Ejo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse paruwasi nshya Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari/Mugote. Iyi paruwasi yabyawe na paruwasi ya Rutongo. Ije ari paruwasi ya 41 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Ni paruwasi ifite inyubako ya kiliziya ibereye amaso kubera ubwiza. Umunsi w’ishingwa rya Paruwasi Mugote wahuriranye n’umunsi wo kwegurira Imana no guha umugisha kiliziya nshya ya paruwas Mugote. Reka twongere tubereke ubwiza bw’ibirori byaranze umunsi w’ishingwa rya paruwasi no guha umugisha kiliziya.