KILIZIYA GATOLIKA KU ISONGA MU GUHARANIRA IREME RY’UBUREZI MU RWANDA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/07/2025, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na président w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, yakiriwe na Nyakubahwa Joseph NSENGIMANA, Ministiri w’uburezi mu RWANDA, baganira ku mpinduka mu burezi ziherutse gutanazwa na MINEDUC, n’icyo zigamije: gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri, kunoza ireme ry’uburezi mu gutanga ubumenyi bufasha umwana urangije ikiciro runaka kubasha guhitamo neza bimworoheye icyo aziga mu kiciro gikurikira (A level), cyangwa se azi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda n’icyongereza (ku barangije amashuri abanza). 

Arkiyepiskopi yagarutse ku cyerekezo cya Kiliziya mu burezi mu gufasha kurera umuntu wuzuye, ufite ubumenyi kandi n’ubumuntu, mu ntego ya Kiliziya yo kurera umwana akaba “Umwana ushoboye kandi ushobotse”.

Yagarutse kandi ku murongo Papa François yahaye uburezi nyuma yo kuganira n’ibyiciro bitandukanye (Abanyapolitiki, Abanyamadini batandukanye, abavuga rikijyana mu bukungu no mu muco n’abandi…) hanyuma akagenera isi urwandiko yise: “Pacte Educatif Global”. 

Cardinal kandi yagarutse ku bushake Kiliziya ifite muri gahunda yo gukomeza gushinga amashuri ndetse na za Kaminuza zitanga abarezi nyabo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA na Ministiri  w’uburezi bombi bashimye ubufatanye buri hagati y’inzego zombi mu burezi, bishimira kandi ko ibiganiro nk’ibi bizahoraho kandi bikajya biba kenshi.