Mu ma saha y’umugoroba wo ku wa kane tariki ya 8/05/2025, nibwo uwari Cardinal Robert Francis Prevost ari we watorewe kuba umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi, ahitwamo kwitwa izina rya gishumba rya Papa Leon XIV, aba abaye Papa wa 267, wicaye ku ntebe ya Petero Intunwa ku myaka ye y’amavuko 69.
Umwiherero (Conclave) wabereyemo itorwa rya Papa Mushya wanitabiriwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba na Prezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akaba ari nawe Cardinal wa mbere igihugu cy’u RWANDA gifite, watorewe uyu mwanya na Papa Francis tariki 25/10/2020. Mu RWANDA, ni nawe wa mbere witabiriye iyi inteko itora ikanatorwamo Papa mushya.
Papa Leon XIV, yatowe ku munsi wa 2 w’iyi nteko (umwiherero) yahuje aba – Cardinals (Izwi ku izina rya Conclave) tariki 08/05/2025, baturutse hirya no hino ku isi bagera ku 133, yateraniye i VATICAN muri Shapeli yitwa Sixtine, kuva tarika 7/05/2025, yari igamije kubahuriza hamwe mu matora yo kwishakamo Papa mushya uzasimbura uwari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, witabye Imana ku wa mbere wa PASIKA ya Nyagasani tariki ya 21/04/2025, ku myaka 88 y’amavuko.
Papa Francis yari yaravukiye i Flores, muri Buenos, mu gihugu cya Argentine (Argentine) tariki ya 17/12/1936. Yari yaratorewe kuba Papa mu mwaka 2013, aho yari amaze imyaka 12 ari Papa.
Itorwa rya Papa mushya ryakozwe mu ibanga rikomeye hagati yabo gusa, ku buryo nta makuru n’amwe yo hanze bamenya. Aba – Cardinals, ntibari bemerewe kugira n’umwe bavugana nawe wo hanze y’umwiherero ubahuje.
Buri mu Cardinal wari wujuje ibisabwa winjyiye muri uyu mwiherero yari yemwere gutora no gutorwamo Papa. Bakoze amatora nta n’umwe winjiyemo avuga ko byanze bikunze ari we utorwa, kuko bitemewe ndetse bayakoze baniyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo abe ari we ubafasha kubona Papa mushya.
Nyuma yo kwinjira muri uyu muherero kw’Aba – Cardinals, ninako imbaga y’abakristu n’ibitangazamakuru binyura bagumye hanze ku mbuga ya Muatagatifu Petero Intumwa, bategereje kumenya Papa mushya watowe. Gusa amatora ku munsi wa mbere warangiye Papa mushya atabonetse. Bigaragazwa n’umwotsi w’umukara wazamutse muri Shemini (Chemney) saa 21h00’, ku isaha y’i VATICAN, iri ahaberaga itora. Usobanura ko Papa atatowe.
Ku munsi wa kabiri nibwo hatangajwe ko Papa mushya yatowe, ndetse hatangazwa ko Papa mushya wabonetse afite izina rya gishumba rya Papa Leon XIV, wari Cardinal Robert Francis Prevost. Bigaragarazwa n’ikimenyetso cy’umwotsi w’umweru, usobanura ko Papa yatowe. Aba abaye Papa wambere ufite inkomoko muri Leta Chicago, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ndetse aba na Papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abafurere ba Mutagatifu Agustini (Augustinians).
Ijambo rye rya mbere yavuze akimara gutorwa, Papa Leon XIV yifurije amahoro abantu bose.
”Amahoro nabane namwe mwese”.
Nyuma yaho, yakomeje ashimira abarimo Aba- Cardinals bose bagize uruhare mu kumutora, abo babanye aho yagiye akora ubutumwa nk’abo mu gihugu cya PERU n’abandi.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, aba ari umuyobozi mukuru wayo, utowe aba afite inshingano zitandukanye zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, kureberera ibikorwa byayo byose, gusigasira ukwemera kwayo, guhamagarira abakristu kugira ukwemera gushyitse, guteza imbere ijwi ryayo, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Liturujiya, gusobanura amahame, indangagaciro cyangwa ukwemera kwayo, gushyiraho imyitwarire iboneye y’abayigize, guhuza ibikorwa byayo byose, kuba umushumba cyangwa umuyobozi wa Vatican, n’ibindi.
Ku cyumweru tariki ya 18/05/2025, mu gitambo cya Misa yo kumwimika, nibwo Papa Leon XIV yahawe ibimenyetso biranga Papa nk’umusimbura wa Mutagatifu Petero, birimo impeta yambitswe na Cardinal Luis Antonio Tagle, n’umwambaro witwa Paliyumu (Pallium), uhabwa Papa na ba Arkiyepiskopi.
Muri ibi birori byo kumwimika ku mugaragaro, ibihugu bisaga 151 byohereje intumwa zabyo zinyuranye, mu rwego rwo kwifatanya nawe muri ibi birori nk’umusimbura wa Mutagatifu Petero Intumwa, n’umwepiskopi wa ROMA. Muri izi ntumwa, hakaba harimo abakuru b’ibihugu 21, abami n’ibikomangoma 13, n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye za Kiliziya, na leta benshi batandukanye.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Leon XIV, yavutse tariki ya 14/09/1955 mu mujyi wa Chicago, muri leta ya Illinois, muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyirubutungane Papa Leon XIV, yinjiye mu muryango w’Abafurere b’Abamisiyoneri ba Mutagatifu Augustini (Order of Saint Augustine – OSA) mu mwaka 1977, nyuma awusezeranamo burundu 1981. Yabaye umumisiyoneri mu gihugu cya PERU igihe kirekire mbere yo gutorwa nk’umuyobozi w’Abafurere ba Mutagatifu Agustini (Augustinians) inshuro ebyiri zikurikirana. Yahawe isakramentu ry’Ubusaseridoti mu mwaka 1982. Yoherejwe mu gihugu cya PERU 1985, ahakora ubutumwa nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka CHULUCANAS kugeza mu 1986.
Papa Leon XIV, yize amashuri muri Kaminuza ya Villanova (Villanova University), aho yahakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor of Science), mu mwaka 1977. Nyuma yaho yakomeje ibijyanye n’iyobokamana (ibizwa nka Master of Divinity) yakuye muri kaminuza ya Catholic Theological Union i Chicago. Afite kandi impamyabumenyi ya licence n’iya Doctorat mu bijyanye namategeko ya Kiliziya (ibizwi nka Canon Law), yakuye muri Kaminuza ya Pontifical College of Saint Thomas Aquinas y’ i ROMA.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Vatican News, rugaragaza ko Papa Leon XIV yagiye ahabwa ubutumwa bwinshi butandukanye muri Kiliziya. Yahawe isakramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 19/06/1982 muri Augustinian College of Saint Monica, arihawe na Arkiyepiskopi Jean Jadot.
Kuva mu mwaka 1985 kugeza mu mwaka 1986 yoherejwe, i PIURA mu gihugu cya PERU, aho yakoraga nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka CHULUCANAS.
Kuva mu mwaka 1987 kugeza mu mwaka 1988 yabaye umuyobozi w’abifuza kwinjira mu muhamagaro wabo wo kwiyegurira Imana n’umuyobozi w’abamisiyoneri mu ntara y’Abagustiniyani ya Chicago (Augustinians).
Nyuma yaho yongeye gusubira mu gihugu cya PERU, aho yamaze imyaka igera ku 10 ayobora Seminari ya Augustinian i Trijullo, anigisha amategekoya Kiliziya muri iyi seminari, akaba yari n’umuyobozi w’amasomo. Yabaye kandi padiri mukuru wa paruwasi, umukozi wa diyosezi ndetse aba n’umucamanza wa Kiliziya (Judical Vicar), kuva 1988 kugeza mu mwaka 1998.
Kuva mu mwaka 1999, yagarutse muri Chicago atorerwa kuba umuyobozi w’Intara ya Aba – Augustinian yitiriwe Umubyeyi Ugira inama nziza (Mother of Good Councel).
Kuva tariki 03/11/2014, Papa Francis yamugize umuyobozi w’agateganyo diyosezi ya Chiclayo mu gihugu cya PERU (Apostolic Administrator of the Peruvian Diocese of Chiclayo). Nyuma yigihe gito yatowe na Papa Francis kuba Musenyeri diyosezi ya Chiclayo kuva tariki ya 26/09/2015. Nyuma yo gutorerwa kuba umushumba w’iyi diyosezi, kuva mu mwaka 2018 kugeza mu mwaka 2023, yanabaye Vis – prezida wa kabiri, n’umwe mu bagize inama ihoraho y’inama y’Abepiskopi bo muri PERU (Second vice-president of the Peruvian Episcopal Conference).
Tariki ya 13/07/2019, Papa Francis yamugize ubuyobozi wa Dikasteri ishinzwe abapadiri (Member of the Congregation for the Clergy), ndetse no mu mwaka 2020, anamugira umuyobozi wa Dikasteri ishinzwe Abepiskopi (Member of the Congregation for the Bishops), uyu mwanya yahawe ukaba ushinzwe gutora Abepiskopi. Naho tariki ya 30/09/2023, nibwo yamutoreye kuba Cardinal. Uyu mwanya akaba yari akiwuriho kugeza ubwo Papa Francis yitabaga Imana.
CARDINAL ROBERT FRANCIS PREVOST YATOREWE KUBA PAPA MUSHYA WA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI
