“Nari imbohe muza kundeba” (Mt25,37): Uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu Igororero rya Nyarugenge

“Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muramfungurira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba” (Mt 25, 34b-36).

Kuri Iki Cyumweru cya 33, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali KAMBANDA , yagiriye uruzinduko mu Igororero rya Nyarugenge, ahaturira igitambo cy’Ukaristiya yatangiyemo isakramentu ry’Ugukomezwa ku bagororwa 44.

Mu nyigisho yatanze, Arkiyepiskopi yabwiye abagororwa ko umunsi abasuyeho uhuriweho n’ibintu binyuranye Kiliziya yizihije. Ni icyumweru cya 33, cyibanziriza icyumweru cya nyuma gisoza umwaka wa Liturujiya mbere yuko twinjira muri Adiventi, idutegurira kwakira Umukiza kuri Noheli. Iki Cyumweru kandi Nyirubutungane Papa Fransisiko yakigize umunsi mpuzamahanga w’abakene. Icya gatatu ni ibyishimo byo kwakira isakramentu ry’Ugukomezwa. Byose nubwo bitandukanye bifite intego imwe. Twese mubyo dukora mu buzima bwacu,mu bikorwa byacu, naho turi hose duhamagarirwa gutunganira Imana no kwitagatifuza.Ubutumwa bwa Kiliziya ni ugutagatifuza abakristu no kubayobora mugutunganira Imana.Muri iyi minsi ya nyuma y’umwaka  duhamagarirwa kwitagatifuza no  kwigorora n’Imana twitegura Umukiza ugiye kuza atuzaniye umukiro n’amahoro.Uku gutunganira Imana no kwitagatifuza tubikora twita no kubakene kuko ukwemera kudafite ibikorwa ntabwo kuba ari ukwemera kuzima.Kwita kubakene n’imbabare ni uburyo bufatika bwo gutunganira Imana no kwitagatifuza. Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu gihe udakunda mugenzi wawe cyane cyane ubabaye n’umukene ubona n’amaso yawe murikumwe.

Yezu Kristu yaduhishuriye ko  duhura nawe mu bakene n’imbabare agira ati:”kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muramfungurira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba” (Mt 25, 34b-36). Muri abo bakene niho duhurira na Kristu,kuko ibyo dukorera umwe muri abo bavandimwe be baciye bugufi niwe ubwe tuba tubikoreye. Kristu rero duhura nawe muri ibyo byiciro byose by’ubuzima. Kristu w’umuziranenge yemeye kumanuka mu byiciro byose by’abanyabyaha kugirango aducungure. Yemeye gusa natwe mu muruho wa muntu wose uko wakabaye uretse icyaha. Nibyo Nyirubutungane Papa adusaba kuzirikanaho none twita kubakene baturimo, tubasangiza kubyo dufite byabagoboka. Ahereye ku magambo yo mu gitabo cya Tobi, Papa Fransisiko agira ati: ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza  mu buzima bwawe  kuko uzaba wirengagije Kristu, ejo niwe muzahura akakubwira ati nari nshonje ntiwamfungurira, nari umugenzi unyima icumbi, uranyirengagiza, nari ndwaye ntiwansura, narimfunze ntiwaza kundeba.

Ibikorwa by’urukundo bihanagura icyaha cya muntu, bihongerera ibyaha byacu. Arkiyepiskopi yabwiye abagororwa ko nabo hagati yabo bifitemo abameze nabi kurusha abandi, harimo abakuru bafite intege nke, harimo abarwayi, abihebye batariyakira,harimo abadasurwa ati rero Caritas n’ibikorwa by’urukundo no kuri bo birashoboka. Hari byinshi bakora. Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe biradutagatifuza ndetse bigahongerera n’ibyaha byacu.

Arkiyepiskopi yabwiye abateguwe guhabwa isakramentu ryo gukomezwa ko bahabwa Roho Mutagatifu, ubayobora gukora ibitunganye. Roho Mutagatifu niwe udutagatifuza, akanatubohora ngo dushobore gutunganira Imana. Icyaha kiratuboha ntakore ikiza ashoboye gukora ahubwo akakirengagiza ndetse akaba yakora n’ikibi. Roho Mutagatifu nkuko intumwa zamuhawe kuri Pentekosti arabaha ingabire ze ndwi. Ni Roho w’ubuhanga n’ubwenge.Ubuhanga bwa mbere ni ukubaha Imana, kumenya urukundo rwayo. Roho w’ubujyanama n’ubutwari, Roho w’ubuhanga n’ubumenyi, Roho w’ubudacogora n’ubusabaniramana. Niwe soko y’urukundo rudacogora n’iyo byaba ibyago, agahinda, urupfu, akarengane cyangwa umuruho. Ntagikwiye kudutandukanya n’urukundo rw’Imana. Roho Mutagatifu niwe uhora utubwira kureka ikibi nubwo kitureshya. Akaduhamagarira gukora ikiza nubwo kituvuna. Uwo Roho Mutagatifu ni nawe utubwiriza kwita kubakene, adusaba kwigomwa kubyo dufite dufasha abakene no kubatega amatwi.

Buri wese Imana yamuhaye ingabire kugira ngo ayikoreshe, ayibyaze umusarurro mu bikorwa by’urukundo, uhereza Imana mu bana bayo ari nabo bavandimwe bacu.Iyo tutayibyaje umusaruro Nyagasani arabitubaza. Iyo duteze amatwi Roho Mutagatifu bituma atuyobora, impano dufite tukazikoresha mukubaka aho gusenya,mu guhesha Imana ikuzo aho kuyitesha icyubahiro.

Isengesho niryo rya mbere ridufasha guhora dusabana n’Imana dutega amatwi Ijambo ry’Imana kandi tugahabwa amasakramentu, rigatuma tumenya ugushaka kw’Imana n’icyo dukwiye gukora, tukayisaba imbabazi aho twacumuye. Mu isengesho dutega amatwi Roho Mutegatifu, tukamwumvira.Mu isengesho niho dukura ubujyanama n’urumuri, imbaraga n’uburyo bwo gukora ibikorwa by’urukundo bihesha Imana ikuzo nko kwita ku bakene n’imbabare. Mu isengesho dukuramo urumuri n’imbaraga n’ubushishozi.Arkiyepiskopi yabwiye abagororwa ko bafite umwanya wo gusenga, kwitekerezaho no gusabana n’Imana .Yabasabye kurangwa n’ibikorwa by’urukundo kuko nta muntu ukennye cyane kuburyo adafite icyo yafashisha undi, kuko gufasha abandi bidasaba gutunga  ibintu byinshi. N’umutima mwiza, ijambo ryiza, kumusabira,kumusura, kumukomeza yihebye, byose ni ibikorwa by’urukundo.

Nyuma y’igitambo cya misa Arkiyepiskopi yagejeje ku bagororwa ubutumwa bwa Papa yageneye umunsi mpuzamahanga w’abakene ndetse anabanyuriramo muri macye gahunda zose z’iyogezabutumwa zigezweho muri Arkidiyosezi ya Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *