ISHURI RY’URUBYIRUKO RYA BIBILIYA RYASHOJE IKICIRO CYARYO CYA GATATU

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosco/KICUKIRO, kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/07/2025, hizihirijwe ibirori byo gusoza ikiciro cya 3 cy’ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya rya SAINT LUCAS YOUTH BIBLE SCHOOL, no gutangiza ikiciro cya 4 cy’iryo shuri. Byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.

Ibi birori kandi byitabitiwe na Padiri Alexis NDAGIJIMANA, ushinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE, ushinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Padiri Joseph GWIZA, umuyobozi w’iri shuri rya SAINT LUCAS YOUTH BIBLE SCHOOL, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KICUKIRO, Padiri Ignace HIRWA BAGENZI abapadiri banyuranye bashinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko mu ma Zone Pastorale, abandi biyeguriye Imana banyuranye, abashinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko mu byiciro binyuranye, n’abandi bakristu batandukanye.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho yavuze ko Bibiliya ari igitabo gikomeye kandi cyiza cyane, kuko gikubiyemo ubuhanga bwinshi, n’indangagaciro nyinshi.

“Ubu ng’ubu ni umusogongero, ni ugusogongera. Bibiliya ni igitabo kimaze imyaka irenga ibihumbi bitatu (3000), gikubiyemo ubuhanga bwinshi, ni igitabo cyangwa inyandiko irimo ubuhanga n’indangagaciro, amahanga yose, amoko yose, imico yose, indimi zose, iyo zisemuye zibonamo”.

Yakomeje avuga ko harimo ubuhanga n’indangagaciro binyuranye, kuko: Umunyarwanda yibonamo, umuhinde yibonamo, umushinwa arasoma akavuga ati “Hano hantu harimo ubuhanga bungeze ku nyota y’umutima”. Kuko umwanditsi wayo, Auteur wayo ari Imana. Ku buryo irimo ubutumwa bugera ku nyota y’umuntu.

Yavuze kandi ko Bibiliya ari cyo gitabo kw’isi kimaze gusomwa n’abantu benshi kw’isi, no mu mateka kikaba ari cyo gitabo kimaze kwandikwaho n’abanditsi benshi, kwigishwa n’abantu benshi, kwigwa n’abantu benshi. Kikaba kandi ari na cyo gitabo cya mbere kw’isi mu mateka abantu bafite. Ibi bikagaragaza agaciro k’iri Jambo ry’Imana.

Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko ibi byose bigaragaza ko Bibiliya ari impano ikomeye abantu bafite ndetse n’isi yose. Bibiliya ifite n’undi mwihariko ko ari cyo gitabo cyasomwe n’abantu benshi, gisomwa n’abantu benshi, cyanditse mu ndimi nyinshi, kigishwa n’abantu benshi, kigwa n’abantu benshi, cyandikwaho iyi myaka yose.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko Bibiliya ari igitabo kidasaza. Abasaba gukomeza kugira inyota yo kuyisoma, cyane ko banahawe urufunguzo n’urumuri rwo kuyisoma.

“Ni igitabo kidasaza, igitabo k’ibihe byose. Ni umugisha rero ukomeye nkamwe bato, babahanga murangije amashuri: Bamwe Secondaire, abandi Universite, mu bumenyi mufite mukagira n’ubumenyi bwa Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Nkabashimira rero, uku ni ugusogongera, kandi ukwiga nyakuri ni uko bigutera inyota ugakomeza kuyisoma. Noneho ubu ng’ubu uba uhawe urufunguzo n’urumuri, kuba washobora kuyisoma yose. Ijambo ry’Imana ni ubukungu bukomeye twishimira kubasangiza, iyo nyota muyikomeze”.

Yabashimiye uru rugendo bakoze bakurikirana amasomo, abasaba gukomeza kuyisoma ndetse ubu bumenyi bahawe bakabugeza no ku bandi, bigisha abandi. Kuko ari inkuru nziza, kandi inkuru nziza umuntu akaba atayicarana. Kuko kumenya Imana, kumenya urukundo rwayo, kumenya Ijambo ryayo ari inkuru nziza umuntu asangiza n’abandi, kugira ngo nabo bashobore kugera kuri iyo nkuru nziza.

Kugeza ubu, bamwe mu basoje mu byiciro babanje: Ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’iri shuri ry’urubyiruko rya Bibiliya bari gukora ubutumwa hirya no hino mu maparuwasi yabo, aho bamwe ari; Abasomyi b’Ijambo ry’Imana, abayobozi b’imihimbazo y’Ijambo ry’Imana, ni Abakateshiste, incuti z’abana, abayobozi b’imiryangoremezo, abayobozi b’imiryango ya Action Catholique, abayobozi b’amatsinda y’abasenga, abayobozi ba Clubs za Bibiliya mu ma Paruwasi, abayobozi ba mpuzamiryangoremezo no muri za Komite z’imiryangoremezo mu ma paruwasi, abakangurambaga b’imiryangoremezo, abakora muri za Sakristiya mu ma paruwasi anyuranye, muri za bureau za paruwasi, abakorerabushake muri za paruwasi, n’ahandi mu ma paruwasi yabo. Bakaba bitezweho gufasha henshi cyane cyane muri gahunda za Kiliziya y’ubu, ndetse n’iy’ejo hazaza.

Abapadiri bashinzwe abajene mu ma paruwasi basabwe ko bashyigikira aba bajene baba baje kwiga muri iri shuri, ntibibe kubohereza gusa, ahubwo n’igihe basoje bage bamenya ko basoje babahe ubutumwa, kuko ubumwa ari bwinshi, kandi ko bashoboye. Ikindi ni uko hari abaturuka kure, igihe bazi ko hari uwo bohereje ko bagomba kumukurikirana bakamenya ubuzima bwe bwa buri munsi, bakamenya niba yitabira amasomo neza. Igihe yabuze ticket nko ku baturuka kure bakamuguriza cyangwa bakamutwerera, kugira ngo adacikiza amasomo.

Ishuri rya SAINT LUCAS YOUTH BIBLE SCHOOL risojemo abiganjemo urubyiruko, boherezwa binyuze mu ma paruwasi yabo. Muri iki kiciro cya gatatu gisoje, abanyeshuri batangiye ari 164, hasoza 120. Muri bo 100 bakaba ari bo bakoze Mémoire zabo. Gusa nanone muri bo 70 gusa bakaba aribo batanze Mémoire zabo, ari nabo bahawe Certificates. Muri aba, harimo abakobwa 39 n’abahungu 31.

Zimwe mu mpamvu zagiye zigaragara ko zituma bamwe mu banyeshuri batangiye muri iri shuri badasoza amasomo yabo ni uko urubyiruko rugira byinshi, aho bamwe: Baba baraje kwiga muri za kaminuza hano i KIGALI, abandi baba ari abakozi mu bigo binyuranye, abandi akazi kabo kakarangira, abandi bakimuka, bagashyingirwa bagatura kure yaryo, abandi baraje gusura imiryango yabo cyangwa bafite izindi nshingano z’igihe gitoya, noneho rimwe na rimwe hagati mu mwaka ugasanga basubiye mu biryango yabo, cyangwa nk’abanyeshuri bakimuka bajya muri stage, mu kazi n’ahandi hanyuranye, bigatuma bacikiza aya masomo yabo muri iri shuri rya Bibiliya.  

Tariki ya 01/07/2024, nibwo hatangijwe iki kiciro cya gatatu gisojwe. Biga amasomo yabo mu gihe cy’umwaka umwe. Biga Bibiliya yose, biga buri wa gatandatu wa gatatu w’ukwezi guhera saa 08h00’ za mu gitondo kugeza saa 12h30’, kandi kwiga bikaba ari ubuntu.

Amasomo bahabwa ari ku rwego rwa kaminuza.  Amasomo biga: Kumenya Bibiliya icyo ari cyo, kumenya amateka ya ISIRAHELI, bakiga ibitabo by’isezerano rya cyera byose n’ibitabo bigize isezerano rishya, gusenga bifashishije ijambo ry’Imana. Abapadiri n’ababikira ni bamwe mu batanga umusanzu wabo mugutanga ubu bumenyi bunyuranye. Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, ni we ugira uruhare mu gutangiza ikiciro gishya no kugisoza.

Kuri uyu munsi kandi, Cardinal KAMBANDA yashimiye cyane abitabiriye kwiga muri iri shuri ndetse n’abagize uruhare mukubaha inyigisho zinyuranye, barimo: Abapadiri, abihaye Imana banyuranye n’abandi, kuko ari bo mpamvu yo kuba baje kwizihiza ibi birori, ndetse banashimira Imana.

Abajene bahasoreje nabo bishimye ndetse bakirana ibyishimo byinshi uko Kiliziya Gatolika nk’umubyeyi wabo yabazirikanye ikabafasha muri byose, cyane cyane ikanabashyigikira kugira ngo bunguke ubumenyi mu bitunga Roho, bigishwa Ijambo ry’Imana binyuze mu kubigisha Bibiliya muri iri ishuri.

Iri shuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya rya SAINT LUCAS YOUTH BIBLE SCHOOL, rifite ikicaro kuri Paruwasi ya KICUKIRO. Ni ishuri rishamikiye kuri Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Abanyeshuri 70 bahasoreje mu kiciro cya 3 banahawe Certificats na Bibiliya ndetse hanatangizwa ikiciro cya 4 ku bashya biyandikishije bagera kuri 188. Hanabayeho n’umumwanya wo guha impano ku banyeshuri babiri: umuhungu n’umukobwa bahize abandi.

‎Paruwasi zatanze abajene n’abasoje ni: Paruwasi ya MUHONDO hasoje 1, NDERA 1, NYAMIRAMBO 1, GIHOGWE 2, KICUKIRO muri IPRC 2, KACYIRU 2, GAHANGA 3, RWANKUBA 3, MASAKA 5, REMERA 5, GIKONDO 6, Saint MICHEL 8, Sainte FAMILLE 12, KICUKIRO 19.