Kuri iki cyumweru tariki ya 13/07/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Pawulo Intumwa/GISHAKA, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye ibirori by’itangwa ry’isakramentu ry’Ubusaserdoti k’uwari Diyakoni Théoneste NGENDONZIZA, n’itangwa ry’Ubudiyakoni ku bari aba-Fratri Aimable AZABAHO, Florien USENGAYEZU, Honoré NIYONZIMA, Juvens NISHIMWE, Olivier MANIRAGUHA, Théoneste NSHIMIYIMANA na Thomas NYARWAYA.
Ibi birori by’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri muri Paruwasi ya GISHAKA, byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI. Byitabiriwe n’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BUTARE, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA. Byitabiriwe kandi n’abapadiri, abafurere, abiyeguriye Imana mu nzego zinturanye, inzego bwite za leta, Police, n’imbaga y’abakristu baje kubashyigikira.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yatanze yavuze ko Isakramentu ry’Ubusaserdoti uko rigizwe rigizwe n’izego zinyuranye Yezu Kristu we Musaserdoti mukuru ariho asangiza ubusaserdoti bwe abo yitoreye.
“Isakramentu ry’Ubusaserdoti uko rigizwe n’izego eshatu: Ubudiyakoni, Ubupadiri, n’Ubwepiskopi, Yezu Kristu we Musaserdoti umwe rukumbi n’Umusasaserdoti mukuru, niho asangiza abo yitoreye, akabasangiza ku busaserdoti bwe. Yezu Kristu ni we utora uwo ashaka n’igihe ashakiye, akamutuma aho ashaka, akurikije umugambi we yamuremeye, akamuhamagarira gusohoza ubutumwa yamugeneye. Bavandimwe rero, mu ryango w’abemera ba Paruwasi GISHAKA, twaje kwifatanya namwe mu kwakira iyi ngabire y’Ubusaserdoti no gushimira Imana yo ikomeza kudutoramo Abasaserdoti”.
Yongeyeho ko Ubusaserdoti ari Ingabire y’agaciro gakomeye, ku buryo burenze umuntu, n’ubutumwa burenze ubushobozi bw’umuntu, ko nta muntu n’umwe wahawe iyi ngabire ukwiye kwibwira ko abikwiye, kuko ari Imana igirira ubuntu abo yayihaye, igaha umuntu iyo ngabire n’icyo cyubahiro. Bityo uwayihawe akwiye guhora yibuka ko yahawe ku buntu, ntibimubere impamvu yo kwikuza, ahubwo akicisha bugufi, akaba umugaragu w’abandi. Kuko ingabire y’Ubusaserdoti ayihererwa abandi, akabagezaho umukiro w’Imana.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yavuze kandi ko ubasanzwe buri mwaka, muri aya mezi biba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibirori by’itangwa ry’Ubusaserdoti, bashimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti.
Yavuze ko byumwihariko uyu mwaka ho biri akarusho n’ibyishimo, no gushimira Imana by’akarusho, kuko Kiliziya Gatolika iri mu mwaka wa Yubile, ni ukuvuga Yubile y’impurirane: Iy’imyaka 2025 umukiza avukiye abantu aje kubacungura, akaba ari nawe bacyesha kuba agira abo yitorera akabasangiza Ubusaserdoti bwe rukumbi. Hakaba kandi na Yubile y’imyaka 125 ishize iyi nkuru nziza y’umukiro igeze mu RWANDA, ndetse n’Abanyarwanda bagashobora guhamagarirwa Ubusaserdoti no kubuhabwa. Bityo ko muri iyi myaka 125 bashimira Imana iyi ngabire y’Ubusaserdoti yagiye iha abantu mu mateka ya Kiliziya mu RWANDA.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko uyu musaserdoti n’aba Badiyakoni bahawe iri Sakramentu ry’Ubusaserdoti bazahora ari urwibutso rw’uyu mwaka wa Yubile y’impurirane.
”Uyu Musaserdoti n’aba Badiyakoni ni abasaserdoti ba Yubile, bazajya bahora batubera urwibutso ry’uyu mwaka wa Yubile. Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma tugashimira Imana ingabire yaduhaye muri iyi myaka yose. Byumwihariko rero uyu munsi turashimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti, kandi dusaba ko ikomeza kuduha abasaserdoti, kuko imyaka ireze ariko abasaruzi ni bacye”.
Yavuze kandi ko iki ari igihe cyiza cyo gushimira Imana ubuntu yagiriye u RWANDA, kuko Kiliziya igitangira kugera mu RWANDA, kuva Abamisiyoneri ba mbere bagera mu RWANDA kuva mu mwaka 1900, nyuma y’igihe gito yahise itangira kunguka Abasaserdoti kavukire. Ni ukuvuga nyuma y’imyaka 17 gusa Ivangili igeze mu RWANDA bahise babona abasaserdoti ba mbere 2, imfura z’ i RWANDA: Padiri Barthazar GAFUKU na Padiri Donat REBERAHO.
Ib,i bikaba ari ibintu bidasanzwe mu mateka y’iyogezabutumwa, kubona umupadiri nyuma y’imyaka 17 gusa ko bidasanzwe. Cardinal KAMBANDA yavuze ko ibi bigaragaza ubuntu bukomeye Imana yagiriye u RWANDA. Bikaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka wa Yubile mu byo bashimira Imana bikomeye byumwihariko harimo n’ingabire y’Ubusaserdoti, ku buryo bw’umwihariko hano muri Paruwasi ya GISHAKA bakaba bari kwizihiza ibirori by’ingabire y’Ubusaserdoti, mu birori byahuje imbaga yaturutse hirya no hino.
Mu butumwa bwe, Umusaserdoti asabwa kwihanganira abahuzagurika batarasobanukirwa. Atorwa mu bantu, asabwa kumeya intege nke z’abantu, akamenya guhuzagurika kwabo, bikamusaba kwihangana, kubigisha no kubasobanurira, akabafasha akabayobora ku Mana, yihanganira ko batarasobanukirwa, byose akabikorana urukundo n’impuhwe.
Uwari Diyakoni Théoneste NGENDONZIZA, wahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti, akomoka muri Paruwasi GISHAKA.
Abari aba-Fratri 7 bahawe Ubudiyakoni: Aimable AZABAHO (akomoka muri Paruwasi ya GISHAKA, Florien USENGAYEZU (Akomoka muri Paruwasi ya RULINDO), Honoré NIYONZIMA (Akomoka muri Paruwasi ya Sainte Famille), Juvens NISHIMWE (Akomoka muri Paruwasi ya MUNANIRA), Olivier MANIRAGUHA (Akomoka mu muryango wa Néocatéchuménat), Théoneste NSHIMIYIMANA (Akomoka muri Paruwasi ya NKANGA), na Thomas NYARWAYA (Ukomoka mu muryango wa Néocatéchuménat).
Paruwasi ya GISHAKA yatangiwemo iri Sakramentu ry’Ubusaserdoti yashinzwe mu mwaka 1976 na Nyiricyubahiro Musenyeri André Peraudin, ishingwa ku mugaragaro mu mwaka 1992 na Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA. Iragizwa Mutagatifu Pawulo Intumwa. Iherereye mu karere ka GASABO, umurenge wa BUMBOGO, akagari ka NYAGASOZI, umudugudu wa GISHAKA.
Igizwe n’amasantrale 8, yahujwe aturutse kuri Paruwasi 4: Iya Sainte Famille, KABUYE, RUTONGO, na NDERA.
Kugeza ubu imaze kubyara abapadiri bwite 8: Padiri André KIBANGUKA (BUMBOGO 1974), Padiri Jean Chrysostome UWIMANA (GISHAKA 1992), Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA (SHANGO 2003), Padiri Mathias NSENGIYUMVA (KAYANGA 2003), Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI (NDUBA 2006), Padiri Jean Bosco BIZUMUREMYI (SHANGO 2017), Padiri Theogene NZABAMWITA (Rogationiste 2017), hakaza na Padiri mushya wabuhawe uyu munsi, Padiri Théoneste NDENDONZIZA (13/07/2025).
Hari kandi n’abandi bakiri mu rugendo rwo kwiyegurira Imana: Diyakoni Jean Bosco NSHIMIYIMANA (Rogationiste), na Fratri Aimable AZABAHO (RUTUNGA). Hari kandi n’abandi biyeguriye Imana banyuranye, bari mu miryango inyuranye y’Ababikira hirya no hino.












