Binyuze muri Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa Kane tariki ya 17/07/2025, muri Centre Saint Paul, habereye ihugurwa ry’umunsi umwe ryahawe aba-Encadreurs (Cyangwa se aba-Anomateurs na ba Animatrices) ba Patronage (urubuga rw’abana mu biruhuko) muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2024/2025 igira iti ” NDERA NEZA, NKURE NYUZE IMANA N’ABANTU”.
Iri hugurwa ryahuje Abapadiri bose bashinzwe icyenurabushyo ry’abana baturutse muri buri Paruwasi zigize Arkidiyosezi ya KIGALI, aba-Fratri bari mu biruhuko bose barimo abari muri stage n’abari mu biruhuko bose, incuti z’abana bose (Biganjemo abakuriye abandi mu ma Paruwasi yose). Ni ukuvuga muri buri Paruwasi haje: Mu ikiciro cy’incuti z’abana ni 2 (abo bita ba Ancadreurs), Fratri, na Padiri Omoniye ushinzwe icyenurabushyo ry’abana muri buri Paruwasi. Abitabiriye bose hamwe basaga 120. Rikaba ryari rihagarariwe na Padiri GWIZA Joseph, ukuriye Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, akaba anakorera ubutumwa muri paruwasi KICUKIRO. Ryitabiriwe kandi na Theogene NKURUNZIZA, umunyamabanga muri iyi Komisiyo.
Intego y’iri hugurwa: Hifuzwa ko muri Arkidiyosezi yose ibikorwa byose bya Patronage byagira umurongo umwe uhuriweho kandi uboneye ugendanye no gufasha abana mu biruhuko mu bikorwa bya Patronage. Kuko wasangaga mu myaka yabanje buri Paruwasi cyangwa Santrali bakoraga ibi bikorwa mu buryo bwabo, ugasanga bidafite umurongo umwe.
Patronage ni ihuriro ry’abana bari mu biruhuko. Bigiramo uburere mbonezamana (Bibiliya n’ibindi), uburere mbonezabupfura, bigiramo gukuza impano zabo, ubumenyingiro (Savoire faire na Savoire vivre: Kumenya kubana, ikinyabupfura, umuco n’ibindi), bigiramo ubukorikori(Les Arts), imbyino gakondo, gushushanya, gutaka, batozwa gukora imbwirwaruhame (Discours), kumenya gukora no kwibwiriza, kumenya gufuma, biga gukina imikino inyuranye, biga ibikorwa byiza byaranze abatagatifu, cyangwa ibyaranze intwari zizwi kuri iyi si, babafataho urugero rwiza.
Patronage ni igikorwa ngarukamwaka, iba mu gihe cy’ibiruhuko bikuru by’abana, ni ukuvuga: Iyo abana batangiye ibiruhuko bayitangira nyuma y’ibyumweru bibiri batangiye ibiruhuko, bagasoza mbere ho icyumweru bibibi mbere yo gusubira ku ma shuri, ikamara hafi ukwezi n’igice.
Buri Santrali na buri Paruwasi baba bafite ahantu bahurira bamenyereje abana kuhahurira. Hashobora kuba ari ku Kiliziya ya Paruwasi, kuri Santrali cyangwa ku ma shuri, n’ahandi abana bashobora kwidagadurira.
Patronage iza yunganira ibikorwa byose byakozwe mu mwaka wose w’ubutumwa mu icyenurabushyo ry’abana birimo: Akagoroba k’abana, Misa z’abana, ingando za Bibiliya z’abana, Yubile y’abana nk’iyahimbajwe muri uyu mwaka 2025, Forums z’abana, abana basurana, ibikorwa by’urukundo by’abana, urugendo rw’igisibo n’urugendo rwa PASIKA, NOHERI y’abana, Urugendo Nyobokamana rw’abana i KIBEHO, n’ibindi. Ibikorwa byose babikora bafite ahantu bahurira hazwi bari kumwe n’incuti z’abana.
Bagaragaje ko Patronage ifunguye ku bana bose babyifuza n’abatari abakristu Gatolika, bafite imyaka guhera kuri 3 kugeza kuri 14. Bitabwaho hakurikijwe amatsinda yabo ajyanye n’imyaka y’amashuri biga.
Mu kubaha inyigisho zinyuranye zibahuriza hamwe, bibumbira mu byiciro bya Patronage 3: Icya mbere cyitwa Les petits, kirimo ibyiciro 2: Les plus petits (Utunyange), kirimo abiga mu mashuri y’incuke (Maternelles), hakaba na Les petits, kirimo abigaga P1 na P2. Hari ikitwa Les Moyens, kirimo abigaga P3 na P4. Hari ikiciro cya 3, cyitwa Les Grands, kirimo abigaga P 5 na P6.
Hari kandi n’ikitwa Les plus Grand, kijyamo abiga mu mashuri yisumbuye S1, S2 na S3. Aba iyo barenze iki kiciro binjira mu kindi cyagenewe abafasha abana Les Encadreurs), bityo bo babigisha banabafasha kuzavamo Aba- Animateurs na ba-Animatrice b’ubutaha) cyangwa ba Ancadreurs bafasha abana muri ibi bikorwa byabateguriwe.
Iyo Patronage isojwe haba umunsi mukuru wo gusoza (Umunsi Solennelle), ukaba ari n’umunsi mukuru utangirwamo ibihembo ku bana bitwaye neza muri patronage yose y’uwo mwaka.
Abitabiriye iri hugurwa bibukijwe kandi guhora barangwa n’indangagaciro ziboneye igihe bari kumwe n’abana muri ubu butumwa, ko bakwiye kubukora bafite umutima ukunda abana, bari shapu, kandi bashoboye. Kubera ko mu bana bakira haba harimo abana bafite imyifatire itandukanye, abana bashobotse n’abadashobotse, abana baturuka mu ngo zishoboboye n’izitishoboye, abaturutse mu ngo zirimo amakimbirane n’izibanye neza, abafite ababyeyi n’abatabafite, abarerwa n’umubyeyi: Papa cyangwa Mama. kugira ngo babashe kubafasha neza gukurana indangagaciro kandi babashe kubisanzuraho.
Bagaragaje zimwe muri izo ndagaciro zigomba kuranga ba Animateurs: Basabwa kuba bakunda abana, kwihangana no kwihanganirana, kuba ari abakritu, indacyemwa mu micyo no mu myifatire (udasinda, kuba batarangwaho kwiyangarika, kugira imyambarire iboneye imbere y’abana n’ibindi…), kuba batavangura abana, kuba bifitemo ubumuntu, kuba bitabira Misa ntagatifu, kugira gahunda, guhora bishimye, guhorana umurava na morale, kwita ku myambarire yabo, kuba birinda agasigane cyangwa se kumenya gukorera hamwe n’abandi, kwirinda kugira ibyo barira imbere y’abana kandi bo batabifite, kwirinda amagambo atanoze imbere y’abana, kugenzura amarangamutima yabo mabi imbere y’abana igihe hari ikintu kidasanzwe kibaye, n’ibindi.
Ababyeyi barasabwa korohereza abana bakabohereza muri patronage, aho kugira ngo bahugire mu bindi bishobora kubangiriza ubuzima bwabo bitandukanye, kuzerera no kujya mu rugomo n’ibindi, kugira ngo bamenye ubuzima social n’ibindi. Ikindi ni uko umubyeyi asabwa Contribution, kugira ngo abana babone amazi yo kunywa cyangwa n’ibindi by’ibanze bacyenera.
Abana bahura 2 mu mu cyumweru, ariko buri Paruwasi ihitamo iminsi ishaka. Insanganyamatsiko ihoraho igita iti “ABANA: AMIZERO YA KILIZIYA”.
Iri hugurwa ry’umunsi umwe, ryaranzwe kandi no kungurana igitekerezo ku byo bungukiye mu mahugurwa, bagejejweho incamacye y’ubutumwa bwa Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI: Ibikorwa byakozwe n’ibyo basigaje gukora muri uyu mwaka w’ubutumwa, bibutswa ubutumwa bw’incuti z’abana, umusanzu wabo n’umwanya bafite mu butumwa by’icyenurabushyo ry’abana muri Paruwasi, hanabamo umwanya wo gusangira ubunararibone bafite bw’ibyo babona kuri terrain.
Patronage y’abana yatangijwe na Padiri Don Bosco uzwi cyane nk’inshuti y’abana n’urubyiruko mu gihugu cy’UBUTALIYANI ku munsi mukuru wa Immaculée Conception tariki ya 08/12/1841. Ni umupadiri wo mu muryango w’Asaleziyani. Isakarakara binyuze mu bigo byabo biri hirya no hino. Yageze mu RWANDA ahagana mu mwaka 1980, itangirira ahitwa kwa Karilosi mu GATENGA mu kigo cy’Abasaleziyani cyaho.







