UMWANA AKWIYE GUHABWA UMURAGE WA BATISIMU BAMUHA IZINA RYA BATISIMU RIHUJE N’UMUTAGATIFU UZWI


‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, asaba ababyeyi kujya babanza gushishoza neza ku mazina ya Batisimu bahitiramo abana babo igihe bagiye kubahesha isakramentu rya Batisimu, kugira ngo bamuhe umurage wa batisimu bamuha izina rya batisimu rihuje n’umutagatifu uzwi, kuko usanga hari bamwe babitirira amazina atari y’abatagatifu. Ibi bikabagiraho ingaruka mbi.

‎Ibi, yabigarutseho ku cyumweru, munsi mukuru wa Asensiyo (ku wa 01/06/2025) muri paruwasi KICUKIRO, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, kuva mu mwaka 1965, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, abana bato 176 bagahabwa Batisimu.

‎Yabitangaje nyuma yaho byagiye bigaragara ko hari bamwe mu babyeyi usanga batazi amateka y’abatagatifu bitirira amazina y’abana babo mu gihe cyo kubahesha isakramentu rya Batisimu, ugasanga bahitiramo abana babo amazina atari ay’abatagatifu, ndetse batari ku rutonde rw’abatagatifu Kiliziya yatangaje, igenda ihimbaza mu bihe bitandukanye.

‎Ababyeyi yabagiriye inama yo kujya babanza kuyashishozaho, kuko usanga bayita abana babo bashingiye gusa kuba iryo zina ari iry’umuntu wabaye icyamamare muri muzika, film, ruhago, n’ahandi, ataranabatijwe cyangwa atanemera Imana, n’ibindi, ababyeyi bakarimwita gusa kuko bumva barikunze, avuga ko bidakwiye, kandi ko ibi bifite ingaruka mbi ku bana, kubera ko atari izina ry’umutagatifu.

‎Ni muri urwo rwego yashishikarije n’abasaserdoti kuba hafi iyo miryango yose, ndetse n’ababyeyi bakabegera kugira ngo babafashe guhitamo amazina akwiriye. Yifuje ko abasaserdoti bajya bafasha ababyeyi guhitamo ayo mazina igihe bagiye guhesha abana isakramentu rya Batisimu, ajyanye n’abatagatifu bazwi, babayeho.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yasabye ko ababyeyi bakwiye gushishoza neza ku guhitiramo abana amazina ya Batisimu. Ko bagomba kuba bazi neza amateka n’impamvu y’abatagatifu babaragije(Babitiriye).

‎“Iyo umubyeyi ahitamo izina rya Batisimu uwo mutagatifu uramuzi? Iyo muhitamo izina ry’umwana ahabwa Batisimu, aya mazina ya Batisimu muba mwayatekerejeho ngo ugire umutagatifu umuragiza?”

‎Arkiyepiskopi, yavuze ko akenshi umubyeyi yagakwiye kuba yita umwana we izina ashingiye ku mpamvu zitandukanye, ko wenda ashobora kuvuga ati mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni umutagatifu wamufashije, yiyambaje, Mutagatifu Mariya Goreti, Mutagatifu Francisco, n’abandi.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko hari bamwe mu babyeyi bashobora kwibeshya ko amazina y’abatagatifu ari ukuvuga amazina yose ya Kizungu. Avuga ko ibi atari byo.

‎“Buriya muziko hari abazungu basigaye bariho batakibatizwa? Babapagani! Ashobora kuba ari umusitari, umukinnyi w’umupira cyangwa umukinnyi wa Filimi ataranabatijwe. Usanze umwana wawe wamuhaye izina ry’umuntu utaranabatijwe, uwo mutagatifu atanabaho, uwo mwana urumva waba umufashije?”

‎Yasobanuye kandi ko abazungu bafite uburyo bita amazina abana, avuga ko nko mu bagiye bamenya umuco wabo ari uko umwana agira izina rya gikristu gusa, ubundi bose bakitwa izina rimwe mu muryango. Atanga urugero ko niba hari uwitwa GASANA, abana be, abuzukuru n’abuzukuruza nabo bitwa iryo zina, noneho umuryango mugari yenda nk’urugero rw’Abazigaba bafite izina rimwe bose, umuryango mugari bikaba ikibazo ko bagenda bitiranwa.

‎Kubera ko izina ry’ubukristu ari ryo ritandukanya umwana na se Yohani GASANA na Pawulo GASANA, n’umwuzukuruza Andreya GASANA.

‎Amazina ya gikristu nayo ariko bagiye bayabyaza n’andi, ariko ashamikiyeho. Urugero nk’izina Yakobo hari aho ushobora gusanga yitwa JENKO, ugasanga yitwa Jacques, ugasanga yitwa William, ugasanga yitwa Bill, abo bose ariko bakaba bitwa YAKOBO.

‎Aha naho, Arkiyepiskopi yasabye ababyeyi no kumenya neza igisobanuro ry’izina bise abana babo. Niba yitwa Bill ko bagomba gukurikirana bakamenya ko amuragije Mutagatifu YAKOBO. Bob bakamenya ko bamuragije Mutagatifu Robert. Kugira ngo mu gihe badashobora gusobanura izina rya Batisimu bise abana babo, na mutagatifu babaragije, haba hari ikiba kibura.

‎Gusa, yavuze ko niyo umubyeyi yashaka kwita umwana we irindi zina ry’umuntu wenda yibonamo, umushimishije, akunda, yaryongera ku izina ry’umuryango (rya Famille), ariko irya Batisimu rikaba izina rya Batisimu(ntiriburemo). Kugira ngo na wa mwana akure yiragiza uwo mutagatifu, agakura yishimira ko yaragijwe mutagatifu, afite umuvugizi we mu ijuru. Akamwiyambaza ku munsi we wa bazina mutagatifu. Bityo umwana agahabwa umurage wa Batisimu, bamuha izina rihuje n’umutagatifu.

‎Cardinal KAMBANDA, yashimye kandi Pasitorale y’ingo, kuko urugo ariyo Kiliziya y’ibanze, ashima abapadiri Pasitorale bakora yo gukomeza kwegera abakristu, kubageraho no mu ngo, kugira ngo hubakwe umuryango w’abakristu uhamye, kuko urugo ariho hambere Ivangili yamamazwa mu gutegura abana.

‎Muri rusange, muri Kiliziya Gatolika amasakramentu ni 7. Muri ayo yose abimburirwa n’isakramentu rya Batisimu. Ikaba ifite uruhare rukomeye mu kwinjiza abakristu mu muryango mugari w’abana b’Imana. Mu yandi masakramentu harimo: Isakaramentu ry’Ukaristiya ya mbere, Ugukomezwa, Ubusaserdoti (mu nzego zaryo), Ugushyingirwa, Ugusigwa kw’abarwayi, na Penetensiya (isakramentu ry’imbabazi.