Muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Utabara Abakristu/SHYORONGI, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 06/07/2025, hizihirijwe ibirori by’umunsi mukuru w’Abalayiki, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “NIMUGIRE UBUTWARI MURI NYAGASANI WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”. (Ef 6, 10)
Umunsi mukuru w’Abalayiki wizihijwe hirya no hino mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya KIGALI, ariko by’umwihariko uyu munsi, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba yifatanyije n’aba bakristu ba Paruwasi SHYORONGI, akabaturira igitambo cy’Ukarisitiya mu byishimo byo kuwizihiza neza, anaha isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere abana 2 babiteguriwe.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yahatangiye yavuze ko bahisemo kwizihiza uyu munsi mukuru w’Abalayiki, bawuhuza n’abahowe Imana b’i BUGANDE, kugira ngo babashe kwizihiza neza uyu munsi ukomeye w’abatagatifu Karoli LWANGA na bagenzi be bahowe Imana muri iki gihugu cy’UBUGANDE, kuko nabo bari Abalayiki.
“Kuri uyu munsi nk’uko twagiye tubigarukaho ni umunsi twahisemo ku cyumweru, kugira ngo dushobore kwizihiza uyu munsi ukomeye w’abatagatifu Karoli LWANGA na bagenzi be bahowe Imana, abatagatifu ba mbere muri aka karere kacu, abatagatifu ducyesha, navuga dusangiye, cyangwa se ubuhamya bwabo bwatugejejeho Ivangili n’ukwemera, bari Abalayiki”.
Yongeyeho ko, uko aba batagatifu ari 22 bari Abalayiki, bose bari bataragera ku rwego rwo kuba Abasaserdoti. Bamwe bari bakibatizwa, bamaze iminsi mikeya babatijwe. Harimo n’abari bakiri abigishwa. Aba bari batarabatizwa bari bafite amazina asanzwe atari ayazwi y’Abatagatifu, barimo: KIZITO, JAVILA, MUGAGA, MUKASA KILIWOWAMVU, MBAGA, aba bakaba bari bakiri abigishwa, batarabatizwa.
Gusa ariko bakaba barabatijwe na Karoli LWANGA mbere yo gupfa, nk’uko umukristu wese wifuza kubatizwa ashobora kubatizwa n’undi wahawe iri sakramentu mbere yo gupfa igihe nta Musaserdoti uri hafi. Yavuze ko uretse ibi habaho na Batisimu y’amaraso, ni ukuvuga batisimu y’umuntu wese wemera guhara amagara ye.
Yavuze kandi ko ibi byose bigaragaza uruhare rukomeye rw’Abalayiki, haba: Mu butumwa, haba no mu batagatifu. Bityo ko ubu buhamya bw’aba batagatifu ari nabwo bufitanye isano cyangwa se bwabyaye n’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.
Yagarutse kandi kuri Musenyeri Hiliti wageze mu gihugu cy’u BUGANDE nyuma gato y’Aba bamaritiri, bamaze guhorwa ukwemera kwabo. Yavuze ko akihagera akumva ubu buhamya bwabo, uko byagenze, ko yavuze ati “Aba bantu ni abatagatifu”. Ibi bikaba byaranamuhaye ukwizera urubyiruko: Abasore n’inkumi.
Cardinali KAMBANDA, yavuze kandi ko usanzwe mu bindi bice bya Afurika ndetse n’ahandi Ivangili yari ikigera mu myaka ya mbere, mu gukangurira abakristu kwitabira umuhamagaro wo kwiyegurira Imana hagiye habaho kwitonda no gushishoza, bibaza bati “Ese aba bantu bakimenya Kristu, aba bantu bakibatizwa bashobora kwiyegurira Imana? Bashobora kuvamo Abapadiri n’Abiyegurirye Imana? Reka tugenze gahoro”.
Ariko Musenyeri Hiliti na bagenzi bamaze kubona ubu buhamya bw’aba bahowe Imana yahise abona ko nta gushidikanya bishoboka, ahereye ku rugero rw’aba bantu bemeye no kuba bahara amagara yabo bagiriye Kristu. Abona ko nta gushidikanya, nta buhamya burenze ubwo ng’ubwo, ko nabo bashobora kwiyegurira Imana no kuba Abasaserdoti. Ibi kandi bikanajyana n’uko ubusanzwe ubusaserdoti no kwiyegurira Imana nabyo ari ubumalitiri bwa buri munsi. Kuko umuntu wese wemera guhara byose kugira ngo abereho Kristu, abe ari we akorera, nawe aba ari we.
Ubu buhamya bw’aba bahowe Imana b’i BUGANDE, bwatumye Musenyeri Hiliti adashidikanya ageze no mu RWANDA, bituma abasore n’abakobwa ba mbere babatijwe arebamo abifuza kwiha Imana abohereza muri TANZANIYA gutegurwa. Bityo u RWANDA ruba rubonye Abasaserdoti ba mbere nyuma y’imyaka 17 gusa Ivangili igeze mu RWANDA kuva mu mwaka 1900. Haboneka kandi n’umubikira wa mbere nyuma y’imyaka 19. Ibi ngo bikaba nta handi byari byaba. Ubu buhamya bukomeye bw’Abalayiki bukaba bunafitanye isano n’Umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, kuko bunabyara umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.
Aba bahowe Imana usibye kuba bari Abalayiki, benshi bari urubyiruko. Abandi barokotse nabo ntibacitse intege, nabo bakomeje kwamamaza Ivangili.
Kiliziya yo mu RWANDA yahisemo kwizihiza uyu munsi w’Abalayiki kuri uyu munsi iwuhuza n’uyu munsi w’abatagatifu bahowe Imana b’i BUGANDE barimo Karoli LWANGA na bagenzi be kuko bifite impamvu. Kuko bifite aho bihurirye.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko uretse ibi, no mu bakristu muri rusange ubutumwa bw’Abalayiki bugicyenewe cyane no muri ibi bihe. Bityo ko ubutumwa bwabo bakora bucyenewe cyane buhereye no mu ngo.
“Bityo no mu bakristu muri rusange ubutumwa bw’Abalayiki buracyenewe cyane. Ijya kurisha ihera mu rugo. Ubutumwa buhera mu rugo. Mu rugo niho hambere umwana amenyera Imana, amenyera isengesho rya mbere, atorezwa gukunda Imana, kuyiragiza, kuyubaha, kuyiringira, no kuyiyambaza. Kandi rero Abalayiki nibo bene ingo. Ni ukuvuga ngo rero bwa butumwa guhera mu rugo, dukeneye amaboko y’Abalayiki cyane”.
Yagaragaje ko kuko hari ingo zihamye za gikristu, zikomeye, bizafasha kubaka Kiliziya ihamye, bizafasha kubaka ubutumwa buhamye. Kuko ingo zihamye ari zo zibyara imiryangoremezo ikomeye. Ibi kandi bikaba bireba n’imiryango ya Action Gatolika, kuko nayo ibamo n’Abalayiki.
Uyu munsi mukuru w’Abalayiki wizihijwe uyu mwaka 2025 mu gihe Kiliziya y’isi yose muri rusange ndetse n’iy’u RWANDA byumwihariko iri mu byishimo byo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, n’iy’imyaka 125 ishize Ivangili ya Yezu Kristu igeze mu RWANDA.
Uru rugendo rwa Yubile rukaba rwaratangiye mu gihe Kiliziya y’isi yose yari ikiri muri sinode yatanze umurongo wo kugendera hamwe no gukora batabusanya, buri wese mu muhamagaro we. Yubile ikaba biba ari igihe cy’ibyishimo n’amizero, igihe cyo kuzirikana urukundo ruhebuje rw’Imana.
Umunsi mukuru w’Abalayiki ni ngarukamwaka. Ukaba wizihizwa ku cyumweru kitariho umunsi mukuru wa Kiliziya, ni ukuvuga nyuma ya Penekosti, ariko nyuma y’iminsi mikuru ya Nyagasani Yezu ikurikira Penekosti: Nk’isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, Ubutatu Butagatifu, Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikira Mariya, umunsi mukuru wa Mutagatifu Petero na Pawulo Intumwa n’indi. Bityo icyumweru cya mbere gihita gikurikira iyi munsi mikuru, kitariho umunsi mukuru n’umwe kikaba ari cyo cyahariwe kwizihizwaho uyu munsi mukuru w’Abalayiki.
Kwizihiza uyu munsi byabimburiwe na Noveni yasojwe tariki ya 05/07/2025, yaberaga hirya no hino mu miryangoremezo, mu rwego rwo kurushaho kwitegura guhimbaza neza uyu munsi.
Umunsi mukuru w’Abalayiki ukomoka kuri Vatican II. Mu RWANDA, washyizweho n’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, babihuza no kurushaho guhimbaza neza umunsi mukuru w’abahowe Imana b’i BUGANDE, kugira ngo na Kiliziya Gatolika yo mu RWANDA, ibashe no guhimbaza neza uyu munsi w’abahowe Imana.
Paruwasi ya SHYORONGI yahimbarijwemo uyu munsi yashinzwe mu mwaka 1967. Ifite Santrali 6: NYABUKO, NKANGA, RWAHI, MBOZA, KANYINYA, na Santrali ya Nyarurembo ya SHYORONGI. Ikaba ifite abakristu basaga 20 000.
Ibi birori by’umunsi mukuru w’Abalayiki byanitabiriwe na Padiri Erneste BIGIRIMANA, umunyamabanga wa Arkiyepiskopi, Padiri Ezekiel RUKIMBIRA, Padiri mukuru Saint wa Paruwasi ya Famille, akaba ari nawe ukuriye Komisiyo y’Abalayiki muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Padiri Jean Pierre RUSHIGAJIKI, Padiri mukuru wa SHYORONGI, Padiri Emmanuel BYIKWASO, Padiri wungurije muri iyi Paruwasi, na Padiri Emmanuel SAKINDI.
Ni umunsi witabiriwe kandi n’abihayimana banyuranye, abashinzwe ubutumwa bw’Abalayiki muri buri Santrali, mu nzego zinyuranye muri Kiliziya, n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi SHYORONGI.
Amisiyoneri ba mbere bageze mu gihugu cy’u BUGANDE mu mwaka 1879. Mu mwaka 1886 nibwo aba bahowe Imana b’i BUGANDE bishwe bahowe Imana. Ubusanzwe umunsi wo kubibuka no kubizihiza wizihizwa tariki 03/06 buri mwaka. Abahowe Imana 22 barimo Karoli LWANGA, Andreya KAGWA na bagenzi babo, bose bakaba bari abalayiki. Abalayiki ni Abakristu bose babatijwe (Ni ukuvuga abahawe isakramentu rya Batisimu bose.








