Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, Paruwasi ya yaragijwe Mugatifu Yozefu/RUTONDE yahimbaje ibirori by’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku wari Diyakoni Jean d’Amour NTAKIRUTIMANA na Diyakoni Jean Damascène BIMENYIMANA, Ubuhereza ku ba Fratri 10 n’Ubusomyi ku ba Fratri 7. Habakaba bari bari kumwe kandi na Padiri Dominiko OKWADA ukomeza guhimbaza ibyishimo bya Yubile y’imyaka 25 amaze ahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti. Ni mu birori byabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis/REMERA.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI. Ibi birori kandi byanitabiriwe n’Abasaserdoti benshi batandukanye, abiyeguriye Imana banyuranye, inzego bwite za leta n’imbaga y’abakristu baje kwifatanya nabo guhimbaza ibi birori.
Ihimbazwa ry’ibi birori by’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti (2), Ubuhereza (10), Ubusomyi (7) na Yubile y’imyaka 25 (1), ryagombaga kubera muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yozefu/RUTONDE, ariko iyi paruwasi ntiyabashije kwakira ibi birori kubera ko iyi Paruwasi ifunze ntibashoboye kuhabera, bityo bakaba bakiriwe na Paruwasi ya Regina Pacis/REMERA, biba ariho byizihirizwa.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu ihimbazwa ry’ibi birori yavuze ko iyo umuntu agiye kwiyegurira Imana ngo abe Umusaserdoti ko atari we wihamagara, kuko ari umuhamagaro kandi ntawihamagara, bityo ko umuhamagara ari we ufata iya mbere mu kumuhamagara.
“Bavandimwe iyo umuntu agiye kwiyegurira Imana ngo abe umusaserdoti ntabwo aba ari we wafashe iyambere, ngo tube twavuga ngo kanaka yafashe icyemezo cyo kuba umusaserdoti, nk’uko umuntu ashobora gufata icyemezo mu byemezo binyuranye by’ubuzima ku giti cye ari we wihitiyemo agafata iyambere. Ubusaserdoti ni umuhamagaro, kandi ntawihamagara, agira umuhamagara, umuhamagara ni na we ufata iya mbere akamuhamagara, na we akitabira uwo muhamagaro”.
Yavuze ko Nyagasani wenyine ari we uba yararemye umuntu amufitiye umugambi n’ubutumwa yamuremeye, igihe iyo kigeze ari we umuhamagara kugira ngo asohoze ubwo butumwa. Ibi bigasa nk’uko ntawuhitamo aho avukira n’aho avuka, bikaba ari nako ntawuhitamo icyo aremewe, nyir’ukumurema ari we uba yaramuhitiyemo.
Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko uko umuntu agenda akura, amenya ubwenge, agenda abona ibimenyetso, akagenda asobanukirwa umuhamagaro we. Binyuze mu myaka y’ubuto mu byiciro binyuranye: Muri za groupe vocationaire, aho umuntu aba agenda yibaza ati “Niki nifuza gukora mu buzima, ni iki numva gihuza n’umutima wanjye n’ubushobozi bwange”, buhorobuhoro akagenda avumbura umuhamagaro we, noneho mu bwigenge bwe, kuko harimo n’uruhare rwa muntu wishyira akizana mu bwigenge bwe, akitabira wa muhamagaro. Cyane cyane iyo azirikana rwa rukundo n’Imana imugirira na we agira ati “Ntacyo nanjye ntakorera Imana, ntacyo nakwima Imana nkesha byose, niba uyu ari we muhamagaro wanjye ndawitabira”. Akawitabira agiriye urwo rukundo n’ineza y’Imana agenda ahishurirwa.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi ko muri ibi bihe Umusaserdoti atumwe gutanga ihumure no gutanga ukwizera.
“Muri iki gihe uzasanga hari byinshi bihangayikishije abantu Nyagasani aradutumwa gutanga ihumure. Umusaserdoti atumwe gutanga ihumure, gutanga ukwizera. Ibyo rero bigasaba ko na we ubwe abanza kuvoma ku isoko y’amizero n’ihumure bisendereye kuri Kristu. Kugira ngo abigeze ku bo atumweho, kuko ntawutanga icyo adafite. Kuvoma ku isoko y’amizero ari yo Kristu, soko y’ihumure, kugira ngo nawe arigeze ku bo atumwe”.
Yagaragaje ko ubutumwa Umusaserdoti ahabwa butari ubwe ku giti cye ubusohoza, ni intumwa, ni Kristu ubwe umutuma, ni Kristu bari kumwe utajya utenguha.
Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yozefu/RUTONDE yagombaga kubera ibi birori ni Paruwasiya ya Arkidiyosezi ya KIGALI, iherereye mu karere k’icyenurabushyo ka Saint Michel. Yashinzwe tariki ya 26/11/2017. Iragizwa Mutagatifu Yozefu (Umugabo wa Bikira Mariya). Ikicaro cyayo giherereye mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka RULINDO, Umurenge wa SHYORONGI, Akagari ka RUTONDE, Umudugudu wa RUTONDE.
Paruwasi igishingwa yatangiranye abakristu 4695 bose baturutse muri Paruwasi SHYORONGI iyibyara. Abo bakristu bari mu ma Santrali 3: RUTONDE, NZOVE, na NYUNDO, ndeste na Sikrisali imwe ya RUBONA. Mu ibarura riheruka ryo mu mwaka 2024 ryagaragaje ko aba bakristu biyongereye bakagera kuri 9933.
Iyi Paruwasi imaze kuva yashingwa imaze kwibaruka abapadiri 2: Padiri Jean Claude NTAKIYIMANA (Tariki ya 22/07/2022), uvuka i GIHARA, Padiri Theoneste ZIRIMWABAGABO uyivukamo, na Padiri Jean d’Amour NTAKIRUTIMANA wahawe iri sakramentu ry’Ubusaserdoti uyu munsi tariki ya 19/07/2025 (Uvuka muri Sikrisali ya RUBONA).
Abafratri bahawe Ubusomyi ni 7: Fratri Alexandre NIYONGABIRE, Fratri Bobola Odal UWAYUBU, Fratri Casmir NKUNDAKWIRAMUTSA, Fratri Derrick RWEMA, Fratri Jean d’Amour MBONYINTWALI, Fratri Jean Marie Vianney HAHIRWABAGIRIMPUHWE, na Fratri Pacifique NDIKUMANA.
Abafratri bahawe Ubuhereza ni 10: Fratri Ange Sympathique IRADUKUNDA, Fratri Charles UKWIYINGABO, Fratri Conrad NGIRIMANA, Fratri Cyriaque NAMAHORO, Fratri Derlin Sclidrasse BOUAKA, Fratri Emmanuel UWIZEYIMANA, Fratri Fulgence TUYISHIMIRE, Fratri Jean Claude DUSENGIMANA, Fratri Steven MONGO Gievenchi, na Fratri Théoneste DUSABIMANA.
Iyo umufratri atangiye mu NYAKIBANDA ahabwa ikanzu, yarangiza umwaka wa mbere agahabwa umurimo w’Ubusomyi. Gusoma ijambo ry’Imana mu ikoraniro, kurisobanura no kuryigisha.
Iyo umufratri arangije umwaka wa gatatu agahabwa umurimo w’Ubuhereza. Gutera intambwe imwegereza kuri Alitari ntagatifu mu gitambo cy’Ukaristiya, aho afasha Umusaserdoti mu gitambo cy’Ukaristiya, akanamwunganira mu gutanga Ukaristiya ntagatifu, umuhereza, agemurira abarwayi isakramentu ry’Ukaristiya, akaba ashobora no kuyobora umuhimbazo aho Umusaserdoti atari, akaba ashobora no gutanga isakramentu ry’Ukaristiya igihe ari aho ryizihirijwe.








