PARUWASI YA KICUKIRO YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 60 IMAZE ISHINZWE

Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosiko/KICUKIRO, kuri iki cyumweru cya 6 cya PASIKA, ku munsi mukuru wa Ascension, tariki ya 01/06/2025, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, yashinzwe tariki ya 15/11/1965. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.

‎Muri ibi birori, Arkiyepiskopi, yanahaye umugisha inyubako nshya (igizwe n’amacumbi) ya Paruwasi, yitezweho kuyunganira mu bukungu, atanga isakramentu rya Batisimu ku bana bato 176, atanga n’urwibutso ku bakristu 3 bamaze imyaka 60 bahawe isakramentu ryo gukomezwa n’umwe umaze imyaka 60 ahawe isakramentu rya Batisimu, anaha umugisha Ingoro ya Bikira Mariya, iherereye iruhande rw’iyi Paruwasi ya KICUKIRO.

‎Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane umuyango w’Abasalesiyani wagize uruhare mu ishingwa rya Paruwasi KICUKIRO, ndetse nabandi bose babaye amaboko Imana yakoresheje mu kwagura iyi Paruwasi.

‎”Ni ugushimira Imana iyi myaka y’ibyiza byose, ingabire z’Imana yagiye iha umuyango y’abakristu kuva washingwa hano KICUKIRO, ukaragizwa Mutagatifu Yohani Bosco. Turashimira cyane umuyango w’Abasalesiyani  batuzaniye Ivangili hano, bakanashinga iyi Paruwasi.
‎Turashimira cyane abapadiri bose banyuze hano. Ari abakiriho turi kumwe mu rugendo, ari n’abatabarutse, bose ayo maboko Imana yakoresheje mu kubaka Paruwasi, ikaba igeze aha ngaha, mu kubaka umuyango y’abakristu”.

‎Arkiyepiskopi, yibukije ko ibi birori by’isabukuru bibaye mu gihe Kiliziya mu RWANDA iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ishize Ivangili igeze mu RWANDA. Muri iyo myaka umuyango y’abakristu ukaba ufitemo Imyaka 60. Ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’Ivangili mu RWANDA ko kiri hano muri iyi Paruwasi. Avuga ko ari umugisha ukomeye ku bakristu ba Paruwasi ya KICUKIRO. Insanganyamatsiko yayo yubakiye ku nsanganyamatsiko ya Yubile ya kiliziya ku isi, ariyo “Abasangirangendo bagana Imana bafite ukwizera”, “Perelin de l’espérance”, “Piligrims of hope”, Kiliziya yo mu RWANDA ikaba yarayishingiyeho  ivuga iti “Turangamire Kristu amizero yacu, ubuvandimwe n’amahoro”.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yabasabye kubakira ibikorwa byabo kuri iyi nsanganyamatsiko, kugira ngo bitume barushaho gushimangira ubuvandimwe
‎kandi bisuzuma, kugira ngo ikivi gikurikiyeho bazarusheho kubaka umuyango uhamye.

‎”Kristu mizero yacu, amizero duhuje n’abakristu bose, tugashimangira ubuvandimwe cyane cyane, kuko muri iyi myaka 60 amateka yacu twanyuze mu bihe bikomeye, kuko ubuvandimwe bwabuze ndetse kugeza ku ndunduro ya Genocide, igice cy’amateka kitubabaza cyane, twongera kwibutsa ngo turangamire Kristu, bitume turushaho gushimangira ubuvandimwe bwacu, kandi no kubaka amahoro. Mu muryango wacu dufite ukomeye n’urumuri byubakira ku muryango mugari w’abanyarwanda, twubake ubuvandimwe n’amahoro. Nicyo rero Yubile itwibutsa, dushimira Imana, kandi twisuzuma, kugira ngo ikivi gikurikiyeho tuzarusheho kubaka umuyango uhamye, dukomeza kuba itara mu muryango mugari ndetse n’isi”.

‎Kuva Paruwasi ya KICUKIRO yashingwa 1965, yagiye itera imbere mu byiciro binyura: Abakristu barenga ibihumbi 51.000 bamaze kwinjira mu muryango w’abana b’Imana(bahabwa Batisimu). Ni ukuvuga ko buri mwaka abarenga 850 bahabwa batisimu.Kuva kandi icyo gihe, buri mwaka abakristu barenga 300 bahana isakaramentu ryo gushyingirwa, kuko ingo 9000 bamaze guhana iryo  isakaramentu.

‎Iyi Santarali yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosiko, incuti y’urubyiruko, niyo cyicaro cya Paruwasi. Ituwe n’abakristu bagera ku 18,000. Bari mu miryango-remezo 84 yibumbiye mu mpuzamiryango-remezo 20.

‎Abakristu bayo, bishimira imyaka 60 ishize yo kubaho kwa Paruwasi yabo, kuko ari imyaka ishize Inkuru Nziza imaze yamamazwa muri Paruwasi yabo, ikaba imyaka 60 Nyagasani Yezu amaze atuye iwabo, ikaba n’imyaka Yezu amaze abiha mu mugati na Divayi basangira buri munsi, maze abamuhabwa neza bagahinduka koko aba Kristu.

‎Paruwasi KICUKIRO yashinzwe ku mugaragaro tariki ya 15 Gicurasi, 1965 na Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin, wari Arikiyepisikopi wa KIGALI, ibyawe na Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Paruwasi Sainte Famille).

‎Gusa ariko mbere yaho, kuva mu mwaka 1962, abapadiri b’abasaleziyani ba Don Bosco bari bashinzwe ishuri ry’imyuga rya KICUKIRO (ETO)  basomeraga Misa abakristu mu mashuri abanza yari ahari.

‎ Bikira Mariya utabara abakristu (Marie auxiliatrice) niwe bashinze nk’umurinzi w’iri shuri rya ETO. Buhoro buhoro abapadiri bayishyize mu biganza bya Don Bosco nk’umurinzi. Kuva igitangira yashinzwe abapadiri b’Abasaleziyani kugeza muri 2004, ubwo ishinzwe abapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya KIGALI.

‎Kiliziya ya mbere ya Paruwasi (yasenywe) yatashywe kandi ihabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri ROTUNO, wari intumwa ya Papa mu RWANDA muri 1977, naho Kiliziya nini ubu abakristu basengeramo, yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkipiskopi wa KIGALI, tariki ya 19 Ukuboza, 2004.

‎Kugeza ubu, Paruwasi ya KICUKIRO imaze kubyara Paruwasi Regina Pacis (REMERA) yashinzwe muri 2007, ibyara Paruwasi Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi (GAHANGA) taliki ya 09/10/2021, hanyuma iha Santrali ya BUSANZA Paruwasi ya KANOMBE yavutse tariki ya 23/10/2022. Kugeza Padiri Mukuru wayo ni Padiri Ignace HIRWA BAGENZI   ndetse na Padiri wungirije, Padiri Joseph GWIZA.

‎ Kugeza ubu kandi, Paruwasi ya KICUKIRO imaze kubyara Abapadri: Padiri Anaclet  MUNYANKINDI, Padiri Avit BARUSHYWANUBUSA, Musenyeri Jean Claude MUVANDIMWE, Padiri Jean Pierre RUSHIGAJIKI, Padiri Aloys SIBOMANA, Padri Yves UWINEZA, Padiri Alfred  NIYOBUHUNGIRO, Padiri Emmanuel TUYISHIMIRE, Padiri Reverien NSHIMIYIMANA, na Padiri Benoit KAREHE.

‎Ababikira Paruwasi  imaze kubyara ni:Sr Celine MUKANDINDA, Sr Mari Grace BYUKUSENGE (Petite Soeur d’Angelo), Sr Veronique MUKANDAHIRO (Hospitaliere de Ste Marte), Sr Diane  (Foyer de charite BUJUMBURA), Sr Donatha, Sr Monique, na Sr Emeline Diane TWIZEYEYEZU (Charite Maternelle).

‎Imiryango y’abihayimana ihakorera ubutumwa igera kuri 20: Mutagatifu Yohani Bosiko: Caritas Christi, Instituts Missionnaires Rogationistes,  Soeurs de Saint Vincent de Paul de Roeselare,  Soeurs Disciples de Jésus Eucharistique (1975), Pères Salésiens de Don Bosco (1976), Fraternité des Petites Soeurs de Jésus (1989), Communauté de l’Emmanuel (1990), Frères Maristes (1998);Soeurs de Saint Vincent de Paul de Lendelede (1998), Soeurs Amies des Pauvres (Gahanga -1998 na Busanza (2001), Frères Abambari ba Jambo (1999), Institut Saint Boniface (1999), Soeurs de Saint Marie de Namur (2000), Compagnie des Filles de la Charité de Saint Vincent de Paul (2002), Instituts Oblates du Christ Roi (2002), Soeurs de la Charité maternelle (2003), Soeurs Religieuses de l’instruction Chrétienne (2003), Soeurs Pénitentes de Saint François d’Assise (2004), Soeurs Abiseramariya (2007), na  Soeurs de la Charite de Saint Anne (2011).

‎Paruwasi kandi, ifite na bimwe mu bikorwa by’ingenzi  imaze kugeraho mu myaka 60 ishize birimo n’Amashuri ya  Kiliziya Gatolika, arimo nka Groupe Scolaire, Imenarugamba Kicukiro, ari nayo yasomewemo Misa za mbere nk’uko twabivuze haruguru. Ifite kandi n’ikigo cy’Urubyiruko cyo mu GATENGA. Ifite ikigo Technical Secondry School Saint Charles de Jesus ricungwa n’abafurere Abambari ba Jambo.

‎Andi mashuri arimo Ecole Mere Agathe, Ecole Jesus Eucharistique, Ecole Saint Vincent de Paul, n’ayandi. Kuri ayo mashuri abanza, ayisumbuye, n’ay’imyuga, hiyongeraho ibigo byinshi by’abihayimana bicunga amarerero y’abana bato, bikabafasha gukangura ubwenge bwabo, bikababera fondation y’ubuzima bw’abakristu b’ejo hazaza.

‎Hari amavuriro, Centre de Sante ya Kicukiro ndetse na Centre Therapeutique Icyizere byunganiye benshi basubirana ubuzima bw’umubili n’ubwo mu mutwe. Hari kandi ibindi bikorwa remezo birimo Centres zinyuranye zakira abantu zikabafasha mu myiherero, ku mahugurwa, ku macumbi, n’ibindi. Twavuga nka Centre Bonne Esperance, Domus Pacis n’ahandi.

‎Mu bindi bikorwa remezo kandi bafite inyubako zifashishwa mu bikorwa bitandukanye, bityo bigafasha Paruwasi muri Auto-Financement, birimo inzu y’ubucuruzi, inzu mberebyombi (Salle Polyvalente) yakira ubukwe, n’ikibuga cyakira ubukwe, ndetse n’amacumbi biyujurije, yahawe umugisha uyu munsi, n’ibindi.