Phocas BANAMWANA

Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira kuko Imana ikunda utanga yishimye (2Kor 9,7)

  Mu rwego rw’ubumwe n’ubufatanye muri Kiliziya, none ku wa 26/06/2023, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, aherekejwe n’abagize ibiro bishinzwe amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi, abahagarariye abayobozi b’ibigo b’amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi, bagejeje umusaruro w’igikorwa cy’urukundo, gitegurwa nk’uko bisanzwe mu guhimbaza icyumweru cy’uburezi Gatolika, ku Umwepiskopi wa Nyundo, Nyiricyubahiro Anaclet Mwumvaneza, hamwe…

Read More

Zigira umugisha ingo zatorewe kwakira Yezu mu Ukarisitiya no mu mukateshiste

Kiliziya yo ku kiliziya cyangwa Kiliziya yo mu rugo; iryo ni ijambo ryazinduye Padiri Anastase Nzabonimana ava i Kabuye ya Kigali yerekeza mu Gihororo ya Munyana kurisobanura. Padiri Anastase ati : “Zigira umugisha ingo zatorewe kwakira Yezu mu Ukarisitiya no mu mukateshiste “. Izo ngo zahawe izina ry’ingo za Betaniya. Imbaga y’Imana ibarizwa muri Santrali…

Read More

13 Kamena : Mutagatifu Antoni wa Paduwa (1195-1231)

Umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Antoni wa Paduwa yavukiye i Lizibone muri Porutugali mu w’1195. Se yagiraga icyo apfana na Godifiridi wa Buyo (Bouillon) wacunguye Yeruzalemu akayibera umwami wa mbere abakristu bamaze kuyirukanamo abayisilamu. Ababyeyi ba Antoni bari barimukiye ariko muri Porutugali. Aho Antoni agiriye imyaka 15 yihaye Imana mu bamonaki ba mutagatifu Agusitini. Rimwe…

Read More

Yezu muri Ukaristiya : igitambo, ifunguro n’inshuti tubana

Kuri iki Cyumweru, Kiliziya yahimbaje umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu. Umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza…

Read More

Umwarimu ushoboye kandi ushobotse

IyI ni insanganyamatsiko y’umwiherero w’abarimu bigisha mu kigo cy’amashuli yisumbuye cya Munyana (GS Munyana), kiragiza Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi. Padiri Alphonze Dusengumuremyi wayoboye uyu mwiherero ku wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 mu kigo cy’amashuli kiragiza Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi,  yasesenguye iyi nsanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi : “Umwana ushoboye kandi  ushobotse” maze ayigereranya n’umwarimu n’ubutumwa bwe….

Read More

Bikira Mariya Umubyeyi Wa Kiliziya: Yezu ati:“Mubyeyi dore Umwana wawe”…dore Nyoko”,.. (Yh 19,26-27)

Kuwa mbere wa Pentekositi, Kiliziya yahageneye ihimbaza ry’umunsi mukuru wa Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wa Kiliziya, umunsi mukuru watangajwe na Nyirubutungane Papa Fransisko mu mwaka wa 2018, uhimbazwa muri Liturujiya ya Kiliziya bwa mbere kuwa 21 Gicurasi 2018. Mu Iteka ryasinywe kuwa 11 Gashyantare 2018, rigatangazwa kuwa 3 Werurwe 2018, iteka  ryitwa “Ibyishimo bisendereye” (“Laetitia plena”),…

Read More

Isengesho, kwamamaza Inkuru Nziza n’ubutumwa: imiyoboro itatu y’ubutumwa bw’umuryango wita ku muhamagaro.

Aya ni amagambo ya Nyirubutungane Papa Fransisiko yavuze kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ubwo yakiraga kandi akaganira n’abagize umuryango w’abita k’ukurera umuhamagaro.  Uyu muryango  washinzwe n’umupadiri witwa Giustino Maria Russalillo  mu gihe cy’ubuzima bwe yamaze ku isi hagati y’1892-1955. Uyu mupadiri wavukiye muri Napoli yagizwe umutagatifu mu mwaka w’2022 na Nyirubutungane Papa…

Read More

Mukateshiste, ita ku butumwa bwawe : bizanezeza!

Iyo ni indamukanyo y’umukateshiste yiriwe yirangira kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2023 muri kiliziya ya Paruwasi Munyana. Byari mu mwiherero utegura umunsi mukuru w’umukateshiste ku nshuro ya 2 muri Paruwasi ya Munyana yiragiza Mutagatifu Tadeyo uzahimbazwa ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023. Uyu munsi mukuru, abakateshiste bawitegura mu isengesho ry’iminsi icyenda. Bari bafite…

Read More

Kwiyegurira Imana ni ukwiyemeza kuba urwibutso ruhoraho rwa Kristu muzima

Iryo ni ijambo ryagarutsweho kenshi kuri uyu munsi wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 i Rulindo ahari hateraniye imbaga y’Abiyeguriye Imana bakorera ubutumwa mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Nyuma yo gusangira ubuzima bw’amakominoti mu rwego rwo kumenyana, abitabiriye bose bakurikiranye ikiganiro bagejejweho na Padiri Eugène Niyonzima, Intumwa y’Arkiyepiskopi mu miryango y’Abiyeguriye Imana. Padiri Eugène ati…

Read More