Kuri iki cyumweru tariki ya 14/09/2025, ku munsi mukuru ngaruka mwaka w’ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu (Umusaraba wuje ikuzo), abakristu bose babishoboye ba Arkidiyosezi ya KIGALI bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mukuru ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa AFURIKA, iherereye ku Musozi w’Ibanga ry’Ishya n’Amahoro i JALI, ho muri Paruwasi Cathédral ya Saint Michel, bawizihiza mu nsanganyamatsiko igira iti “KU BANTU NTIBISHOBOKA, ARIKO KU MANA BIRASHOBOKA”.
Mu rugendo Nyobokamana bahakoreye, rwabimburiye n’inzira y’umusaraba bakoreye ku Musozi w’Ibanga ry’Ishya n’Amahoro i JALI, rusozwa na Misa ntagatifu. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, wamuhagarariye mu rwego rwo kwifatanya n’aba bakristu mu guhimbaza neza uyu munsi.
Ibi birori byanitabiriwe n’abapadiri banyuranye, barimo: Padiri mukuru wa Paruwasi GIHOGWE, Padiri Jean Damascene MUGIRANEZA, Padiri Donatien TWIZERIMANA, umuyobozi wa CARITAS na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Padiri Donat na Padiri SAKINDI, Abapadiri ba Paruwasi ya GITABAGE, Padiri Jean Pierre NTIVUGURUZWA, ukorera ubutumwa kuri iyi Ngoro. Byitabiriwe kandi n’abandi biyeguriye Imana batandukanye, n’imbaga y’abakristu.
Uretse izindi ngendo Nyobokamana abakristu ba Arikidiyosezi ya KIGALI basanzwe bakora, uyu munsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu na wo bahisemo kuwuharira kuba umwe mu ngendo Nyobokamana bakora, aho ruza rwiyongera kuzo basanzwe bakorera hirya no hino, mu bihe binyuranye, byumwihariko kuri uyu munsi mukuru na wo bawuhariye kujya bawukoraho urugendo Nyobokamana ku Musozi wa JALI, nk’umunsi mukuru wihariye.
Kuhakorera urugendo Nyobokamana kuri uyu munsi, abakristu bibafasha kurangamira Yezu Kristu ku musaraba, kuko amaraso Yezu yamenye ku musaraba yunze abantu n’Imana, ndetse nabo ubwo hagati yabo, akaba n’amizero, nk’umuryango uri mu rugendo ko bazanasangira nawe ikuzo. Nk’uko Pawulo Intumwa Mutagatifu abivuga ati “Nibapfana nawe bazazukana na we”.
Muri uku kurangamira Yezu Kristu ku musaraba Yezu Kristu abigisha kugira ibyo bigomwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo bagere ku buzima bw’Imana. Kubera ko muri iki gihe usanga abantu bamwe na bamwe baba bashaka kugera ku bintu batavunitse.
Ibanga ry’umunsi mukuru w’ikuzwa ry’umusaraba ni uko Yezu Kristu yashatse ko igiti cy’Umusaraba yabambweho kiba isoko y’umukiro wa bene muntu, kugira ngo aho urupfu rwakomotse abe ariho havuka ubugingo, kandi Sekibi wari waratsindiye ku giti, na we atsindirwe ku giti.
Abakristu bibukijwe ko umusaraba ari ikimenyetso cy’umukiro, ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu Kristu yakunze abantu abapfira ku musaraba. Ko ku munsi nk’uyu Yezu Kristu yigisha abantu ibanga ry’ubuzima, ubuzima buvuka ku bubabare, ubuzima buvuka ku kwigomwa, ubuzima buvuka ku gukunda bihebuje, kandi ko umusaraba wa Yezu Kristu ureshya abantu b’ibihe byose.
Abakristu bitabiriye uru rugendo Nyobokamana banagize n’umwanya wo gusabira amahoro akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Afurika, n’isi yose muri rusange. Bavugiye hamwe Isengesho risaba amahoro, isengesho rya Mutagatifu Francisco wa Asizi.
Bamwe mu bitabiriye uru rugendo Nyobokamana no kwizihiza umunsi mukuru w’Ikuzwa ry’Umusaraba, barimo abakristu baturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), i BUKAVU bagera kuri 14, barimo abagabo 2. Bakaba basanzwe bahaza mu bihe binyuranye.
Kwizihiza uyu munsi mukuru w’ikuzwa ry’umusaraba kandi, bifasha abakristu kwitagatifuza binyuze mu kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, bibuka ko yabacunguye abacunguje umusaraba we wahawe ikuzo nk’ikimenyetso cy’umutsindo we.
AMWE MU MATEKA Y’IHARIYE Y’ INGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA AFURIKA IRI KU MUSOZI WA JALI
Amwe mu mateka y’ishingwa ry’iyi Ngoro yashinzwe mu mwaka 1973 n’umupadiri witwa Yohani KAZASI, wari ufite ubutumwa mu rubyiruko mu RWANDA. Ariko byabanje kumugora kwegeranya urubyiruko, nyuma akajya aza akicara ku mabuye yari ari ahubatse Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa AFURIKA yubatse ubu, akajya ahavugira ishapule isaba Bikira Mariya kugira ngo amufashe muri ubwo butumwa. Amara igihe kigeze ku myaka 4 atarabona igisubizo, nibwo muri mwaka 1977 yaje kumenya ko ashobora guhera ku rubyiruko rwa ba karani ngufu bakoreraga mu masoko ya NYARUGENGE, NYAMIRAMBO, na NYABUGOGO, akaba ari rwo ahuza, akaruhuriza mu muryango wa JOC, akabasha kubona urwo rubyiruko, akongeraho Abasaveri, Abasukuti, Abagide, urubyiruko rw’Abakarisematike, n’abandi.
Amaze kubabona yabahurizaga hano hubatse Ingoro ya Bikira Mariya wa AFURIKA, bagashimira Imana, bakiherera, bagasenga, kuko bagombaga kwitarura umujyi bakaza hano, kugira ngo baronke imbaraga zituma bajya mu mirimo yabo ifite ingufu.
Ni muri urwo rwego, habaye Congress mpuzamahanga mu mwaka 1985, yabereye mu gihugu cy’UBUBILIGI, icyo gihe urubyiruko rw’Abanyarwanda bagenda ari benshi ugereranyije n’abandi Banyafurika, mu gihe abanda bagiyeyo bari 3 gusa, mu RWANDA hagiye 10 ndetse na Padiri.
Kubera ukuntu umuryango wagendaga ukura nibwo umukristu umwe yaganirije Padiri KAZASI amubaza uko abigenza kugira ngo urubyiruko ruboneke, amusobanurira uko Nyagasani yamukoreye igitangaza, ariko ko basengera kugasozi. Nibwo yamuhaye amafaranga y’u RWANDA Miliyoni 6 abubakira iyi Kiliziya (Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa AFURIKA), yubatswe kuva mu mwaka 1986, igatahwa mu mwaka 1988.
Mu mwaka 1992, nibwo Arikiyepiskopi wa KIGALI, Visenti NSENGIYUMVA (Witabye Imana), yaje kuri uyu musozi asaba ko abakristu bajya baza guhasengera basaba amahoro. Mu mwaka 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa byari bimaze kuhagera byarasenywe, ariko nyuma yaho abakristu bakomeza kuhasengera, bakahakora amasuku, bahavugira Rozari, bakanakora inzira y’umusaraba bakitahira, ariko nyuma yaho haravugururwa, bigeze mu mwaka 2007 havuka amatsinda ahoraho anyuranye ahasengera, bigeza aho Paruwasi ya Sainte Famille ibijemo Kiliziya iravugururwa, ndetse hatangira kujya hasomerwa Misa Ntagatifu.
Mu mwaka 2010, nibwo umukristu wo mu gihugu cy’UBWOGEREZA, ku mugabane w’UBULAYI, yahaje mu rugendo Nyobokamana, asaba ahantu yakubaka inzira y’umusaraba, arabyemererwa. Nibwo hatangiye gutunganywa, hanubakwa umusaraba munini uri imbere y’Ingoro. Inzira y’umusaraba yuzuye inahabwa umugisha mu mwaka 2016, umusozi unahabwa izina “UMUSOZI W’IBANGA RY’ISHYA N’AMAHORO”. Kuva icyo gihe na za ngendo Nyobokamana zahakorerwaga zijya mu rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI.
Kugeza ubu, abantu b’ingeri zinyuranye bo mu ma Diyosezi anyuranye yo mu RWANDA, n’abandi baturuka hirya ngo hino ku isi baza kuhakorera ingendo Nyobokamana.
Abahakorera ingendo Nyobokamana bahavugira Ishapule y’Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya, Rozari Ntagatifu, bagahabwa Inyigisho, Penetensiya, bahakorera Inzira y’Umusaraba, bakahaturira igitambo cy’Ukaristiya, n’ibindi.
Abahakorera ingendo Nyobokamana bakunze kugaragaza kenshi mu buhamya bwabo ko baharonkera Ingabire zinyuranye, ndetse ko Nyagasani Yezu Kristu abaha ibisubizo by’ibibazo bamutuye. Kugeza ubu kandi hari n’abapadiri 2 bahakorera ubutumwa mu buryo buhoraho: Padiri Gabriel DUSENGIMANA (Umuyobozi w’iyi Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa AFURIKA), na Padiri Jean Pierre NTIVUGURUZWA.











