Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yifatanyine n’abakristu ba Paruwasi yaragijwe umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, kuri iki cyumweru tariki ya 22/06/2025.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yatanze yasobanuye ko Ukaristiya ari indunduro y’amateka y’umugambi w’Imana wo kurokora abantu, ndetse ikaba n’isôko y’ibikorwa byose bya Kiliziya.
”Ukaristiya ni indunduro y’amateka y’umugambi w’Imana wo kurokora abantu, ndetse ikaba n’isôko y’ibikorwa byose bya Kiliziya, isôko y’umugisha muri Kiliziya, isôko y’ibyo Kiliziya ikora byose iyobowe na Roho Mutagatifu”.
Yavuze ko kuva muntu yacumura ku Mana, akikirurira umuvumo n’urupfu, akagira icyaha cy’inkomoko, kuva ubwo Imana nayo yatangiye umugambi wayo wo gukiza abantu. Bityo Ukaristiya iba aho Imana isangiza muntu ubuzima bwayo, burusha imbaraga urupfu, aho Yezu Kristu umwana w’Imana yigize umuntu, muri Ukaristiya akabasangiza ubuzima bwe, ubwo buzima burusha imbaraga urupfu n’umuvumo wose, ikaba ari na yo ndunduro y’igikorwa cyo gucungura muntu.
Yakomeje avuga ko ku musaraba Yezu Kristu yitanze kugira ngo acungure abantu, aha akaba ari naho yabahishuriye urukundo rukomeye Imana ibakunda, yo yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo acungure abantu, abakure ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, abakize urupfu, ya ndunduro y’ikibi, ikibi gisumba byose, bikaba ari nayo mpamvu ku musaraba Yezu yemeye kubapfira akabatsindira urupfu, ikaba ari yo ndunduro yo kurokorwa kwabo abatsindira urupfu, ndetse ikaba ari yo ndunduro yo kurokorwa kwabo abatsindira umwanzi wa muntu.
Gusa, aha Arkiyepiskopi yagaragaje ko kubera ko usanga abantu batinya urupfu, bagahora baruhunga, kubera ko ari cyo kibi kibaho, ari yo mpamvu Yezu Kristu yabitangiye kugira ngo abakize. Gusa ariko ngo iyo umuntu acumuye aba yigabije urupfu. Kuko aba ateye Imana umugongo, akarangamira urupfu, akaba ari rwo agana.
Cardinal KAMBANDA, yerekanye ko mu kiragano cya cyera iyo umuntu yacumuraga yaturaga igitambo cy’itungo, kugira ngo iryo tungo rimubere igitambo, ribe ari ryo ripfa mu mwanya we, rihongere ibyaha bye, mu mwanya w’uko urupfu yikururiye rw’icyaha rumuhitana, yaturaga itungo, rikamubera igitambo gihongerera ibyaha bye. Gusa ntabwo ryashoboraga gukuraho icyaha burundu, cya kindi kigenda kimunga umuntu, akazagera no ku rupfu rwa burundu.
Aha, niho Yezu Kristu yemeye kubera muntu igitambo we ubwe, gihongerera ibyaha bye, bityo ashobore gukizwa ibyaha bye n’urupfu, amukingurire amarembo y’ubugingo bw’iteka.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko Ukaristiya ari yo ikomeza igitambo cya Kristu ku musaraba, ariko ikaba ari igitambo kidasesa amaraso.
”Ukaristiya rero niyo ikomeza cya gitambo cya Kristu ku musaraba. Ni igitambo kidasesa amaraso kuko yadupfiriye rimwe rizima, noneho muri icyo gitambo tugakomeza muri Ukaristiya kwakira umukiro n’inema bya Kristu, wemeye kudupfira akatubera igitambo ngo adutsindire icyaha n’urupfu. Ukaristiya rero niyo ndunduro y’urukundo rw’Imana yaduhishuriye”.
Ibi, Yezu Kristu akaba yarabigaragaje yemera gupfira abantu ku musaraba nk’indunduro y’ubutumwa bwa Kristu aje hano ku isi. Arkiyepiskopi akaba yavuze ko ari yo mpamvu abantu baba bacyereye uyu munsi Kiliziya yagennye ko bazajya bayizihiza ku buryo bw’umwihariko bazirikana, kandi bahimbaza uku kwemera gukomeye kwa Yezu muri Ukaristiya.
Yongeyeho kandi ko Ukaristiya ari yo ndunduro y’ibitangaza byose Yezu Kristu akorera abantu, kugira akomeze kubana nabo. Bari kumwe nawe muri Ukaristiya, ni we ukomeza kubaherekeza nk’uko yabisezeranyije ati “Ndi kumwe namwe kugeza ku ndunduro y’isi, kugeza ku ndunduro y’ibihe”. Muri Ukaristiya, bari kumwe nawe, akomeza kubana nabo, kandi akabasangiza ubuzima bwe.
Ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yahaturiye, cyatangiwemo isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere ku bana 207 b’iyi Paruwasi ya Sainte Famille, bisozwa no gutambagiza isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, baturutse kuri Paruwasi berekeza ku kibuga cy’ishuri rya GS Sainte Famille, bagaruka mu Kiliziya, bashengerera Yezu Kristu uri mu isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, basoza bahabwa umugisha.











