Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/09/2025, binyuze muri CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI, Arkidiyosezi ya KIGALI yasinyanye amasezerano n’abagize amatsinda 5 y’abatishoboye, agizwe n’abanyamuryango 229, bo muri Paruwasi ya GITABAGE, akubiyemo amabwiriza agenga inkunga bagiye guhabwa isaga Miliyoni 7 na gahunda yitwa “KWIGIRA PROGRAM” yo mu mushinga RWANDA-KIGALI: Sostegno a famiglie vulnerabili, BABIGEREHO” wa CARITAS KIGALI.
Aya masezerano agamije guha amatsinda inkunga isubizwa, izahabwa abanyamuryango bayo batishoboye batoranyijwe muri Paruwasi ya GITABAGE, biganjemo: Urubyiruko rukennye, urubyiruko rwacikirije amashuri, abapfakazi, n’abubatse ingo batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, bagahabwa kugira ngo ayo matsinda agire ubushobozi bwo kuguriza abanyamuryango baryo bashobore gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ibateza imbere.
Iyi nkunga isubizwa izahabwa amatsinda 5 agizwe n’abanyamuryango batishoboye batoranyijwe muri Paruwasi ya GITABAGE 229, bagahabwa inkunga isaga Miliyoni 7, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuguriza abanyamuryango baryo bashobore gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ibateza imbere bafite, yiganjemo: Ubworozi bw’amatungo magufi, Ubuhinzi n’Ubucuruzi.
Mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda igende neza, ni muri urwo rwego basinyanye masezerano akubiyemo amabwiriza agomba kubahirizwa n’abafatanyabikorwa b’umushinga.
Muri yo harimo ko CARITASI ya KIGALI izatanga mu matsinda inkunga y’amafaranga azasubizwa. Iyi nkunga ikaba igiye kunyuzwa kuri Konti ya buri tsinda iri mu kigo cy’imari cya RIM PLC.
Mbere yo guhabwa iyi nkunga yatanzwe na CARITAS ya Italiano, Komite y’itsinda niyo yasinyanye amasezerano na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI, ikubiyemo amasezerano agenga uburyo iyi nkunga izacungwa.
Abanyamuryango b’itsinda bazasaba inguzanyo kuri iyo nkunga bamaze kwerekana umushinga bagiye kuyikoreshamo. Inguzanyo umunyamuryango asaba ni iyo gukoresha ashyira mu bikorwa umushinga ubyara inyungu.
Abazahabwa inkunga mu mushinga “BABIGEREHO” amafaranga bazahabwa azajyana n’umushinga bateguye ariko bazirikana ko agomba gusaranganywa abagize itsinda bose. Ikigero ntarengwa kikaba kizagenwa n’itsinda.
Umunyamuryango azatanga umushinga we muri komite y’itsinda kugira ngo ibanze gusuzumwa neza niba ushobora kubyara inyungu kandi ko uzakorwa ku buryo bwemewe n’amategeko mu RWANDA.
Iyo komite y’itsinda nimara gusuzuma neza umushinga umunyamuryango yatanze, izakora raporo isinywaho n’abagize Komite. Iyi raporo isinye igezwe kuri Komite ya CARITAS mu rwego rwa Paruwasi; iyo Komite niyo izatanga uburenganzira bwo gutanga amafaranga y’umushinga ku wayasabye.
Aya mafaranga amatsinda agiye guhabwa na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI biteganyijwe azayasubiza mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono. Ni mu gihe itsinda ribishoboye rishobora guzatangira kwishyura buhoro buhoro iyo nkunga mbere y’uko imyaka 2 irangira. Gusa igihe bigaragaye ko itsinda rikora neza rishobora kongera guhabwa indi nkunga isubizwa, kugira ngo ryagure ibikorwa byaryo.
Mbere y’uko aya masezerano asinywa abagize komite y’itsinda bagize umwanya wo gusuzuma neza niba umushinga umunyamuryango yakoze asaba inguzanyo yawize neza, kandi azashobora kuwukora ukabyara inyungu hakurikijwe ubunararibonye afite mu gukora imishinga ibyara inyungu.
Uretse ibi, Arkidiyosezi ya KIGALI nayo yiyemeje gukomeza guhugura abanyamuryango ku buryo bwo kwiteza imbere, gukora imishinga iciriritse ibyara nyungu, uburyo bwo gukorera mu matsinda yo kubitsa ngo kugurizanya no gukorana n’ibigo by’imari biciriritse.
Hari kandi gutanga inama za ngombwa mu bijyanye no gukora ndetse no gucunga ibikorwa bibyara inyungu, gutanga inama zijyanye no kuyobora amatsinda, gutanga inkunga isubizwa ishingiye ku mubare w’abanyamuryango bagize itsinda.
Iyo mishanga abanyamuryango b’amatsinda bazakoreshamo inkunga bazahabwa yiganjemo: Ubworozi, Ubuhinzi n’ubucuruzi buciriritse.
Serivisi y’iterambere ryuzuye rya muntu ishyira mu bikorwa gahunda yitwa KWIGIRA binyuze muri serivisi ya CARITAS na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro. Iyi gahunda ikaba yarashyizweho igamije gufasha abantu bafite amikoro make kwifasha, ibinyujije mu mishinga yayo inyuranye.









