Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Nikola wa FULUWE/NDERA, hizihirijwe ibirori byo guhimbaza Yubile y’Ubusaserdoti ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, yaherekejwe n’insanganyamatsiko igira iti “TURANGAMIRE KRISTU, WE MUSASERDOTI MUKURU, AKABA N’ISOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akikijwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’izabuku, Tadeyo NTIHINYURWA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvila uri mu kiruhuko cy’izabuku, Myr Jerôme KAPANGWA, ndetse n’abasaserdoti batandukanye bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi bihaye Imana banyuranye, inzego bwite za leta, polisi, ababyeyi b’abasaserdoti, n’imbaga y’abakristu, baje kwifatanya nabo guhimbaza iyi Yubile.
Yubile y’Ubusaserdoti yizihijwe mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza Yubile z’impurirane: Iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iyi myaka 125 ishize Ivangili igeze mu RWANDA, iri kujyenda yizihizwa mu byiciro binyuranye muri Kiliziya, ifite isanganyamatsiko igira iti “TURANGAMIRE KRISTU SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO”.
Iyi Yubile y’Ubusaserdoti yizihirijwe muri Paruwasi ya NDERA, ku rwego rwa Arkidiyosezi, kubera ko hafite umwihariko wo kuba ariho hari irerero ry’ibanze ry’ubusaserdoti (Seminari nto ya NDERA, yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo), niho Abaserdoti basoje urugendo rwabo ku isi baruhukoye (Abasaserdoti ba Arkidiyosezi ya KIGALI niho bashyingurwa), n’ibindi. Iyi Yubile yizihijwe kandi no mu rwego gushimira Imana kubera ingabire y’Ubusaserdoti yabahaye, no gusabira abakiri mu butumwa hirya no hino muri Arkidiyosezi muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, agaruka ku mpamvu nyamukuru yo kwizihiza iyi Yubile, yavuze ko impamvu yo kuyizihiza ari mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza Yubile y’impurirane, kuko Kiliziya yatangiye urugendo rwo kuyizihiza, no gushimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti yabahaye.
”Mu kwizihiza iyi Yubile y’impurirane, iy’ugucungurwa kwa muntu, n’iy’inkuru nziza itugezeho mu RWANDA, twagiye twizihiza impano n’imbuto zinyuranye ducyesha Ivanjiri, twakiriye hano iwacu mu RWANDA. Ku buryo bw’umwihariko rero uyu munsi twaje gushimira Imana no kwizihiza Ingabire y’Ubusaserdoti”.
Arkiyepiskopi, yavuze ko Yezu Kristu nk’umusaseridoti mukuru uhuza Imana n’abantu, ngo abagezeho umukiro w’Imana, yemeye kuba umuntu, yemera kuba umwe muri bo, kugira ngo abasangize ubuzima bwe.
Nk’umusaserdoti mukuru yanisanishije na muntu, amusangiza no ku busaserdoti bwe. Ni we musaserdoti mukuru, umwe rukumbi, nyirubusaserdoti bwose, akaba ari we ubasangiza ku busaserdoti bwe n’ububasha bwe, kugira ngo ubutumwa bwe bwo gukiza abantu bukomeze.
Yasobanuye ko Ubusaserdoti ari ingabire y’icyubahiro gikomeye, kirenze kure umuntu. Ariko Nyagasani yagiriye abantu ubuntu, n’ubwo ari abanyantege nke, abatoramo abasaseridoti asangiza ubusaserdoti bwe. Ko Umusaserdoti ari umunyantege nke mu bandi Imana itora igaha ibirenze igihagararo cye n’ubushobozi bwe, kugira ngo aserukire abandi imbere y’Imana kandi abayobore, abakomeze mu kwemera. Gusa ariko ko ari ubutumwa burenze umuntu kandi buteye ubwoba.
Yongeyeho ko nta muntu byavugwa ko yatowe abikwiye, abishoboye, ko ntawabyishoboza, kuko ari ubutumwa burenze kure ububasha n’imbaraga za muntu. Mu baciye bugufi niho Imana igaragariza ububasha bwayo, ku buryo bititiranwa n’ubumenyi cyangwa imbaraga n’ububasha by’abahanga n’abakomeye. Ni ububasha bw’Imana, niho burushaho kugaragara.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yakomeje avuga ko abasaseridoti ari amaboko Yezu Kristu akoresha kugira ngo akomeze gukiza abantu.
”Umusaserdoti ni undi Kristu, ni Kristu ukomeza gukiza abantu, babera Kristu amaboko akoresha gukomeza gukiza abantu”.
Yerekanye kandi ko iyo umuntu amaze kumva inkuru nziza y’urukundo rwa Kristu, yumva ari ubutumwa bwihutirwa atakwicarana. Ibi, bikaba ngo ari nk’uko n’abakurambere ba Kiliziya b’Abamisiyoneri muri Yubile iyo basubije amaso inyuma, bibuka ubwitange bwabo, kugira ngo bemere kugezaho abandi inkuru nziza, aho bahagurukaga iwabo, bakitanga, bakemera imvune zose n’umuruho, bazi neza ko bashobora no kuhasiga ubuzima, ari ukugira ngo bazanire abandi inkuru nziza, inkuru y’umukiro, babamenyeshe urukundo rukomeye Imana ibakunda.
Arkiyepiskopi, yavuze ko kandi n’ubwo mu rugendo rwa gisaserdoti hataburamo ibyashobora guca intege abasaserdoti, cyane cyane nko muri ibi bihe za Kiliziya zifunzwe, ko ariko n’ubwo bimeze gutyo bakwiye kwigira ku rugero rwa Mutagatifu Pawulo, we unabagira inama yo kwigisha imbaga y’Imana badacika intege, bakigisha mu gihe n’imburagihe, baharanira kujijura imbaga y’Imana, bishakamo udushya tw’uburyo ubutumwa butahagarara, kuko bazi ko ari ubutumwa bw’ingirakamaro, bwubaka umuntu, bukamuha ubuzima, bukamuha kwizera.
Ibi kandi, ngo binagaragara no mu bihe bya none, aho ingabire y’Ubusaserdoti isigaye ifatwa nk’aho itagezweho, ubusaserdoti bufatwa ko atari ubusitari, ko muri iki gihe butagezweho. Gusa ariko n’ubwo bimeze gutyo ko iyo umuntu azi ukuri k’urukundo rw’Imana, umuntu uzi ibanga rikomeye ryayo, we iyo azi icyo agamije nta kimuca intege, n’ubwo ukwemera, ugusenga hari benshi batabiha agaciro, Arkiyepiskopi abibutsa ko kuba umusaseridoti bisaba kuba umuntu ushinze imizi mu rukundo rwa Kristu.
Nyuma y’imyaka 17 gusa yari ishize u RWANDA rwakiriye Ivangili mu mwaka 1900, izanywe n’abapadiri bera b’abamisiyoneri, nibwo mu RWANDA batangiye kubona abasaseridoti ba mbere aribo: Padiri Balthazar GAFUKU na Padiri Donat REBERAHO. Bakaba baroherejwe kwiga mu iseminari bakimara ku batizwa, boherejwe na Musenyeri Hiliti.
Iyi Yubile y’Ubusaserdoti yizihirijwe muri Paruwasi ya NDERA ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, ibanjirije Yubile y’Ubusaserdoti izizihizwa kwego rw’igihugu, iteganyijwe kuzahimbarizwa muri Paruwasi SHANGI, ho muri Diyosezi Gatolika ya CYANGUGU, tariki ya 14/06/2025.
MURI PARUWASI YA NDERA HIZIHIRIJWE IBIRORI BYO KWIZIHIZA YUBILE Y’UBUSASERDOTI KU RWEGO RWA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI
