Diyosezi ya Cyangugu ibonye Umwepiskopi mushya. Musenyeri Edouard SINAYOBYE
Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Gashyantare 2021, ku isaha y’i saa saba mu Rwanda, Papa Fransisiko yashyizeho Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu. Uwo ni Padri Edouard SINAYOBYE. Uyu Mwepiskopi mushya wabitorewe aje gusimbura Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA, Umwepiskopi wayo witabye Imana mu myaka mike ishize. Padri Edouard SINAYOBYE ni umusaserdoti bwite wa Diyosezi Butare, akaba ubu yari umuyobozi wa Seminari umwaka wo kwimenyereza (Propédeutique) ya Nyumba muri Diyosezi ye ya Butare.
Dushimiye Umushumba wacu Papa, kandi twakiriye neza Musenyeri Edouard SINAYOBYE ari na ko tumwifuriza ubutumwa bwiza.