Kuri iki cyumweru tariki ya 19/07/2026, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Kiliziya nshya ya Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Gabriel / MUSENYI, urugo rw’abapadiri, n’ishuri ry’incuke.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yavuze ko kugeza ubu Paruwasi nk’umuryango w’Imana yuzuye, igisigaye ari uguhuza amaboko bakiyubakira Kiliziya.
“Paruwasi nk’umuryango w’Imana iruzuye, igisigaye ni uguhuza amaboko bakiyubakira Kiliziya (…) Natwe rero dutangirana n’ibishoboka, Paruwasi ni abantu, amaboko yubaka Paruwasi ni bakristu bashyize hamwe. Niyo mpamvu rero tutashidikanyije gutangira Paruwasi, n’ubwo inyubako zitarubakwa, ariko gushyira hamwe kwacu, kubaka umuryango w’abakristu mbere na mbere ni cyo cy’ingenzi”.
Yakomeje avuga ko umuryango w’abakristu wubakitse ari na wo wubaka za nyubako zikenewe. Muri iki gihe Kiliziya yabo igifunze, bakiri no mu bikorwa binyuranye byo kwiyubakira Kiliziya nshya ya Paruwasi yabo, yasababye n’abapadiri gukomeze kwegera abakristu banabasura mu miryangoremezo, babaturira n’Igitambo cya Misa.
“Umuryango w’abakristu wubakitse ni na wo wubaka za nyubako zikenewe. Ahasigaye rero banyamusenyi ndabashimira, kandi mbashimira n’ubutwari bwanyu. Ubushize twari kumwe i GITWE, aho hafi hashoboka mushobora kumvira Misa, ariko n’abapadiri bakomeze kubasura mu miryangoremezo babaturira Igitambo cya Misa. Murakoze kandi mbifurije ubutumwa bwiza, mukomeze mujye mbere, nzagaruke hano iyi Kiliziya tuyiha umugisha”.
Ibikorwa biteganyijwe iyi Paruwasi ya MUSENYI ni ukubaka Kiliziya nshya ya Paruwasi, urugo rw’abapadiri, n’ishuri ry’incuke.
Paruwasi ya MUSENYI ifite abakristu bagera ku 8000, bibumbiye mu miryangoremezo 104, muri bo 2876 nibo bagaragara ko bamaze kwimura amafishi yabo bayakura muri Paruwasi ya NYAMATA yababyaye.
Muri iki gihe ifunzwe ifunganywe na Santrali zayo 3: MUSENYI, KIGUSA, na RULINDO.
Muri iyi minsi ifunzwe ku cyumweru abakristu bayo bumvira Misa ya kabiri muri Santrali ya GITWE ya Paruwasi ya NYAMATA yabatije. Abakristu bakora urugendo rw’amaguru bagana yo bahagenda ibilometero 13 (13Km).
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka iyi Kiliziya nshya ya MUSENYI bizarangira mu gihe cy’imyaka 2 ni ukuvuga ko bizarangira mu mwaka 2028. Bizuzura bitwaye agera 464 000 000 Rwf, ikazakira abakristu bicaye neza 1119.
Abakristu bose basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri ibi bikorwa, kugira ngo iki gikorwa kizabashe kugerwaho neza.
Uwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.





















