Ejo kuwa gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse paruwasi ya 42, ariyo paruwasi Mutagatifu Rafayile/Gihogwe. Iyi paruwasi nshya igizwe na Santrali Jali, yari isanzwe iri muri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille), Santrali Gihogwe, Nyakabungo, Cyuga,Kigarama zari zisanzwe muri paruwasi ya Kabuye. Muri iyi nkuru turabagezaho amateka yihariye ya Santrali Nyakabungo.
Amateka atugaragariza ko abakristu ba mbere batangiye guhurira hamwe mu isengesho mu byitwaga inama z’imirenge ahagana mu mwaka w’1961 ariko hakaba haratangiye imirimo yo kubaka Kiliziya ya mbere mu mwaka wa 1964.
Mu mwaka w’1964, abakirisitu bari bayobowe n’umusaza François HABIYAMBERE, nibwo bagiye gusura umukecuru witwa Alivera NYIRAMUKERA bamusaba ikibanza cyo kubakamo kiliziya, na we abemerera adatindiganije ati : « sinakwima Imana kandi ariyo yampaye kandi sinshidikanya ko ari nayo ibantumyeho ». Icyo kibanza cyahise cyubakwamo akazu k’ibyatsi (ikibeho) ari naho abakristu batangiye kujya basengera.
Mu mwka w’1969, ka kazu karashaje hubakwa indi y’amabati yari ifite metero 6 kuri 5. Amabati yasakaye iyo nzu yatanzwe ku nkunga ya Musenyeri VERMERCH wari igisonga cy’umwepiskopi. Mu mwaka wa 2014, nibwo abakristu batangiye imirimo yo kubaka kiliziya nshya ikaba ifite metero 20 kuri metero 20 ikagira ubushobozi bwo kwakira abakristu magana inani (800)bicaye neza. Iyi Santrali igizwe n’impuzamiryangoremezo umunani zigabanijemo imiryangoremezo 37.
Abayoboye santrali Nyakabungo :
-François HABIYAMBERE (1960-1978)
-Osuald MANYAGIHUGU (1978-1984)
-Augustin RUSHEMA (1984-1989)
-Augustin KARANGWA (1989-1998)
-Marcel GACINYA (1998-1999)
-Edouard CYIMANA (1999-2001)
-Donatien NSHIMIYIMANA(2001-2011)
-Modeste TWAGIRAMUNGU (2011-2014)
-Jean d’Amour NIZEYIMANA (2015-…)
Padiri Phocas BANAMWANA