Amateka magufi ya Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Papa yatoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu
Padiri Edouard Sinayobye (ubu tugiye kujya dushyiraho izina ry’icyubahiro rya Musenyeri) wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 muri Diyosezi ya Butare, ari na yo yaherewemo amasakramentu yibanze
Amashuri abanza yayigiye iwabo, akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo (Saint-Léon) i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993, akomereza mu Iseminari nkuru ya Rutongo (Séminaire Propédeutique, umwaka wa mbere wa Seminari nkuru mu Rwanda) kuva mu 1993 kugera mu 1994. Nyuma yaho yagiye muri Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda: 1994-2000.
Yahawe ubupadiri tariki 12 Nyakanga 2000, aba padiri vikeri muri Paruwasi ya Butare. Icyo gihe yari n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Butare. Muri 2005 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, umurimo yafatanyaga no kuba umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare. Kuva muri 2008 kugera muri 2013 yakurikiranye amasomo muri Université Pontificale Teresianum y’i Roma, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse (licence/bachelors) n’iy’ikirenga (PHD) mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Théologie Spirituelle).
Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare guhera muri 2010 kugera muri 2011, guhera muri 2011 kugera muri 2013 aba umucungamutungo (économe) wa Diyosezi ya Butare. Kuva mu 2014 kugeza ubu ni Umuyobozi wa Seminari nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yigisha kandi no muri Kaminuza Gatolika ya Butare. Yanabaye umunyamabanga wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ihamagarwa, ndetse n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’igihugu ry’Ukarisitiya. Musenyeri Sinayobye avuga indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igitaliyani, Icyongereza n’Igiswayire. Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba azwi ho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho yagize umwanya wo kubuzirikanaho no kubwamamaza cyane.
Italiki azahererwaho Ubwepiskopi nimenyekana tuzayibabwira. Tumwifurije ubutumwa bwiza nk’Umwepiskopi mushya wa Cyangugu.