ABAKATESHISTE BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI 3500 BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA MURI PARUWASI YA NYAMATA

Abakateshiste bo muri Arkidiyosezi ya KIGALI bagera ku 3500, barangwajwe imbere n’insanganyamatsiko igira iti “ABAKATESHISTE TURANGAMIRE KRISTU, SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO”, kuri uyu wa gatandatu tariki 06/09/2025, bakoreye urugendo Nyobokamana kuri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa/NYAMATA, iherereye mu karere k’icyenurabushyo ka NYAMATA.

Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Casmir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA. Iyi Misa yari igamije gusaba ko Ivangili yogezwa mu bantu.

Iri huriro, ribafasha kurushaho kunga ubumwe n’Imana, bakunga ubumwe hagati yabo, kugeza aho buri mu Kateshiste yabona ko umurimo abandi bakora wiyunga ku we, nk’aho ari we uwukorera muri bo, maze ububyeyi bwe bukisanzurira ho bagenzi be aho bakorera hose. Iri huriro kandi, ritera buri Mukateshiste kubona ko umurimo we bwite uba ari uwa buri wese.

Abakateshiste bashimiye Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, uko adahwema kubaba hafi, kugira ngo ubutmwa bwabo bugende neza, burushaho kujya mbere. Biyemeje kuzakomera kungabire baronkeye muri uru rugendo Nyobokamana.

Abakateshiste bashimiwe umurimo bakoze muri uyu umwaka w’ubwigishwa 2024/2025. Baboneyeho no kubifurirza umwaka mushya w’ubutumwa 2025/2026 mwiza, babifashijwemo n’ingabire y’Imana.  Aho mu gitambo cy’Ukaristiya, imirimo bakoze baboneyeho kuyegurira Imana, bayisaba kubasenderezaho ineza yayo, kugira ngo babe koko abakateshiste bizihiye Imana.  

Muri uyu mwaka mushya w’ubutumwa batangiye, Abakateshiste basabwa kuzibanda mu kunoza umurimo wabo bakurikije amabwiriza bahawe na Arkidiyosezi, bategurira neza abigishwa.

Urugendo Nyobokamana rw’aba bakateshiste ruzaba umwaka utaha biteganyijwe ko ruzaba mu mwaka 2027, muri Zone Pastorale ya KICUKIRO, muri Paruwasi bazabatangariza.

Biteganyijwe ko tariki ya 18/10/2025, Abakateshiste ba Arkidiyosezi ya KIGALI bazahurira hamwe n’abandi Bakateshiste bo mu yandi ma Diyosezi Gatolika yose yo mu RWANDA, bahurire muri Paruwasi ya SAVE yo muri Diyosezi ya BUTARE yabayemo umukateshiste wa mbere mu RWANDA.

Imibare yo mu ntangiriro z’umwaka w’ubutumwa wa 2024 – 2025 igaragaza ko umubare w’abakateshiste bose bakorera ubutumwa mu ma paruwasi 44 agize Arkidiyosezi ya KIGALI wari 7615, barimo abakorerabushake (Benevoles) 7548 na 67 babikora nk’umwuga wau ri munsi babihemberwa.

Kateshezi itangirwa mu miryangoremezo mu ngo za Betaniya, ni ukuvuga ko buri mpuzamiryangoremezo ifite ingo zigishirizwamo Kateshezi guhera ku bategurirwa guhabwa Ukaristiya ya mbere kugeza ku bategurirwa Ugukomezwa.

Gahunda nk’iyi y’urugendo Nyobokamana rw’Abakateshiste biba biteganyijwe ko iba buri nyuma y’imyaka 2. Aho rukorerwa  hagenda hasimburanwa hagendewe ku ma Zone Pastorale.

Tariki ya 20/08/2016, nibwo urugendo Nyobokamana rwa mbere rwakozwe n’Abakateshiste bagera ku 3000, rukorerwa kuri Paruwasi yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe /KABUGA, iherereye muri Zone Pastorale ya MASAKA, bitewe n’igikorwa gikomeye cyo kwiyambaza kurushaho Impuhwe z’Imana muri uwo mwaka wiswe ’’UW’IMPUHWE Z’IMANA’’ na Nyirubutungane Papa Francisco.

Nyuma yaho, tariki ya 01/09/2018, nanone Abakateshiste bagera ku 3000 bakoreye urugendo Nyobokamana ku musozi w’Ibanga ry’Ishya n’Amahoro i JALI, uherereye muri Zone Pastorale Saint Michel.

Urugendo Nyobokamana ruheruka rwabaye tariki ya 02/09/2023, aho Abakateshiste ba Arkidiyosezi ya KIGALI bagera ku 4200 bavuye mu ma paruwasi yose bakoreye urugendo Nyobokamana kuri Paruwasi ya RULINDO, iherereye muri Zone Pastorale ya RULINDO, Paruwasi ya mbere yashinzwe muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Insanganyamatsiko y’urwo rugendo yagiraga iti ‘’UMUTIMA WANJYE UFITE INYOTA Y’IMANA NYIR’UBUZIMA’’, (Zab 42,3). Uru rugendo Nyobokamana rwakozwe bitinze bitewe n’uko mu mwaka 2020 icyorezo cya Covid-19 cyari cyibasiye isi, bigatuma abantu batabasha guhura.

Kugeza ubu, akarere k’icyenurabushyu kari gatahiwe kakaba ari aka NYAMATA, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, Abakateshiste bagera ku 3500 bakoreye urugendo Nyobokamana kuri Paruwasi ya NYAMATA. Insanganyamatsiko igira iti “ABAKATESHISTE TURANGAMIRE KRISTU, SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO. Ikaba ari insanganyamatsiko ijyanye n’umwaka wa Yubile y’impurirane Kiliziya irimo: Iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu, n’iyi myaka 125 ishize inkuru ye nziza igeze mu RWANDA (Ivangili), mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza iyi Yubile.

Uru rugendo Nyobokamana rwanitabiriwe na Padiri Anastase ukuriye Abakateshiste ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, n’abandi Basaserdoti bahagarariye Paruwasi zitandukanye.

Umukateshiste ni umukristu wahawe amasakramentu yose y’ibanze, akaba yaratorewe gushyikiriza abavandimwe be Inkuru Nziza, akabitozwa kandi akabiherwa ubutumwa ku mugaragaro muri Kiliziya. Umukateshiste akomeza muri Kiliziya umurimo wa Yezu wo kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu, kugira ngo bakire, babeho mu rukundo rw’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, batunzwe n’ubuzima bwa Nyagasani Yezu Kristu turonkera mu Ijambo rye no mu masakramentu.

Umukateshiste atorwa n’Imana, ikamuha ubutumwa mu bantu. Imana imuha ubutumwa ashyikiriza abantu kandi ubwo butumwa nta bundi ni uko Imana ikunda abantu bose.

Umukateshiste aba agomba kumenya ko atari we uha ukwemera abo yigisha, ko ukwemera ari ingabire y’Imana. Agomba kumenya ko atari we mwigisha wenyine kandi atari we mwigisha mukuru, ko ubutumwa ashinzwe abusohoza yunze ubumwe na Kiliziya yose, kandi ko umwigisha mukuru ari Kristu ubwe, naho abandi bakaba abagaragu.

Muri Paruwasi ya NYAMATA, Abakateshiste bagize igihe cyo: Kuramya Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, Gusura Ikigo cya Arkidiyosezi ya KIGALI cy’isanamitima (Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubwiyunge bwuzuye), Gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi, no gusabira abaharuhukiye havugirwa Ishapule y’Impuhwe z’Imana, kunyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana, Ikiganiro ku mateka ya Paruwasi ya NYAMATA, Ikiganiro ku itangira ry’ubwigishwa bw’abakuru.