa z’amahoro aho bari hose bamamaza ivanjili y’amahoro n’urukundo rwa Nyagasani Yezu. Yasabye abasaseridoti kubana neza muri Paruwasi avuga ko kubana neza ubwabyo ari ukogeza Ivanjiri. Bityo paruwasi ikaba iriba rivubukamo ubukristu n’urukundo.

Musenyeri Giovanni yasezeranyije isengesho rye Abanyarwanda avuga ko atayobewe amateka ashaririye banyuzemo. Yavuze ko umuco w’amahoro, koroherana, kuganira no  gusabana aribyo bikenewe ngo twubake amahoro. Yanavuze ko ari mu muryango uharanira amahoro ku isi  “Pax Christi” ibyo bikaba bimufasha gusabira akarere kose amahoro cyane cyane igihugu cya Congo Kinshasa  na Soudani y’epfo.

Musenyeri wa Diyosezi ya Altamura yakiriye abaturutse mu Rwanda

Ni iki twigiye muri uru rugendo?

-Gusiga byose kubera Kristu: abakristu basize ingo zabo n’imirimo yabo ya buri munsi kugirango barusheho kumenyekanisha Kiliziya yabo no kuyishakira incuti

– Umuco wo kwakira neza abashyitsi:

Abakristu basuwe  bagaragaje ku buryo  butangaje urugwiro n’urukundo bafitiye bagenzi babo bo mu Rwanda basangira byose kandi bakabaherekeza aho bajyaga hose.

Kumenya ibyiza bigize umuco wa buri gihugu

Abakristu bavuye mu Rwanda n’abataliyani basangiye ibyiza biranga umuco wabo binyuze mu ndirimbo, ubugeni n’ibindi bihangano.

Hakurikiye ho iki?

Abagiye mu rugendo mu Butaliyani bagarukanye imbaraga nyinshi mu kwemera. Biyemeje kuba hafi Paruwasi yabo n’abasaseridoti babo. Bagiye batangarira ubwiza bw’inyubako za Kiliziya zose basuye maze nabo biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu gikorwa batangiye cyo kubaka Kiliziya nshya ya Paruwasi yabo.

Gutsura umubano nibyitabweho!!

Uru rugendo rwateguwe rugamije gushimangira umubano wari usanzwe hagati ya Arkidiyosezi ya Kigali na Diyosezi zo mu Butaliani. Kenshi wasangaga abataliyani aribo bonyine baza mu Rwanda. Kuba rero abanyarwanda nabo barahagurutse bagasura inshuti zabo ni ikimenyetso nyacyo cyahamije ukwemera kumwe muri Kiliziya imwe.

Abakristu bavuye i Kigali  basuye amashuri, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bakoze kandi ingendo nyobokamana San Giovanni Rotondo kwa Mutagatifu Padre Pio ndetse banagiye muri “Audience” kwa Papa aho yabasabiye umugisha wa gishumba.

Twasoza rero dushimira abagize uruhare muri uru rugendo bose, Imana ibahe umugisha. Harakabaho ubukristu, harakabaho ubuvandimwe ndengamipaka.

Umwanditsi :

Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU

Umucungamutungo wa Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *