MURI PARUWASI YA BUTAMWA HATANGIWE ISAKRAMENTU RY’UBUSASERDOTI KU BATURUKA MU MURYANGO W’ABALOGASIYONISTE

Kuri iki cyumweru tariki ya 20/07/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa/BUTAMWA, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, hatangiwe Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku wari Diyakoni Jean Bosco NSHIMIYIMANA, n’Ubudiyakoni ku wari Frère Jean UWIZEYIMANA, bo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Abarogasiyoniste b’Umutima wa Yezu. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.

Byabaye kandi ibirori byabaye impurirane kuko Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI yifatanyije n’abakristu baho na we ari mu byishimo byinshi byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 12 amaze ahawe Ubwepiskopi. Ubwepiskopi bukaba ari urwego rwa gatatu mu nzego zigize isakramentu ry’Ubusaserdoti. Mu mwaka 2013-2018 ni bwo yahawe Ubwepiskopi nk’Umushumba mushya wa Diyosezi ya KIBUNGO. Yatorewe uwo mwanya tariki ya 07/05/2013, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 20/07/2013 na Myr Tadeyo NTIHINYURWA. Kuri uyu munsi kandi, hanahimbajwe kandi isabukuru y’imyaka 10 ishize Paruwasi BUTAMWA ishinzwe kuva 2015.

Cardinal KAMBANDA, tariki ya 27 /01/2019 nibwo yahawe inkoni y’Ubushumba nka Arkiyepiskopi mushya wa KIGALI mu muhango wabereye kuri Stade AMAHORO i REMERA, Kigali. Tariki ya 14/07/2019 yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, umuhango wabereye muri Paruwasi ya RULINDO. Tariki ya 25/10/2020 Papa Fransisiko yamutoreye kuba Cardinal muri Kiliziya. Tariki ya 28/11/2020, yashyizwe mu rwego rw’Aba-Cardinals. Afite intego igira iti “Ut vitam habeant”, “Bose bagire ubuzima busendereye” (Yn 10,10).

Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, muri ibi birori, mu butumwa yagarutse kuri bumwe mu butumwa bw’ibanze Umusaserdoti ashinzwe, avuaga ko Umusaserdoti atumwa ku gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana, kubafasha gusabana n’Imana, akageza n’amasengesho yabo ku Mana.

“Umusaserdoti atumwa kuba umuhuza w’Imana n’abantu, atumwa gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana. Muri iki gihe byumwihariko abantu bafite inyota y’Imana, inyota y’umukiro w’Imana, baba bashakisha inzira y’umukiro. Umusaserdoti rero atumwe kubafasha gusabana n’Imana, akageza ku Mana n’amasengesho yabo”.

Yongeyeho ko bityo iyo imbaga y’Imana yungutse Umusaserdoti biba ari umugisha n’impamvu ikomeye y’ibyishimo ku muryango w’Imana, n’umuryango w’abemera. Uyu munsi byumwihariko kuri Paruwasi ya BUTAMWA bikaba ari ibyishimo bikomeye kuko ibi byishimo byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’iyi Paruwasi imaze ishinzwe. Abonera no kubifuriza isabukuru nziza.

Yashimiye cyane kandi umuryango w’Abapadiri b’Abarogasiyoniste wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’iyi Paruwasi ya BUTAMWA, ndetse bakanahakorera ubutumwa, abashimira ubutumwa bakora hano muri iyi Paruwasi.

Yavuze kandi ko iyo paruwasi ishinzwe mu gace nk’aka biba ari ukunguka umuryango w’Imana muri ako gace. Bityo umugisha w’Imana uhataha, ugasakara mu mitima y’abantu, kandi nayo bakayisingiza buri munsi haturwa igitambo cy’Ukaristiya, hazamuka amajwi yunga mu y’abamalayika bagasingiza Imana, ndeste ko ari umugisha ukomeye bishimira muri Paruwasi muri iyi myaka 10.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yashimye cyane ubutumwa umuryango w’Abalogasiyoniste ukora bwo gusenga cyane basaba ngo Nyirimyaka yohereze abasaruzi, kuko imyaka yeze, ariko abasaruzi bakaba ari bacyeya, avuga ko ari isengesho ricyenewe cyane muri ibi bihe.

“Kuri uyu munsi w’itangwa ry’Ubusaserdoti nanone ndagira ngo nshyimire uyu muryango w’Abalogasiyoniste ku butumwa bakora bamamaza ijambo ry’Imana, ariko bagatoza n’urubyiruko rwacu kwiyegurira Imana mu muryango wabo w’Abalogasiyoniste, ufite Ingabire yo gusenga cyane cyane basaba ngo Nyirimyaka yohereze abasaruzi, kuko imyaka yeze ariko abasaruzi bakaba ari bacyeya. Ni isengesho ricyenewe cyane, twese ku cyumweru cya kane cya Pasika Kiliziya ku isi yose iba iri ku mavi ari cyo isaba, ariko Abalogasiyoniste turabashimira ko mwe umunsi ku wundi muba muri muri iryo sengesho ryunganira Kiliziya, cyane ko tuzi ko hari ibice by’isi ababaje cyane n’aho Ivangili imaze igihe ariko ukabona umuhamagaro w’Abiyeguriye Imana n’Abapadiri waragiye ucyendera.

Yongeraho ko ari nayo mpamvu nyamakuru yabahurije hano, bakaba baje no gushimira Imana kubera uyu musaserdoti mushya n’Umudiyakoni bateguriwe muri iyi Karisme, avuga ko ari Ingabire ikomeye Arkidiyosezi ya KIGALI yungutse ku bw’umuryango wabo, anagaragaza ko ari n’ingabire ikomeye y’uyu mwaka wa Yubile y’impurirane n’isabukuru ya Paruwasi.

Iyo Padiri amaze guhabwa isakramentu ry’Ubusaserdoti ahita anahabwa icyemezo cy’uko yahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti, kandi cyujuje ibisabwa na Kiliziya Gatolika, cyemeza ko yabuhawe, ko ari Umusaserdoti, kandi akaba ari Umusaserdoti wa Kiliziya ku isi yose. Hakaba n’impano ihabwa Umudiyakoni y’igitabo kirimo isengesho rya Breviyeli (Bréville), kugira ngo age asabira imbaga y’abakristu ashinzwe ndetse n’isi yose.

Paruwasi ya BUTAMWA yatangiwemo isakramentu ry’Ubusaserdoti yashinzwe tariki ya 17/05/20215 ibyawe na Paruwasi yaragijwe Mugatatifu Karoli LWANGA/NYAMIRAMBO, ivukana amasantrali 3, ihabwa umugisha mu kwezi kwa 08/2017. Kuri uyu imaze kubyara Abasaserdoti 3.