Kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 23 Ukuboza 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA yasangiye Noheli n’abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2024. Bifatanyije kandi n’abana baturutse muri Diyosezi ya Nyundo baje baherekejwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Misa yabereye muri paruwasi ya Kicukiro. Misa yitabiriwe n’abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya Kigali ndetse n’abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Diyosezi ya Nyundo.
Mu ntangiriro ya Misa,Arkiyepiskopi yabwiye abana ko Noheli ari umunsi mukuru w’abana ku buryo bw’umwihariko kuko twizihiza ivuka ry’Umwana Yezu, Umukiza wacu. Niyo mpamvu buri mwaka Arkidiyosezi ya Kigali itegura umunsi wihariye wo guhuza abana kugirango bifurizwe Noheli nziza nk’abana. Arkiyepiskopi yabwiye abana ko Yezu yabaye umwana nkabo. Buri wese mukigero arimo Yezu yakinyuzemo.
Mu nyigisho Arkiyepiskopi wa Kigali yagarutse ku butumwa bukurikira:Bana bacu,turagenda twegera umunsi mukuru wa Noheli, umunsi mukuru ukomeye w’ibyishimo, duhimbaza ivuka rya Yezu Kristu, Umwana w’Imana. Niwo munsi mukuru ukomeye kuruta iyindi.Yezu ni Jambo w’Imana wigize umuntu. I Kibeho Bikira Mariya yongeye gushimangira ko ari Nyina wa Jambo. Jambo waremye byose niwe wigize umuntu. Yezu Kristu yigize umuntu kugirango abe umwe natwe, asangira natwe ubuzima bwacu kugirango atwitangire abone uko adukiza. Yezu Kristu yaje kudukiza icyaha kandi indunduro y’icyaha ni urupfu. Arkiyepiskopi yasabye abana kwirinda icyaha aho kiva kikagera, icyaha cy’urwango,gutukana,kugira nabi,kwangiza iby’abandi,kubabaza abandi,intambara. Imana yaremye isi n’ibiyirimo hanyuma irema n’umuntu kugirango agenge byose, yishime, yisanzure; gusa umuntu aza kutumvira Imana, arenga ku mategeko yayo nuko yisanga ari mu gahinda n’akaga. Imana imaze kubona muntu yamugajwe n’icyaha, yigabije urupfu yemeye kutwoherereza Umwana wayo kugirango aze kudukiza urupfu.
Arkiyepiskopi yabwiye abana ko iyo abantu bagiye kwakira umushyitsi ukomeye abantu bibasaba kwitegura. Imana nayo yagiye yohereza abahanuzi kugirango bategure abantu kuzakira Umukiza. Yezu aza mu mitima yacu niho tugomba gusukura cyane, dukuramo icyaha: amagambo mabi, gutongana, kurwana, kurakara, inzika, ubusinzi, ubujura,ubusambanyi, ishyari,kutumvira ababyeyi. Arkiyepiskopi yasabye abana kwiyunga n’ababyeyi mbere yuko bakira Umukiza. Arkiyepiskopi rero yibukije abana ko Imana ibakunda anabasaba kwizera urukundo rwayo kuko bizatuma bakura ari abana bishimye, bubaha abavandimwe, bubaha ababyeyi, abarezi kandi bahore ari abana bishimye kandi bavemo abantu bakuru bingirakamaro.
Mu butumwa yagejeje ku bana nyuma ya misa, Arkiyepiskopi yashimiye abitabiriye uyu munsi wo kwizihizaho Noheli y’abana cyane cyane abana bavuye ku Nyundo baherekejwe n’Umwepiskopi wabo ndetse n’abapadiri. Arkiyepiskopi yaboneyeho abwira abana ko gusurana ari igikorwa cy’urukundo nkuko tubibwirwa n’amibukiro yo kwishima: Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, dusabe inema yo gukundana.Iyo umuntu agusuye aba akugaragarije urukundo. Yabasabye gukomeza ubwo bucuti. Arkiyepiskopi yabwiye abana ko Yezu aduha amizero kandi ufite amizero agira n’amahoro n’ibyishimo.Igitera amahoro ni ubuvandimwe. Yezu Kristu yaje kuduhishurira ko turi abavandimwe, akaduhuriza mu bumwe ngo tubane mu rukundo. Arkiyepiskopi yasabye abana ko ibyo byishimo n’amahoro bagomba kubisangiza abandi. Asaba gusangiza ibyo bafite abandi bana. Arkiyepiskopi yasabye abana guhora barebera kuri Yezu muri byose kandi bakamwigana.
Mu ijambo yagejeje ku bana, Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo yabwiye abana ko impamvu bifuje guhimbaza Noheli y’abana mbere ari ukubera isano yihariye abana bafitanye na Yezu. Yezu yabwiye abigishwa be ati: Nimureke abana bansange. Abana rero bafite isano yihariye na Yezu Kristu, ari nayo mpamvu habaho umwanya wihariye wa Noheli y’abana. Musenyeri yabwiye abana ko Kiliziya ibakunda cyane cyane Kiliziya yo mu Rwanda, ari nayo mpamvu bashyizeho Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana. Musenyeri yibukije abana ko gukura bigana Yezu banagira urukundo nka Yezu, bubaha ababyeyi nka Yezu ni byiza kandi bizabaha kuba abantu bingirakamaro muri Kiliziya no mu gihugu.
Mu ijambo uwaje ahagarariye Leta yagejeje ku bana, Madamu Assumpta, ushinzwe ikigo gishinzwe kurengera abana yabasabye kwirinda guhugira kubikoresho by’ikoranabuhanga,telefoni, televiziyo, mudasobwa kuko iyo bikoreshejwe nabi bigira ingaruka ku buzima bw’abana no ku mitekerereze yabo,bikaba byatuma batagera ku nzozi zabo. Abana bashobora gukuramo ibintu bimwangiza. Yasabye ababyeyi gufasha abana kumenya gukoresha ikoranabuhanga bashakamo ibibafitiye umumaro. Umuyobozi yasabye abana kwirinda inzoga kuko Atari iz’abato. Abana ni ingabire itangwa n’Uhoraho niyo mpamvu ababyeyi bagomba kubungabunga ubuzima bwabo kugirango babe abana bazima:”uburere buruta ubuvuke”.
Padiri Phocas BANAMWANA