Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 07 Gashyantare 2021, icyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya Yobu Yobu 7, 1-4.6-7
Yobu afata ijambo maze aravuga ati: “Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro. Jyewe rero, nsa n’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke; incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye, ndavuga ngo ’Icyampa ngo byuke’; naba mbyutse nti ’Ntibwira nkiriho’; nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi”.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 147 (146), 1-3, 4-5, 6-7
Inyik/ Nimuze dusingize Nyagasani,
we womora ibikomere byacu
Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,
ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye!
Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,
maze akomora ibikomere byabo.
Amenya kubarura inyenyeri zibaho,
akazivuga zose mu mazina yazo.
Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,
ubwenge bwe ntibugira urugero.
Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,
naho abagome akabacisha bugufi.
Nimuhanikire Uhoraho indirimbo imushimagiza,
mucurangire Imana yacu umurya w’inanga,
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1 Kor 9, 16-19.22-23
Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo.
N’ubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantege nke mu banyantege nke, ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya
Yezu Kristu yatwunamuye mu ntege nke zacu,
Yigerekaho n’indwara zacu.
Alleluya
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1, 29-39
Muri icyo gihe, Yezu akiva mu isengero ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.» Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Imana idukura mu kangaratete
Umugabo Yobu yari yarahuye n’ibyago bikomeye. We wari ufite abana benshi, yababuriye rimwe. Yari umukungu, maze ubukene, ndetse ahubwo gutindahara bizira icyarimwe. Yari afite ubuzima bwiza, mu kanya gato arwara indwara ikomeye kandi ituma anenwa n’abandi. Inshuti ze zageze ubwo zimunnyegera ukwemera kwe ngo kutamurinze ibyo bibazo. N’umugore we yabaye umwe muri abo. Turamwumva mu isomo rya mbere atabaza, aganya. Icyizere cyo kuramuka cyangwa kwirirwa, ntacyo. Gusa Yobu yatakambiraga Imana kandi akayisaba imbabazi aho yumva yacitse intege mu kwizera. Tuzi ko Imana yaje kumutabara, ikamusubiza ibyo yabuze byose inshuro nyinshi, akongera akanezerwa cyane.
Mu Ivanjili, Yezu arakiza Nyirabukwe wa Simoni wahindiraga umuriro mu buriri. Ku mugoroba na bwo yakijije abarwayi n’abahanzweho benshi. Yacecekeshaga roho mbi, zigatakaza urubori rwazo. Muri Yezu Kristu, Imana yacu irakiza. Ikiza indwara z’inyuma, ibikomere by’umutima, ihungabana ritandukanye n’ibindi. Yezu aradukiza indwara z’umubiri, ariko akanadukiza roho mbi zitwigarurira zidushora mu cyaha. Turahirwa nitwemera kubana na we no kugendana na we buri munsi, tutagira ibyo tumukinga mu buzima bwacu. Ako kangaratete tubamo cyangwa rimwe na rimwe tunishyiramo, Yezu Kristu akarusha imbaraga, kuko ari URUKUNDO.
N’aka kangaratete k’ibibazo by’uburwayi bwa COVID 19, impfu, ibibazo bindi biyishamikiyeho nk’ ubukene, kubura akazi, guhomba kwa za Businness, imyenda itagira ubwishyu, irungu ryo kuba wenyine n’ibindi, ntabwo ari agatangaza kuri Yezu Kristu. Twe biratugoye, ariko tuzi ko Yezu ari umutsinzi. Ni yo mpamvu duhora tumurangamiye, tumutakambira ubutarambirwa kandi tuzi ko atwumva. Igisubizo cye cyiza ku isaha yigeneye.
Ni na yo mpamvu twe abemera duhora tumeze nka Pawulo Mutagatifu ugira uti “ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza!” Uwo twahuye na we turamuzi. Ni Yezu Kristu Umukiza w’abantu. Inkuru nziza ni yo. Guhura na we biduha guhaguruka nka Nyirabukwe wa Simoni amaze gukira umuriro akazimanira abashyitsi. Turahaguruka tukagira icyo dukora, twamamaza Yezu Kristu ku rurimi rwacu, ariko cyane mu bikorwa by’urukundo, ubufasha, ubutabazi, kwegera abashonji tugasangira na bo, guhumuriza ababaye n’abihebye. Kumenya Kristu utabara, Kristu wunze ubumwe na Nyagasani womora ibikomere byacu wa mugani w’inyikirizo ya Zaburi y’iki cyumweru, ni uguhimbarwa kandi tugasangiza abavandimwe ibyishimo by’uko twamenye uwo dukuraho icyanga cy’ubuzima n’amizero y’ubugingo bw’iteka. Yezu Kristu adukura mu kangaratete Sekibi ashaka ko twifugiranamo (icyaha, ubwoba, indwara, ubukene,…) maze akadushyira mu mayira y’ibyishimo bidashira. AMEN