ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YIBUTSE KU NCURO YA 31 ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Abasaserdoti, abihayimana n’abakristu bose muri rusange bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu muhango wabereye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Visenti Palloti/GIKONDO, kuri uyu wa mbere tariki ya 09/06/2025.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ni we watuye igitambo cy’Ukarisitiya cyabimburiye uyu muhango. Ni umuhango waranzwe kandi n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere, ikiganiro kibanze ku mateka ya Genoside yakorewe Abatutsi, n’ubuhamya, gushyira indabo aho baruhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso wa GIKONDO, hanafatwa n’umunota wo Kwibuka.

‎Iki gikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, kigamije gusabira no gutura Imana abavandimwe, incuti, n’ababyeyi bazize Genoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, mu rwego rwo gukomeza kubagaragariza urukundo bakibafitiye, n’umwanya wo guhumuriza no gukomeza abayikotse.

‎Bityo Paruwasi ya GIKONDO ikaba yaratoranyijwe ko habera ibikorwa byo kwibuka, kuko ari hamwe mu hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bahizeye ubuhungiro, bikicwa urupfu rw’agashinyaguro, barimo abiciwe muri Shapele yaho batwitswe, n’abandi baguye mu nkengero za paruwasi bose baruhukiye muri uru rwibutso rwa GIKONDO basaga 350. Ni muri urwo rwego hatoranyijwe, ariko kandi banabihuza no gusabira n’abandi muri rusange barenga Miliyoni 1 biciwe hirya no hino mu gihugu.

‎Arkiyepiskopi, yasobanuye ko iyo abantu bahuye bakibuka kandi basabira abavandimwe, ababyeyi, incuti bavuye muri ubu buzima baba bahamya ko umuntu adaheranwa n’urupfu. Ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma ku muntu, ko atari ariyo maherezo y’ubuzima, ubuzima butarangirana n’urupfu, kandi ko na nyuma y’urupfu umuntu akomeza kubaho muri Nyagasani.

‎Yongeyeho ko ibi bihuza n’uko iyi minsi abakristu bamaze igihe mu bihe bya Pasika, bazirikana urupfu rwa Kristu no kuzuka kwe, bazirikana kandi ko ari we utanga ukwizera na garanti (Guaranty) y’ubuzima bukomeza na nyuma y’urupfu. Urupfu rwari rwarigaruriye muntu, rumugira ingwate, ariko Imana yoherereje umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo acungure isi, ayikure ku ngoyi y’urupfu, ayikize icyaha. Kuko icyaha ari wo muzi w’urupfu, icyaha ari umugera w’urupfu.

‎Yibukije ko Kristu yemeye gupfira abantu kugira ngo abatsindire urupfu, arurandurane n’imizi yarwo. Bityo ko ariho abantu bahera bafite ukwizera ko ubuzima bukomeza na nyuma y’urupfu. Gusa ariko kandi n’ubwo urupfu rubabaza ariko ko abantu batiheba, kuko baba bafite ukwizera.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe kandi yasobanuye ko aba bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari abantu benshi bapfiriye rimwe, batarwaye, batarwajwe, cyangwa ngo baherekezwe mu cyubahiro, ko ahubwo ari abantu bishwe bazira urwango, bazira amacakubiri.

‎“Ubusanzwe iyo umubyeyi, umuvandimwe, incuti yitabye Imana biradushegesha, ariko aba twibuka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni abantu benshi bapfiriye rimwe, batarwaye, tutabarwaje, ngo tubagire mu kiriyo, ngo tubaherekeze mu cyubahiro, tuve ku kiriyo ubuzima bukomeze, kwa kundi urupfu ruvuna umuntu hanyuma iyo mvune ikagenda ikira yunamuka. Ni ibintu byabaye mu gihe gito cyane abantu benshi kandi batarwaye, ni abantu bishwe bazira urwango, bazira amacakubiri, bazira uko bavutse, bazira uko baremwe, batihitiyemo”.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko ibi bidakwiye kuko nta muntu uhitamo aho avukira ndetse ko no kubiziza umuntu ari icyaha.

‎“Nta muntu wihitiramo umuryango umubyara, nta muntu ihitamo aho avuka, ni Imana imugenera. Ubwoko avukamo cyangwa ababyeyi avukaho ni Imana imugenera. Kubiziza umuntu rero ni icyaha gikomeye kandi kibi. Iyo rero Nyagasani atubwira y’uko urupfu rwazanywe n’icyaha, muri Jenoside yakorewe Abatutsi aba twibuka urupfu rwabo ni gihamya idakuka y’isano iri hagati y’icyaha n’urupfu, cyangwa se ukuntu urupfu ari imbuto y’icyaha. Kuburyo rero umuzi w’urupfu ari icyaha”.

‎Arkiyepiskopi yakomeje akandi agaragaza ko mu kwemera kwa Kiliziya abantu bavuye muri ubu buzima: abavandimwe, ababyeyi n’incuti, igikorwa bakorerwa cy’urukundo ari ukubatura Imana no kubasabira. Kuko ari cyo cyonyine kiri mu bushobozi bwa muntu.

‎Bikaba ari yo mpamvu muri iyi minsi 100 mu gihugu cy’ u RWANDA umuryango w’abanyarwanda muri rusange wibuka abavandimwe, ababyeyi n’incuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu minsi 100 gusa hishwe Abatutsi barenga Miliyoni, bivuga ko dushyize mu mibare ku munsi hapfaga Abatutsi nibura 10 000.

‎Arkiyepiskopi akavuga ko uyu ari umukoro n’ubutumwa bukomeye abantu bafite bwo kubasabira. Kuko nanone ubusanzwe iyo umuntu abavuyemo ari umwe mu muryango bafata igihe cyo kumugira mu cyunamo, mu kiriyo, gukura ikiriyo, gutura igitambo cy’Ukaristiya na nyuma yaho bakamusabira.

‎Ni muri urwo rwego umuryango wa Arkidiyosezi ya KIGALI, nabo bateguye iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka, bityo kuri iyi ncuro ya 31 bakifatanya n’abakristu b’iyi Paruwasi ya GIKONDO, byumwihariko ababuze ababo muri ibyo bihe, ndetse n’abandi bose, kuko nabo bose bagize umuryango, bityo abawuvuyemo baba ari ababo bose. Aha bikaba ari no muri urwo rwego bafite inshingano n’ubutumwa bwo kubasabira.

‎Iki gikorwa cyo Kwibuka kandi cyanitabiriwe n’abandi bayobozi banyuranye mu nzego bwite za leta, MINUBUMWE, IBUKA, inzego z’umutekano, n’abandi batandukanye baje kwifatanya nabo. Insanganyamatsiko iri guherecyeza ibikorwa byo kwibuka ku ncuro ya 31 igira iti ” TWIBUKE TWIYUBAKA”.

‎Biteganyijwe ko hazaremerwa abarokokeye kuri paruwasi GIKONDO bagera kuri 4. Mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.