Kuri iki cyumweru tariki ya 17/08/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosco /KICUKIRO, habereye ibirori byo gusoza Forum y’urubyiruko, no kwizihiza Yubile y’urubyiruko ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA. Yari akikijwe n’abasaserdoti banyuranye biganjemo abapadiri bashinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko muri Paruwasi.
Muri ibi birori, hatanzwe n’amasakramentu y’ibanze: Batisimu, Ukaristiya ya mbere, n’Ugukomezwa ku rubyiruko 59 ba Paruwasi KICUKIRO; barimo 20 bahawe Batismu, Ukarisitiya no gukomezwa 30, Ugukomezwa 9. Aba biganjemo Abakozi bo mu rugo, Abayaya n’Ababyoyi, Abasekirite, n’abandi.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa KIGALI, yashimiye cyane urubyiruko ubushake n’umuhate rwagize mu kwitabira Forumu iminsi ine yose yamaze, kandi hari byinshi bakabaye bahugiyemo, kuko harimo n’abafite imirimo itandukanye bakora. abizeza ko nta muntu n’umwe ujya wicuza igihe n’umwanya yahaye Yezu.
“Bisaba kuba wumva agaciro k’ibyo ugiyemo. Mwahisemo neza umwanya kugenera Imana mu buzima bwacu. Ntabwo uba upfuye ubusa, kuko Mutagatifu Benedigito yabibwiye urubyiruko agitangira ubutumwa bwe ati “Ntimuzagire ubwoba bwo guha Yezu ku mwanya wanyu, ntimukagire ubwoba bwo kumwiha, ntimuzagire ubwoba bwo kumwemerera ngo yinjire mu mitima yanyu. He takes nothing from you, He gives you everthing. Ntacyo agutwara, ahubwo aguha byose, cya gihe umuhaye kikugarukira inshuro nyinshi”.
Yashimangiye ko nk’uko bamaze iminsi babyigishwa badakwiye gucika intege mu gushakashaka Imana, kuko abirigiye uhoraho batadohoka mu rugendo nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’ubutumwa bwabo ibigarukaho. Yavuze ko iri jambo rigize iyi nsanganyamatsiko ari iry’umuhanuzi IZAYI, muri uyu mwaka w’ubutumwa bw’urubyiruko, akaba ari nayo ntago nsanganyamatsiko yabayoboye muri iyi Forumu, ko ari intego ihatse byinshi. Umuhanuzi IZAYI arabahishurira ibanga ryo gutwaza badacitse intege, ibizabaca intege birahari mu buzima, ntibijya bibura, ariko ko ari bya bibazo bibereyeho kubonerwa ibisubizo.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yijeje urubyiruko ko Kiliziya nayo itazahwema kubaherekeza mu rugendo rw’ubuzima, ko bari ku isonga mu byo bagomba kwitaho mu butumwa bwabo.
“Icyo tubijeje ni uko Kiliziya itazahwema kubaherekeza mu rugendo rw’ubuzima, bwaba ubwa Roho ndetse n’ubw’umubiri. Mu nama y’Abepiskopi muri Afurika duherutsemo hano i KIGALI, urubyiruko ruza ku isonga mu byo tugomba kwitaho mu butumwa bwacu. Kiliziya rero ibafite ku mutima”.
Yasabye kandi abasaserdoti bashinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko (Ba Omoniye), kurushaho kuba hafi urubyiruko, kuko rukeneye abarutega amatwi, cyane cyane abato, ko bakeneye inyigisho zihariye zibafasha gutsinda ingorane z’ubuzima bwa Sosiyete zibugarije. Bakeneye gufashwa kwiteza imbere, kuko ubuzima bugenda buhenda, kandi bo baba babyiruka bacyeneye kwiyubaka.
Yongeyeho ko ikiciro cy’urubyiruko gisaba umwihariko, kuko baba bugarijwe na byinshi, nyamara baba bafite n’imbaraga nyinshi, zisaba guherekezwa no guhabwa umurongo, kuko zishobora gukoreshwa nabi zikaba zasenya, cyangwa se iyo ziyobowe neza zigera ku byiza byinshi.
Ibirori byo guhimbaza iyi Yubile y’urubyiruko ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, byabimburiwe na Forumu y’urubyiruko yatangiye tariki ya 14/08-17/08/2025.
Ku wa gatanu tariki 15/08/2025, muri iyi Paruwasi ya KICUKIRO, nibwo yahafunguwe ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko (Forum des jeunes) ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Casmir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wamuhagarariye.
Iyi Forum yahurije hamwe urubyiruko rusaga 1800, yari ifite intego yo gufasha urubyiruko baruhumuriza muri byinshi ruhura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bikaba byaranyuze mu nyigisho bahawe ndetse n’ibindi bikorwa bagize muri iyi Forum. Urubyiruko rwasenze, rwarize ndetse rwaridagaduye. Byose bikaba biri mu nkingi 3 ziyoboye icyenurabushyo ry’urubyiruko: Isengesho, kwiteza imbere ndetse n’imyidagaduro.
Bimwe mu bikibangamiye urubyiruko harimo: Aho ibibazo byo mu kwemera no mu buzima busanzwe birushaho kuba byinshi, birimo: Kwishora mu biyobyabwenge, ikibazo cy’ubushomeri n’ubucyene bukabije, abacuruzwa, abana b’abakobwa bishora cyangwa bashorwa mu buraya, abasore bateshuka ku migenzo myiza, abihebye kubera ibibazo bitandukanye, n’ibindi.
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibugarije, uru rubyiruko rwafashijwe kugira ikizere muri Nyagasani, bigashyigikirwa n’isengesho, ibikorwa byiza, kurangamira umusaraba, guhabwa amasakramentu kenshi, ndetse no gukomera kuri Kiliziya Umubyeyi wabo kandi ubashyigikira mu iterambere ryiza rya Roho n’iry’umubiri.
Mu bandi bitabiriye ibi birori barimo: Abaserdoti banyuranye, Abafurere, aba-Fratri baherekeza urubyiruko mu buzima bwa buri munsi. Hari kandi inzego bwite za leta, barimo: Umuyobozi w’umujyi wa KIGALI, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mme URUJENI Martine, Visi coordinator mu nama y’igihugu y’umubyiruko, n’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere wa KICUKIRO.
Kuva forumu y’urubyiruko yatangira, yaranzwe kandi no guhabwa inyigisho zinyuranye: Tariki ya 15/08/2025, urubyiruko rwahawe inyigisho “Abiringira uhoraho ntibadohoka mu rugendo”. Iz 40,31, n’Inyigisho “Rubyiruko dore Umubyeyi dukesha amizero+Isakramentu rya Penetensiya”. Tariki ya 16/08/2025, bagejejweho Ubutumwa bwa CARITAS na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu iyogezabutumwa.
Yaranzwe kandi, na Misa ntagatifu ya buri munsi, Gusingiza Imana, Penetensiya, kuvugira hamwe ishapule y’Impuhwe z’Imana, gusingiza Imana, n’ibindi.










