‎IMIRYANGO Y’ABALAYIKI YITANGIRA UBUTUMWA MURI KILIZIYA (MACs) YA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA i KIBEHO

Abakristu bibumbiye mu miryango inyuranye y’abalayiki, yitangira ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI basaga 7000, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/06/2025, bakoreye urugendo Nyobokamana ngaruka mwaka ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO bari kumwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akaba ari nawe wayoboye igitambo cy’Ukarisitiya.

‎Uru rugendo Nyobokamana Abakristu ba Arkidiyosezi ya KIGALI bakoreye i KIBEHO, ni mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza imihimbazo inyuranye yo mu mwaka wa Yubile y’impurirane, izizihizwa mu kwezi 12/2025, Kiliziya tangiye urugendo rwo kuyizihiza mu byiciro binyuranye ndetse bitura Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, kugira ngo akomeze kubaherekeza muri uyu rugendo.

‎Arkiyepiskipi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko impamvu  y’uru rugendo Nyobokamana mbere na mbere bihuye n’uko Kiliziya iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile z’impurirane. Bityo ko baje gushimira Umubyeyi Bikira Mariya wemeye kubyari isi umukiza Yezu Kristu.

‎”Uyu mwaka wa Yubile y’impurirane twaje gushimira Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya. Hashize imyaka 2025 Bikira Mariya atubyariye Jambo, umukiza ku isi.
‎Turi muri Yubile hamwe na Kiliziya yose, ku buryo bw’umwihariko rero kuba twaje gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya, wemeye akitaba karame, akinjira mu mugambi w’Imana kugira ngo atubyarire umukiza, ni ibyo gushimirwa Umubyeyi Bikira Mariya ku buryo bukomeye”.

‎Ni Yubile kandi y’imyaka 125 inkuru nziza y’umukiro, umukiza yazaniye abantu, ishize igeze  mu RWANDA. Iyi nkuru nziza ikaba ari nayo bacyesha kumenya Umubyeyi Bikira.

‎Arkiyepiskopi, yavuze kandi ko ari n’umwanya wo gushimira Imana n’Abamisiyoneri ba Afurika. Kuko bakimara guhabwa ubutumwa na Kiliziya muri Afurika, Afurika bayituye Umubyeyi Bikira Mariya.  Ubutumwa bwabo babutura Umubyeyi Bikira Mariya.   Umwamikazi wa Afurika. Bikira Mariya Umwamikazi wa Afurika, watuwe Afurika n’ubutumwa buhakorerwa, ndetse na we ataha mu RWANDA i KIBEHO.

‎Yagaragaje ko kuba Umubyeyi Bikira Mariya yarabonekeye i KIBEHO, mu RWANDA ko ari ari umugisha ukomeye.  Gusa ariko abasaba kutaba nka wa mugani uvuga ngo “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”, kuko bafite amahirwe akomeye n’umugisha mu RWANDA, hano i KIBEHO”.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yabasabye ko uwo mugisha abanyarwanda bazaniwe n’Umubyeyi Bikira Mariya bidakwiye ko abanyamahanga babarusha kuwakira kandi bo ubari hafi. Abifuriza ko warushaho kubagirira akamaro, bakanawugeza no ku bandi.

‎”Iyo ubona abanyamahanga baturuka kure bakaza hano ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Mariya, twebwe turi hafi, hari icyo bitwigisha. Ayo mahirwe rero dufite natwe tuyakire, kandi uwo mugisha urusheho kutugeraho no kutugirira akamaro, Umubyeyi Bikira Mariya n’ubutumwa yaduhaye kugira ngo tunabugeze no ku bandi”.

‎Yibukije kandi imvugo y’abanyarwanda ivuga ngo “Imana yirirwa ahandi igataha mu RWANDA”, bityo ko na  Bikira Mariya koko yabaye nkugendera muri iyo imvugo, yabaye ingiro kuri Bikira Mariya, yaje muri Afurika ataha mu RWANDA, bityo ko ari ukubimushimira.

‎Yongeyeho ko abamisiyoneri ba Afurika, kuko biragizaga Umubyeyi Bikira Mariya babatoje gukunda cyane Umubyeyi Bikira Mariya. Ahereye ku rugero n’akamaro gakomeye ka Nyina w’umwami mu buryo busanzwe, yagaragaje ko abanyarwanda iyo bashakaga kugera ku mwami bacaga kuri Nyina w’umwami, hari icyo basaba cyangwa se basaba imbabazi, batinye guhinguka imbere y’umwami. Kandi ubutumwa banyujije kuri Nyina w’umwami byose bikaza gutungana.

‎Ibi byatumye batoza abanyarwanda kwakira vuba urukundo rw’Umubyeyi Bikira Mariya, kumwiyambaza, no kumwizera.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yibukije kandi ko muri uyu mwaka insanganyamatsiko Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze nk’umurage yasigiye Kiliziya ni “TURI ABASANGIRANGENDO B’URUGENDO NYOBOKAMANA BAFITE AMIZERO”.  ” Pèlerins de l’Espérence”. Pilgrims of Hope”.  Bityo ko Bikira Mariya ari amizero yabo. Ibi bikaba ari muri urwo rwego ko iyo baje i KIBEHO baba baje gushimangira, no gutahana imbaraga z’amizero yabo, kuko Umubyeyi Bikira Mariya biyambaza abavuganira ku Mana, kandi isengesho ryabo rikakirwa.

‎Kuri uyu munsi kandi Paruwasi ya MASAKA yari ifite urumuri kuva umwaka ushize wa 2024, nayo yari yarahawe na Paruwasi ya RUHUHA, muri uru rugendo Nyobokamana bahuriyemo hano i KIBEHO muri uri uyu mwaka 2025 nabo  barushyikirije imiryango ya Agisiyo Gatolika(MAC). Gusa ruba urumuri rwa Yubile, mu rwego rwo kwitegura neza ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI, iteganyijwe kuzizihizwa umwaka utaha 2026.

‎Nk’uko bisanzwe buri mwaka aba ari urugendo Nyobokamana rw’umuryango w’Imana wose wa Arkidiyosezi ya KIGALI mu byiciro byayo byose, ariko ku buryo bwumwihariko imiryango ya Agisiyo Gatolika (MAC), Komite nshya (CN), n’imiryango mishya muri Kiliziya (NME).

‎Uru rumuri rwa Kristu abaruhabwaga barumarana iminsi runaka bakaruhererekanya mu miryango remezo no mu ngo. Ibi bikaba byarafashije kunga ubumwe, guhura bagasenga, bagasangira Ijambo ry’Imana, kugaruka muri Kiliziya ku bari barataye, n’ibindi.

‎Uyu munsi kandi wanitabiriwe n’abanovisi (urubyiruko rwatangiye inzira yo kwiyegurira Imana) basaga 400, barimo n’abaturuka mu bindi bihugu bya Africa nabo bakurikirana mu masomo yabo mu RWANDA, nabo bitabiriye uru rugendo Nyobokamana i KIBEHO rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, ari kumwe kandi n’Abapadiri n’Abiyeguriye Imana banyuranye, basanzwe babaherekeza mu butumwa.