Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Visenti Palloti/GIKONDO, hizihirijwe ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 kuri Padiri Jules Eusèbe MUTABARUKA, na Padiri Juvenal Faustin NDAGIJIMANA, ishize bakoze amasezerano mu muryango w’Abapalotini ndetse na Padiri Chrysant RWASA na Padiri Gérald KAMEGERI, bamaze bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti.
Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ni watuye igitambo cy’Ukarisitiya, mu rwego rwo gushimira Imana iyi ngabire yabahaye ndetse ikayiha na Kiliziya, cyabimburiye ibi birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 kuri aba ba padiri 4, cyabereyemo n’umuhango wo gusubira mu masezerano yabo bagiranye na Nyagasani yo kumubera indahemuka barimo: Padiri Padiri Jules Eusèbe MUTABARUKA na Padiri Juvenal Faustin NDAGIJIMANA. Ni ibirori byahuriranye kandi no kwizihiza umunsi w’abatagatifu Petero na Pawulo.
Ibi birori, byitabiriwe kandi na Padiri Eugene NIYONZIMA, ukuriye umuryango w’Abapalotini mu karere karagijwe Umuryango Mutagatifu (u RWANDA, Repubulika Iharanira Demokarasi ya CONGO, n’UBUBIRIGI), Abandi Basaserdoti benshi batandukanye, Abiyeguriye Imana banyuranye, ababyeyi b’aba Bapadiri bizihije Yubile, abavandimwe, inshuyi, n’Imbaga y’abakristu bose baje kubashyigikira no kwifatanya nabo mu byishimo byo kwizihiza neza ibi birori, bishimira iyi ngabire Imana yabahaye yo kuyiyegurira.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe yavuze ko umuhamagaro aba ari ukuzuza icyo Imana iba yararemeye umuntu, kuko buri muntu mbere y’uko abaho Imana iba imufitiye umugambi, ndetse n’umushinga w’ubutumwa azasohoza.
“Basaserdordoti, cyane cyane mwizihiza Yubile y’Ubusaserdoti, y’amasezerano yo kwiyegurira Imana, biyeguriye Imana, bakristu bavandimwe umuhamagaro aba ari ukuzuza icyo Imana iba yaremeye umuntu, nta muntu uvuka gutyo gusa (Par hazard), Imana irema umuntu yaramutekereje, imufitiye umugambi, imufitiye umushinga, hari uruhare yamugeneye imurema, kuzagira amateka y’umugambi wayo wo gukiza abantu. Igihe kikagera ikamuhamagarira ubutumwa”.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yakomeje avuga ko ibi birori bya Yubile y’aba basaserdoti biri mahire ko byahuriranye n’ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya y’isi yose, wo kwizihiza umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo intumwa, inkingi zikomeye za Kiliziya. Uyu munsi wizihizwaho abatagatifu Petero na Pawulo intumwa nkuru muri Kiliziya, kuko babaye intangarugero mu muhamagaro w’Imana. Petero yashimangiye ukwemera, naho Pawulo akwamamaza mu mahanga yose.
Cardinal KAMBANDA, yagaragaje ko n’ubwo nk’abantu mu mateka yabo bagiye banyura muri byinshi ndetse n’intege nke za muntu zitabuze, ariko icyo Imana isaba muntu kiba ari ukuyemerera, kuyorohera ikamuyobora, kuko ibindi ibyitunganyiriza, ikabimufashamo, kuko ari yo ishoboza umuntu ku butumwa imuha, buba burenze ubushobozi bwe.
Yavuze ko mu mateka y’umuhamagaro aba batagatifu bagiye baterwa ubwoba n’ubutumwa Imana yabashinze, barimo n’umuhanuzi yeremiya we wavuze ati “Nyagasani ubwo butumwa sinabushobora, ndacyari na muto sinzi no kuvuga”, ariko Nyasani ati “Humura ndi kumwe nawe”. Ibi bakajyana n’imvugo ivuga ko Imana yandika imirongo igororotse ku mirongo y’abantu igoramye. Kuko Imana ari yo ishyira mu bikorwa ihamagara, kandi igashoboza n’uwo ihamagaye.
Yavuze kandi ko Mutagatifu petero wizihijwe uyu munsi yagiraga ishyaka, ndetse akabwira Nyagasani ati “Nyagasani n’ubwo abandi bose bahunga njye sinshobora kugutererana, nzakugwa inyuma”. Koko kandi yaragerageje ariko igihe bafashe Yezu yagerageje gukurikira yihishahisha, bamucyetse bakamubaza niba atari umuyoboke wa Yezu yaramwihakanye inshuro eshatu, agira ubwoba. Biramubabaza, ararira, aricuza ariko Yezu aramubababarira. Aha nibwo yarushijeho kugira urukundo rukomeye, azirikana urukundo n’impuhwe za Nyagasani.
Pawulo nawe, Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko we yari umufarizayi ukomeye ku mahame, akagira ishyaka rimuharanya, atoteza Kristu, kuko yumvaga ko yigisha ubuyobe, afungisha abakristu, abandi arabicisha muri YUDEYA arabamara, asaba n’uruhushya rwo kujya muri SILIYA, igihe ataragera i DAMASI akiri mu nzira Yezu wazutse aramwihishurira. Pawulo amenye ukuri k’urukundo rw’Imana Yezu Kristu yahishuriye muntu yemera gupfira muntu ngo amucungure, ari mu mwijima n’ubuhumyi bukomeye, agenda buhumyi, akora buhumyi, ariko abonye urumuri rwa Kristu wazutse yahindutse wese, abona ko Yezu ari we kuri k’urukundo rw’Imana, abona ko abo yagiraga ngo ni abanzi be rwanya, ahubwo ari abavandimwe b’ukuri. Atangira kuba umuhamya ukomeye w’urukundo n’Impuhwe z’Imana.
Nyuma yo guhinduka kwe, Mugatifu Pawulo, yatotejwe n’abayahudi bari bahuje ukwemera mbere, bamubonamo umugambanyi, atotezwa n’abaroma nabo babaga barengera ubutegetsi bwabo. Nibwo rero mu bihe byo gusoza ubuzima bwe, mu byanditswe bitagatifu bwagarutsweho uyu munsi agira ati “Urugamaba rwiza nararurwanye, intera nagombaga kwiruka ndayirangiza, ukwemera nagukomeyeho, none dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje”.
Izi ntumwa, mu kwitabira umuhamagaro w’Imana n’ubutumwa zagiye zorohera Nyagasani akaziyobora.
Nyricubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi ko Ijambao ry’Imana rihishurira muntu umuhamagaro no kwitabira rikerekana ko Nyagasani ari we uhamagara, ko Nyagasani ahamagara uwo ashatse, agahamagara igihe ashakiye, akamuhamagara kugira ngo amutumye aho ashaka no gukora icyo ashaka.
Uhamagawe newe iyo amenye ko Imana yamuremye kugira ngo agire uruhare mu mateka y’umugambi wayo wo gukiza abantu, kubera urukundo ruhebuje ibakunda n’Impuhwe zayo, biba nk’uko baha umuntu umuti ngo uwugeze ku muntu urwaye, ubuzima bwe buri mu kaga. Bityo bigatuma ntawazuyaza cyangwa ngo atinde mu mayira, ahubwo akihutira kujya twitabira uwo muhamagaro, ubwo butumwa.
Cardinali KAMBANDA, yakomeje asobanura ko iyo umuntu agikomeye ku mutungo no gushakisha imibereho nta mwanya aba afite wo kwitabira umuhamagaro. Ko umuntu ukomeye ku muryango we n’inshingano z’umuryango we bimugora kugira ngo abe yakwitabira umuhamagaro wa Kristu. Ko kandi iyo umuntu agikomeye kuri gahunda ze, na gahunda z’abe bimugora kugira ngo abe yakwitabira uwo muhamagaro umusaba kwitanga wese. Kuko Yezu ahamagarira abantu kuba abahamya b’urukundo rwe, kuwitabira umuhamagaro umuntu akitanga atizigama, kuko ngo ubwabyo ari bwo buhamya bwa mbere bwo guhamya ko ntakiruta Imana.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yasobanuye kandi ko kuba hashize imyaka 25 aba bapadiri basezeranye mu buzima bwo kwiyegurira Imana, abandi bahawe n’ubupadiri, ko ari ibihamya by’uko nta kiruta urukundo rw’Imana. Bityo ko nabo baje kwifatanya nabo gushimira Imana yabahamagaye, no guhamya nka Pawulo mutagatifu ko ntagishobora kubatandukanya n’urukundo rwa Kristu.
“Iyo umuntu yasize byose ari Nyagasani abereyeho akorera, Impano ze zose n’imbaraga ze zose ni ubuhamya ko nta kuruta Imana, nta kiruta urukundo rw’Imana. Hashize imyaka 25 bari muri ubu butumwa bw’Imana, none twaje kwifatanya nabo gushimira Imana yabahamagaye, no guhamya nka Pawulo mutagatifu ko ntagishobora kudutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Kandi koko bose bagiye bahura na byinshi bica intege ariko umutima ukagaruka ku neza y’urukundo rw’Imana n’Impuhwe zayo, bakavuga bati nta cyadutandukanaya n’urukundo rwa Kristu. Twahisemo neza, Nyagasani turi kumwe nk’uko ya ndirimbo ibivuga. Twaje rero kugira ngo twifatanye nabo gushimira Imana, kandi tubasabira, kugira ngo Nyagasani abakomeze mu Rukundo rwe mu rugero rw’aba batagatifu Petero na Pawulo intumwa, inkingi za Kiliziya”.
Izi Yubile z’imyaka 25 z’aba bapadiri 4 bo mu muryango w’Abapalotini kandi, zizihijwe mu byishimo biriranye no kwizihiza Yubile y’impurirane Kiliziya yatangiye urugendo rwayo mu kuyizihiza mu byiciro binyuranye: Iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu ku isi aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 ishize iyi nkuru nziza igeze mu RWANDA. Aho ibirori bizayisoza ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu biteganyijwe tariki ya 06/12/2025.
Aba bapadiri bizihije Yubile y’imyaka 25: Padiri Jules Eusèbe MUTABARUKA (avuka muri Diyosezi ya KIBUNGO, kuri ubu akaba ari gukorera ubutumwa bwe mu gihugu cy’UBUFARANSA), Padiri Juvenal Faustin NDAGIJIMANA (avuka muri Paruwasi ya NYAKINAMA, akaba ari gukorera ubutumwa bwe mu gihugu cya BELGIQUE), Padiri Chrysant RWASA (akomoka muri Paruwasi ya MASAKA, akaba nawe ari gukorera ubutumwa bwe mu gihugu cy’UBUFARANSA) na Padiri Gérald KAMEGERI ( avuka muri Paruwasi ya RUCURU ho mu gihugu cya RDC, abaka akorera ubutumwa bwe mu gihugu cya CANADA).






