‎MURI PARUWASI RUHUHA HIZIHIRIJWE IBIRORI BY’UMUNSI MUKURU W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Batista/RUHUHA, kuri uyu kane tariki ya 26/06/2025, binyuze ku bufatanye na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI, hizihirijwe ibirori by’umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rwa Arkidiyosezi, byahuje abana basaga 300 baturutse hirya no hino mu mirenge igize iyi Paruwasi, biganjemo abana bugarijwe n’ibibazo.

‎Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya, cyatuwe na Padiri mukuru wa Paruwasi RUHUHA, Padiri Faustin DUSABIMANA.

‎Umwihariko wo kwizihiza uyu munsi wabaye umwanya wo gukora ubuvugizi no gukangurira ababyeyi n’abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo bongere imbaraga n’uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi ku bana bose no gushyira hamwe, kugira ngo bakureho inzitizi zose zatuma abana batagana ishuri.

‎Aba bana bitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika, biganjemo abugarijwe n’ibibazo basaga hafi 300 barimo: Abakuwe mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo, abatawe n’ababyeyi barererwa mu miryango yemeye kubishingira, abarererwa mu miryango yabo ariko batitabwagaho neza uko bikwiye kubera amakimbirane yo mu miryango yabo, ubukene, imfubyi, n’ibindi, abafite ubumuga n’abandi bafite ibibazo binyuranye bafashwa na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI.

‎Binyuje mu mushinga wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI witwa MBERE NA MBERE UMWANA, ufasha aba bana bugarijwe n’ibibazo kumenya ibijyanye n’umuco, bakabigisha iyobokama, kubafasha gusubira mu masomo bahabwa ku ishuri, kuko bamwe baba bafite abyeyi bicuruza, imiryango ibana mu makimbirane, abandi ababyeyi baratandukanye, bikabagiraho ingaruka mbi zo kudahabwa uburere n’ibyo bacyeneye.

‎Muri rusange, ibikorwa by’uyu munsi bikaba bigamije guhamagarira buri wese gufata iyambere mu kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no guteza imbere y’uyubahirizwa ry’uburenganzira bwe.

‎Muri uku kwizihiza umunsi mukuru w’Umwana w’Umunyafurika habereyemo n’igikorwa cyo kuvuza inzogera (RING THE BELL), kimaze kumenyerwa cyane muri CARITAS, igikorwa cy’ubukangurambaga kivuga ku burezi budaheza, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bose kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri, kuko umubare munini wabo utarajyanwa mu mashuri, ndetse bamwe bakaba badashyirwa ahagaragara, bagihishwa mu nzu.

‎Muri Arkidoyosezi ya KIGALI, kwizihiza uyu munsi biba bigamije gukora ubuvugizi mu bafatanyabikorwa ba Kiliziya bakarebera hamwe abana bafite ibibazo byihariye, barimo: Abana bafite ubumuga, abana bahohoterwa bagaterwa n’inda zitateganyijwe, abana bari ku muhanda n’abandi, bagafashwa gusubira mu mashuri harebwa abafite ibibazo byihariye.

‎Hari kandi guhamagarira abana kwitabira ishuri, kugira uruhare mu iyubahirirzwa ry’uburenganzira bwabo bwo kwitabwaho, kwiga ndetse no kuzuza inshingano zabo zo kwiga, gutsinda no kubaha ababyeyi.

‎Ni muri urwo rwego CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI nayo yizihije uyu munsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, mu birori byabereye muri iyi Paruwasi ya RUHUHA.

‎Byumwihariko, muri CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI kwizihiza uyu munsi bijyanye no gukangurira umuryango w’abatuye mu RWANDA kubahiriza uburenganzira bw’umwana, kuko iyo butubahirijwe biba ari ukumwambura agaciro k’ikiremwamuntu Imana yamuremanye.

‎Uku kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika bikomoka muri Afurika y’epfo ahitwa i SOWETO mu mwaka 1976, nyuma yaho habereye imyigaragambyo y’abana b’abanyeshuri bamagana ireme ry’uburezi ridahwitse bakoreshaga mu burezi mu mashuri yabo ndetse basaba ko bakwigishwa mu rurimi rwabo kavukire.

‎Nyuma, umuryango w’ubumwe bwa Afurika yunze ubumwe (AU) washyizeho ko uyu munsi mukuru w’Umwana w’Umunyafurika uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya 16/06 buri mwaka, hirya no hino muri Afurika. Uyu mwaka ku rwego rwigihugu, mu RWANDA wizihijwe tariki ya 14/06/2025, no muri Arkidiyosezi ya KIGALI ukaba wizihijwe uyu munsi tariki ya 26/06/2025, kubera ko itariki yawo ngaruka mwaka yahuriranye n’uko abana bari mu bizamini.

‎Ubusanzwe, uyu munsi wizihizwa n’ibihugu byose bigize uyu mugabane wa Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa b’ibyo bihugu: Abahagarariye abana, imiryango iyobowe n’abana n’urubyiruko, imiryango itegamiye kuri leta, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, aho bateranira hamwe kugira ngo baganire ku mbogamizi n’amahirwe bireba uburenganzira bw’abana muri Afurika.

‎Muri uyu mwaka wa 2025, mu RWANDA insanganyamatsiko iravuga iti “NDERA NEZA NKURE MENYE”. Ikaba ari n’insanganyamatsiko ihuriweho ku rwego rw’umugabane wose wa Afurika. Hari kandi n’insanganyamatsiko ihoraho igira iti “UBUREZI KURI BOSE: IGIHE NI IKI.

‎Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka w’umwana w’umunyafurika byizihijwe umwaka ushize byizihirijwe muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Pierre et Paul/MASAKA.