“Noheli nitubere impamvu y’ibyishimo”:uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu Iseminari nto ya Ndera

Kuri iki cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2023, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu Iseminari nto ya Ndera aho yakiriwe n’umuryango mugari wa seminari ugizwe n’abasaserdoti bahakorera ubutumwa, abaseminari, abarezi n’abahagarariye ababyeyi baharerera.

Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro rwatangiye ku isaha ya saa tatu rutangizwa n’igitambo cya misa cyaturiwe mu nzu mberabyombi ya Seminari. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi wa seminari, Padiri Pascal Tuyisenge, yashimiye Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi wa Kigali udahwema kuzirikana Iseminari maze akayisura kenshi. Yahaye ikaze abari aho  maze abatumirira gukurikira mu mutuzo igitambo cy’Ukaristiya.

Mu nyigisho ye Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yabwiye imbaga y’abakristu ko icyumweru cya gatatu cya Adiventi ari icyumweru cy’ibyishimo nkuko amasomo matagatifu yabigarukagaho. Yagize ati : ” Umuryango w’Imana watewe ibyishimo n’uko igihe cyawo cyo gukizwa cyari cyegereje. Natwe rero tugomba guhora twishimye kuko Kristu ahorana natwe akadukenura”. Yakomeje yibutsa abakristu ko umunsi wa Noheli twitegura kwizihiza ukwiriye kutubera impamvu y’ibyishimo no kwisubiraho kugirango Kristu azadusange ducyeye. Igitambo cya misa cyasojwe no gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Seminari ntoya ya Ndera maze nyuma y’isengesho ryo kubasabira ashyiraho ururabo.

Mu butumwa yageneye umuryango mugari wa Seminari, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali  Kambanda yagarutse ku cyerekezo cya Kiriziya y’isi yose mu burezi ( pacte éducatif)  ndetse n’icya Kiliziya ya Afrika by’umwihariko gishingiye ku cya Kiliziya y’isi yose. Yibukije abari aho ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse bisaba ubufatanye bwa buri wese. Yagize ati: ” Hari umugani  ugira uti Kurera umwana bisaba ubufatanye bw’umusozi wose.( pour éduquer un enfant il faut tout un village)”. Yakomeje agira ati ” Nishimiye ko nasanze n’ababyeyi bahari. Ni ikimenyetso cyiza cy’ubwo bufatanye kuko n’ubundi mu muryango ariho umwana ahabwa uburere bw’ifatizo”.

Nyuma y’igitambo cya misa, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasuye ibikorwa iseminari imaze kugeraho, aho yasuye « smart classroom » yuzuye ku bufatanye bwa seminari n’ababyeyi bayirereramo.

Nyuma yaganiriye n’abaseminari bo mu mwaka wa gatandatu bitegura gusoza amasomo yabo mu iseminari aho bamugaragarije amatsiko menshi baba bafite nk’uko byagaragaraga mu bibazo bitandukanye bamubazaga.

Yakomeje aganira n’abarezi ndetse n’abahagarariye ababyeyi barerera mu iseminari ntoya ya Ndera. Yaba abarezi n’ababyeyi bashimiye Nyiricyubahiro kuba adahwema kuzirikana iseminari maze akayigenera uwo munsi akajya kubasura. Uhagarariye ababyeyi Murenzi Théoneste yagize ati: “Duterwa ishema no kurerera mu iseminari kuko abana bacu bahava ari intangarugero mu bumenyi no mu myitwarire. Iseminari turafatanya cyane kandi twiteguye gukomeza gufatanya mubyo muzadukeneramo byose.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yashimiye ubuyobozi bwa Seminari, ashimira abarezi n’ababyeyi bakorana ubwitange kugirango abana bahabwe uburere bukwiye. Yasoje yifuriza bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024 maze abaha umugisha.

Padiri BIZIMANA Valens

Ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo/Ndera

 

Leave a Reply